RUHAGOYACU.com

Amatora FERWAFA- Esperence mu nzira zo guhagararirwa n’abantu babiri batandukanye mu matora

Umuyobozi w’ikipe ya Esperence Donatien Nsengimana yatangaje ko atazi abantu bandikiye FERWAFA batangaza ko hari undi muntu uzahagararira iyi kipe mu matora y’umuyobozi w’iri shyirahamwe ateganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ukuboza.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, ni bwo ibaruwa bivugwa ko ivuye muri komite ya Esperence yajyaga hanze, ivuga ko iyi yemeje ko uwitwa Victor Emmanuel Sewabana ari we uzahagararira Esperence mu matora ya FERWAFA aho kuba Donatien Nsengimana wari usanzwe ayibereye umuyobozi.

Ibaruwa yandikiwe Ferwafa yasinyweho n'umuntu utazwiIbaruwa yandikiwe Ferwafa yasinyweho n’umuntu utazwi

Iyi baruwa yanditswe tariki ya 22 Ukuboza n’abantu batari bamenyekana, yarangije kugezwa ku buyobozi bwa FERWAFA ndetse ishimangira ko Sewabana ari we uzatora umuyobozi wa Ferwafa kuko ari we usanzwe ahagarariye iyi kipe mu mategeko kuva muri 2015 nubwo nta hantu yigeze agaragara.

RuhagoYacu ikibona iyi baruwa, yavuganye n’umuyobozi wa Esperence Donatien atubwira ko ibyayo ntabyo azi gusa ko ishobora kuba yanditswe n’abashaka kwica amatora.

Yagize ati: “Ntabwo ndabona ibaruwa gusa ibyo kuvuga ko bampaga ’recommendation’ ntabwo ari byo ndakeka na FERWAFA ibizi.

Ni nge uhagarariye ikipe ya Esperence ubwo abakoze ibyo ni abashaka kwica amatora. Ngiye kubikurikirana ninsanga ari byo nzabigeza kuri komisiyo y’amatora”.

Esperence iherukaga mu cyiciro cya mbere muri 2014Esperence iherukaga mu cyiciro cya mbere muri 2014

Nsengimana Donatien umaze igihe ari umuyobozi wa Esperence yo ku Kimisagara, yari umwe mu batangije ihuriro rigamije gushaka impinduka mu mupira w’u Rwanda bivuze ko amahirwe menshi yari uko ari ku ruhande rw’umukandida uhanganye na Perezida wa Ferwafa.

Kugeza ubu amatora ya FERWAFA akomeje kuvugwaho byinshi aho abakandida babiri bakomeje gushakisha abazaba babari inyuma ubwo hazaba hatoranywa umuyobozi wa FERWAFA mu mpera z’icyumweru. Bimwe mu bitangazwa hakaba harimo guhindura ku munota wanyuma abagombaga gutora mu makipe mu gihe abandi bagiye bemererwa ibitangaza ngo bashyigikire umukandida runaka.

Madame Rwemarika Felicite na Nzamwita Vincent De Gaulle ni bo bazaba bahatana mu matora ya FERWAFA(Foto Izuba)Madame Rwemarika Felicite na Nzamwita Vincent De Gaulle ni bo bazaba bahatana mu matora ya FERWAFA(Foto Izuba)

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Anastase

    Kuya 29-12-2017 saa 13:00'

    Iyibaruwa ko basiribanze mu mubare 5 bigaragara ko ari impimbano kuko nta bwo bakwandika 2015 ngo habonekemo gusiribanga mu mubare gatanu kandi baziko ari official. Gusa uwaba yabikoze yigaye kuko ntibikwiye pe.

  2. inshuti y’ urubyiruko

    Kuya 28-12-2017 saa 22:26'

    Mukosere ku Muyobozi was Esperence, ntago ari Donatien, ahubwo umuyobozi wa Esperence, ni Victor Emmanuel Sewabana. kdi, nagira amahirwe yo gutora degaules ntitumushaka rwose. Murakoze.

  3. Ukuri

    Kuya 28-12-2017 saa 20:39'

    Ibyo babyita gutekinika mwana.Ubuyobozi buraryoha ariko biba byiza iyo ukorera abaturage ibyo bagutumye nka Muzehe wa kwetu PK

  4. Hakiza

    Kuya 28-12-2017 saa 18:02'

    None se iyo baruwa yaba yarahageze nyuma yo gutanga candidatures cyangwa yatangiwe rimwe na candidatures?barebe igihe yahagereye.Niba ari nyuma iteshwe agaciro.Kandi uwabikoze azakurikiranwe abibazwe.Murakoze

  5. josue

    Kuya 28-12-2017 saa 08:05'

    aha ubwo ni degoulle ubikoze kugirango uwo mugabo amutore ariko degoulle we ukunda umugayo peee turakwanga abanya rwanda rwose.gira vuba uve muri ferwafa its enough

  6. karenzi

    Kuya 27-12-2017 saa 23:13'

    Muzanatumenyere uzatora ahagarariye Rayon sport, cyane ko Gacinya afunze. Murakoze

  7. ukuri

    Kuya 27-12-2017 saa 23:02'

    ark ruhagoyacu mujye mumenya amakuru uwo Donatien ntakiri umuyobozi wa Esperance isigaye iyoborwa nuwo victor mubikurikirane neza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru