RUHAGOYACU.com

Amatora ya Ferwafa ashobora kuba muri Mata 2018

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kimwe n’abanyamuryango baryo bafitanye inama y’Inteko Rusange ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017, iyi izatorerwamo amategeko agenga amatora muri iri shyirahamwe ndetse n’abazayayobora, ikanemeza itariki aya matora azaberaho.

Tariki ya 1 z’ukwezi gushize nibwo Ferwafa yakiriye ibaruwa ivuye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ihagarika amatora yari ateganyijwe tariki ya 10 z’uko kwezi kubera kutubahiriza amategeko ndetse batekereza ko haba hari ikitagenda mu mitegurire y’aya matora bavuga ko bagiye gukora iperereza bakazatanga imyanzuro nyuma igahabwa impande zombi z’abiyamamaza.

FIFA yari yasabye ko Ferwafa igomba kuba ihagaritse amatora y’umuyobozi, ikazagena indi tariki ubwo imyanzuro y’iperereza izaba igiye hanze mu gihe kitarenze amezi atatu.


FIFA yasabye ko amatora ya Ferwafa yimurwa habura iminsi icyenga ngo abeFIFA yasabye ko amatora ya Ferwafa yimurwa habura iminsi icyenga ngo abe

Nyuma yo kwerekwa ibigomba gukosorwa no gukorwa nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa FERWAFA; Nzamwita Vincent De Gaulle nyuma y’umukino wwa Super Coupe wabereye i Kigali, Ferwafa yatumiye abanyamuryango bayo mu nama y’Inteko Rusange igomba kwiga muri aya matora.

"Abanyamuryango bamaze ukwezi batumiwe. Inama y’Inteko Rusange ya Ferwafa izaba ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017, biteganyijwe ko izabera muri Lemigo."

"Ibizibandwaho harimo gutora amategeko agenga amatora ya Ferwafa (code électrorale), Gushyiraho komisiyo yigenga izategura ikanayobora ayo matora kimwe no gushyiraho komisiyo y’Ubujurire y’aya matora (commission électrole de Recours)."- Ruboneza Prosper, umuvigizi wa Ferwafa atangariza RuhagoYacu kuri uyu wa Kabiri.

Kalisa Adolphe 'Camarade' umunyamabanga wa APR FC yari akuriye akanama kamatora ya Ferwafa yari kuba tariki ya 10 z'ukwezi gushizeKalisa Adolphe ’Camarade’ umunyamabanga wa APR FC yari akuriye akanama kamatora ya Ferwafa yari kuba tariki ya 10 z’ukwezi gushize

Ku bijyanye n’igihe amatora ya FERWAFA azabera dore ko FIFA yavugaga ko zimwe mu ngingo bagendeyeho bavuga ko amatora y’umuyobozi wa Ferwafa adakurikije amategeko ya FIFA, harimo ko ingingo ya 3 y’amategeko ya FIFA, ivuga ko mu bagize akanama hatagomba kugaragaramo abakozi ba Leta nyamara mu bagize akanama gashinzwe gutegura amatora harimo abakozi ba Leta batatu.

Aha kandi, Ingingo ya 4.2 y’amategeko ya FIFA agenga amatora ivuga ko hagomba kuba byibuze harimo amezi 6 hagati y’itorwa ry’abagize akanama k’amatora ndetse n’inteko rusange izaberamo amatora y’abayobozi ba Federation, Ruboneza yakomeje atangariza RuhagoYacu ko ibyo byose bizagenwa n’amategeko agenga amatora azatorwa uwo munsi.

"Code électrorale izashyirwaho ni yo izagena igihe amatora azabera. Birashoboka ko yakwemeza ko hakorwa exception (Irengayobora) amatora akaba mu kwa Mbere kugira ngo mandat y’abahari irangire mu gihe giteganyijwe, gusa byose bizagenwa n’ibizemezwa ku Cyumweru."

De Gaulle ayobora Ferwafa kuva tariki ya 5 Mutarama 2014De Gaulle ayobora Ferwafa kuva tariki ya 5 Mutarama 2014

Haramutse hakurikijwe amategeko ya FIFA, amatora ya Ferwafa yaba mu kwezi kwa Kane cyangwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu mu mwaka utaha wa 2018, ni ukuvuga amezi atandatu nyuma y’ishyirwaho ry’akanama gashinzwe gutegura amatora.

Nzamwita Vincent De Gaulle (uyobora) na Mwanafunzi Albert (uyobora komisiyo y’amarushanwa) ni bo bari bemejwe nk’abakandida ku mwanya wo kuyobora Ferwafa n’akanama k’amatora kari kayobowe na Kalisa Adolphe ’Camarade’, umunyamabanga w’ikipe ya APR FC.

Nzamwita Vincent De Gaulle.......Nzamwita Vincent De Gaulle.......
Na Mwanafunzi Albert nibo bari bamejwe nk'abakandida mu matora yagombaga kuba muri Nzeli uyu mwakaNa Mwanafunzi Albert nibo bari bamejwe nk’abakandida mu matora yagombaga kuba muri Nzeli uyu mwaka

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru