RUHAGOYACU.com

Amatora y’uzayobora Federasiyo y’imikino y’abanyeshuri ageze ahakomeye

Ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuri mu Rwanda ryatangiye amatora y’abazariyobora mu myaka ine iri imbere, amatora yahereye mu ma Ligue atandukanye agize iri shyirahamwe.

Kuri gahunda igenga amatora y’iri shyirahamwe rirebera imikino y’abanyeshuri mu Rwanda, avuga ko amatora ya komite nyobozi yayo ahera mu ma Ligue atandatu agize iri shyirahamwe.

Rudasingwa K Camille uyobora Saint Aloys(Umanitse amaboko) na Padiri Gatete(wambaye amatiriningi y'umukara n'agapira k'umuhondo) ni bamwe mu bahabwa amahirwe yo kuzayobora FRSSRudasingwa K Camille uyobora Saint Aloys(Umanitse amaboko) na Padiri Gatete(wambaye amatiriningi y’umukara n’agapira k’umuhondo) ni bamwe mu bahabwa amahirwe yo kuzayobora FRSS

Mu bagiye batorwa mu ma Ligue atandatukanye bagomba kuzitoramo umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuri mu Rwanda, harimo Frere Rudasingwa K Camille watorewe kuyobora Ligue y’Uburasirazuba akaba asanzwe anayobora GS Saint Aloys Rwamagana.

Aha kandi, harimo Padiri Gatete Innocent usanzwe ayobora Federasiyo y’imikino y’abanyeshuri FRSS, watorewe kuyobora ligue ya mbere, mu gihe muri iyi ligue Saidon Christian yatorewe kuba umubitsi, uyu akaba asanzwe ari diregiteri wa APE Rugunga.

Gahunda yari isanzweho, ni uko amatora y’umuyobozi w’iri shyirahamwe yagombaga gukorwa tariki ya 3 Nyakanga 2017, gusa akaza kwigiza imbere kuko kugeza kuri uyu munsi ligue y’Uburengerazuba hamwe na Ligue ya kabiri igizwe na Ruhango, Kamonyi na Muhanga.

Imikino y'abanyeshuri ni yo mizero y'ejo hazaza mu mikinoImikino y’abanyeshuri ni yo mizero y’ejo hazaza mu mikino

Uko amatora yagenze mu ma Ligue atandukanye:

Ligue y’amajyepfo

  • President: Nkunzimana Callixte (Nyamagabe)
  • Vice perezida wa 1: Mukeshimana Emmanuel (Rusizi)
  • Vice Perezida wa 2: Padiri Rwirangira (HUYE)
  • Umunyamabanga Kumbuka Jean Baptiste (Nyamasheke)
  • Umubitsi: Ngirimana J.M.V (Nyaruguru)

Ligue y’amajyaruguru

  • Perezida SIBOMANA Ernest.
  • Vice perezida wa 1: SERUGENDO Victor
  • Umunyamabanga: NIZEYIMANA Christophe
  • Umubitsi: Uwineza Schorastic

Ligue y’Uburasirazuba

  • Perezida Frere Rudasingwa K Camille
  • V/Perezida : Muvange Nturo Michelle
  • Umunyamabanga: Semahoro Stanislas
  • Umubitsi : Musanabera Alphonsine

Ligue ya I

  • Perezida: Padiri Gatete Innocent
  • Vice Perezida: Amuza Numani
  • Umunyamabanga: Rugasire K. Euzebius
  • Umubitsi: Saido Christian

Saido uyobora APE Rugunga(ibumoso) na we ari mu bazatora umuyobozi wa FRSSSaido uyobora APE Rugunga(ibumoso) na we ari mu bazatora umuyobozi wa FRSS

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. frere

    Kuya 3-07-2017 saa 22:45'

    Umva niba mushaka kumenya amanyanga akorerwa muri sport muzaze muri sport scolaire ya Gasabo abayobozi batambutsa amakipe atakinnye ngo babahaye akantu.njye ndabizi n’amazina ndayazi.murakoze

  2. placide musabirerma

    Kuya 30-06-2017 saa 21:21'

    kabisa ni sawa twabakunze kubufatanye mwakoze updates nahantahandi hhhhhh ukuntu dukuze yandika his name p mwamamaze iyi web irazwi gsa abayikoraho ntitwaritubizikwarimwe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru