RUHAGOYACU.com

Amavubi ntabwo yagiye muri CAN, 2004 bari abanyamahanga- De Gaulle

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent de Gaulle asanga ku bwe u Rwanda rutari rwagera mu gikombe cya Afurika kuko abaruhesheje itike muri 2004 bari biganjemo abanyamahanga.

Ibi, umuyobozi wa ruhago mu Rwanda akaba yabitangaje ubwo herekanwaga umutoza mushya w’ikipe y’ igihugu Antoine Hey, aho inshingano yahawe ku isonga hazamo kujyana u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon mu mwaka wa 2019.

Abedi Saidi na Kamanzi Karim bishimira igitego ku mukino wa Guinee muri CAN 2004Abedi Saidi na Kamanzi Karim bishimira igitego ku mukino wa Guinee muri CAN 2004

" Twamuhaye inshingano zo kujyana u Rwanda mu mikino ya CHAN ya 2018 izabera muri Kenya, ndetse n’igikombe cy’Africa kizabera muri Cameroon, nibimunanira azahita asezererwa," Nzamwita Vincent De Gaulle, umuyobozi wa FERWAFA.

Perezida wa Ferwafa abajijwe niba ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo kujya mu gikombe cya Afurika, yatangaje ko igihe ari iki kuko bamaze iminsi babitegura, kandi ko u Rwanda ruramutse rugiyeyo ku bwe bwaba ari ubwa mbere kuko hambere hagiyeyo abakinnyi batari abanyarwanda.

‘’Tumaze iminsi dutegura ikipe y’igihugu y’abana b’abanyarwanda. Iyo bikunda ubushize twashoboraga kujya muri CAN(2015) kuko twari tugiye kujya mu matsinda badutera mpaga’’.

‘’Turi gutegura abana b’abanyarwanda. Mbere ntabwo twakoreshaga abanyarwanda, ikipe y’igihugu yabaga yuzuyemo abanyamahanga. Ni byo turi gukora ngo ntibizasubire. Nkange kubwange ntabwo u Rwanda rwagiye muri CAN kuko abayikinnye n’abaruhaye itike bari abanyamahanga’’.

Perezida wa Ferwafa arifuza ko Antoine Hey(ibumoso) azajyana u Rwanda muri CAN ku nshuro ya mberePerezida wa Ferwafa arifuza ko Antoine Hey(ibumoso) azajyana u Rwanda muri CAN ku nshuro ya mbere

Ibitego bibiri bya Jimmy Gatete ku mikino ya Uganda na Ghana ni byo byatumye ikipe y’igihugu yandikisha amateka yo kujya mu gikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere, aho byari ibyishimo ku banyarwanda benshi barimo n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, wemeye kurara ijoro ngo yakire abakinnyi b’ikipe y’igihugu ubwo bari bamaze gukura intsinzi kuri Uganda.

Nzamwita Vincent De Gaulle, we ku bwe akaba yatangaje ko abanyamahanga ntacyo bafasha no mu makipe asanzwe, cyane ko ubwo yari umunyamabanga w’ikipe imwe nkuko yabitangaje(APR FC) ngo hari ubwo batsindwaga ugasanga barishimye, mu gihe ngo baramutse ari abana b’abanyarwanda bakinisha ishyaka n’urukundo.

Ikibazo cy’ abakinnyi bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda cyafashe indi ntera ubwo u Rwanda rwasezererwaga mu gushaka itike ya CAN 2015 ruzira gukinisha umukinnyi Birori Daddy kubera kugira ibimuranga birenze kimwe. Ibi byakurikiwe no kwaka ubwenegihugu abakinnyi bose bari babufite, barimo n’aba bahesheje u Rwanda itike yo kujya muri CAN.

Igitego cya Eder ufite inkomoko muri Guinea Bissau, ni cyo cyahesheje Portugal igikombe cy'uburayi ku nshuro ya mbere mu matekaIgitego cya Eder ufite inkomoko muri Guinea Bissau, ni cyo cyahesheje Portugal igikombe cy’uburayi ku nshuro ya mbere mu mateka

Nubwo uwari Team Manager w’Amavubi icyo gihe Ngarambe Alfred yaje gutangaza ko amakosa yo gukinisha Birori Daddy yakozwe na Perezida wa Ferwafa, benshi mu bakurikiranira hafi ruhago ntabwo bashimishijwe n’uburyo iki kibazo cyahinduriwe impamvu kuko Birori Daddy yari yahaniwe kugira ibimuranga bibiri atari ukuba Ari umunyamahanga.

Gukinisha abakinnyi batari abenegihugu ku nkomoko bimaze kumenyerwa ku isi yose ndetse uretse mu Rwanda kuri ubu, ahandi babifata nk’umugisha aho kuba ikibazo. Mu bakinnyi 11 batangiye mu kibuga mu ikipe y’Ubudage ku mukino wanyuma w’igikombe cy’isi yegukanye, batatu muri bo ntabwo bakomoka mu Budage(Mesut Ozil, Jerome Boateng, Miroslave Klose).

Hafi aha, Ederzito António Macedo Lopes, uzwi nka Eder, ni we watsindiye Portugal igikego rukumbi ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Uburayi Euro 2016, nyamara akaba akomoka mu gihugu cya Guinea Bissau. Muri CAN u Rwanda rwitabiriye muri 2004, umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu irushanwa yabaye umunya Tunisia Francileudo Santos. Uyu wanatsinze igitego Amavubi, yakomokaga muri Brasil.

Abakinnyi 23 bahagarariye u Rwanda muri CAN 2004 : Patrick Mbeu, Jean-Paul Habyarimana, Hamad Ndikumana, Abdul Sibomana, Léandre Bizagwira, Frédéric Rusanganwa, Canisius Bizimana, Michel Kamanzi , Joao Elias Manamana, Jimmy Gatete, Olivier Karekezi, Henri Munyaneza, Elias Ntaganda, Saïd Abed Makasi, Désiré Mbonabucya, Eric Nshimiyimana Jean Lomani, Ramadhani Nkunzingoma, Karim Kamanzi, Jimmy Mulisa, Jean Rémy Bitana, Jean-Claude Ndagijimana

Desire Mbonabucya yari Kapiteni w'Amavubi muri TuniziyaDesire Mbonabucya yari Kapiteni w’Amavubi muri Tuniziya
Niba u Rwanda rutaragiye muri CAN 2004, Ubufaransa mu 1998 bushobora kuba butaramenye ko habayeho igikombe cy'isi nubwo cyabereye iwabo...Niba u Rwanda rutaragiye muri CAN 2004, Ubufaransa mu 1998 bushobora kuba butaramenye ko habayeho igikombe cy’isi nubwo cyabereye iwabo...

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. eric dinho itangishaka

    Kuya 23-03-2017 saa 18:00'

    mana weee!!!!!!!!!
    nayobowe nabenshi gusa uyuwe
    arandenze naveho

  2. zano

    Kuya 23-03-2017 saa 13:33'

    Harya manda ye izarangira ryari

  3. knc

    Kuya 23-03-2017 saa 12:08'

    Ariko abagabo babanyamabara baragwira !!! uyu mugabo avuka mukahe karere !?amakosa agira mpfite impungenge ko mumyaka itaha mubitabo by’amateka hazaba habonekamo De Gaule ( umugabo uvuga ahubutse........)Reka nigarukire Ku Mavubi ,ko De Gaule yatanze amasezerano y’ umwaka 1 ,muri Cameroon hakaba hazabera can 2019, umwaka ugera yo !?ahaaa!!!!ariko reka ngaruke biriya bintu De Gaule yavuze ninde wari ubimubajije NGO nawe dusuzume ikibazo yabajije ? karabaye umupira wacu urarimbutse !!!!!!/!!!!!!!!!!!!!!!!!/!!!!!!!/?

  4. kambali

    Kuya 23-03-2017 saa 08:43'

    ko bari abanyarwanda 100 ku100 dadi birori ameze ate? mwabonye umuntu uhabwa ubwenegihugu mu gitondo inama igaterana ngo ntabwo agifite... mbega u Rwanda. mubaze ba bogota, ba mbuyu twite n’abandi

  5. Alexis K

    Kuya 23-03-2017 saa 07:48'

    Kugira President wa FERWAFA utekereza gutya ni ukurigusha. Ubu se koko mu myaka amazeho ni iki yakosoye ngo tugihereho tuvuga ko yashyize ibintu mu murongo. Nagerageje gusoma urutonde rw’abakinnyi bagiye muri CAN 2004 nsanga abo yita abanyamahanga ariko bosohotse mu izina ry’uRwanda batarenze 5. Ubwo se waherahe uvuga ko ari abanyamahanga. Ubu koko umunyamahanga niwe watsinze igitego cyasezereye Ghana na Uganda?

    Degaule reka kwiyibagiza ishyaka Gatete, Olivier, Mbonabucya, n’abandi bagenzi babo bakoresheje kugirango bagere hariya.

    Izo nshingano mwahaye uwo mutoza ni amananiza ni nko kuraga umwana wawe umutwaro wakunaniye.
    CHAN 2018 ntayo tuzajyamo. Na CAN 2019 Ntayo tuzajyamo. Ibyo byashoboka gusa ari uko usezeye ku buyobozi bwa FERWAFA kandi ntabyo wakora kuko nta rukundo rwa Ruhago wigeze kuva wavuka.

  6. Rudahunga

    Kuya 23-03-2017 saa 01:07'

    UMUTEGETSI USHINZWE UBUNYARWANDA KU RWEGO RWO GUHESHA AGACIRO NATIONAL IDENTITY NIWE WASUBIZA NEZA IBIBAZO NK’IBI NDETSE AKIGISHA ABANYARWANDA BOSE ICYO KUBA UMUNRARWANDA ARICYO.
    IKIBAZO RERO AHO KIRI USHOBORA GUSANGA UYU MUTEGETSI ATARI YASHOBORA KUBAHO MURI LETA Y’U RWANDA KUBURYO ARI ICYUHO GIKOMEJE KUBAHO.
    NONE SE NDI UMUNYARWANDA YASUBIZA IBIBAZO NK’IBI KANDI ATARI URWEGO RWA LETA NDETSE NTIBE n’association ?

    Ubundi hakabaye Minisiteri ibishinzwe cyangwa urundi rwego rwo hejuru cyane mugihugu. Nigeze numva ko cya kigo gishinzwe gutanga amarangamuntu asanzwe kidashinzwe no kwita kuguteza imbere ubunyarwanda ? Ese nibyo ? Nyakubahwa Perezida Kagame natabare
    Rwose agoboke ubunyarwanda kuko nicyo cyonyine cyasigaye inyuma ndetse kikaba gikomeje no kuba mukajagari.
    Ubunyarwanda bwitaweho bwabyarira inyungu igihugu munzego z’ingeri zose.
    Umubyeyi Perezida Kagame rwose uratakambiwe kandi ntabwo ujya utinda gutanga igisubizo.

  7. eto

    Kuya 22-03-2017 saa 21:46'

    Ntegereje ijambo Umukuri w’Igihugu azasubiza degaule? Yarakwiriye ni kumutumaho muri village Urugwiro akisobanura kw’iteranyuma rya football nyarwanda byaba na ngombwa akamuhata umunzenze wa bekeni. Menya yaravuze speech amaze gufata kuri ka manyinya nareba nabi azakurikira wa muyobozi wabeshe ko azubaka ibibuga bya synthetique muri buri karere ku rwanda

  8. charles

    Kuya 22-03-2017 saa 20:59'

    ndabona uwomugabo ubwengebwe buhwanye nubwindagara kuko ibyo avuga ntibihuye nibyo ashinzwe ahubwo ibyombona akwiye kurya kuyobora amafi kuko nibyo yize naho gumfobya igihugubirakabije ikipe yakinnye yitwa iyicyihe gihugu aha ahubwo uwomugabo nakurikiranwe ninzego zibishnzwe

  9. charles

    Kuya 22-03-2017 saa 20:47'

    ndabona uwomugabo ubwengebwe buhwanye nubwindagara kuko ibyo avuga ntibihuye nibyo ashinzwe ahubwo ibyombona akwiye kurya kuyobora amafi kuko nibyo yize naho gumfobya igihugubirakabije ikipe yakinnye yitwa iyihe aha ahubwo uwomugabo nakurikiranwe ninzego zibishnzwe

  10. NDUDUUU

    Kuya 22-03-2017 saa 19:41'

    umugabo nyamygabo areba ibyo abandi bagezeho ubundi agatangira gushyigikira umuryango we. naho wowe uri igisambo gusa " president ufata prime de match kandi atakinnye maze nabakinnye bakayibura"
    abitwa abanyamanga baduserukiye neza naho wowe wirirwa usokoza ubwanwa muri za ruswa urya gusa, utemebera ibihugu ku misoro yabanyarwanda sha, utora kiriya gisaza ngo ni ISAHA YATU kuko cyaguhaye ruswa gusa umva uzabe umugabo umunsi umwe kuko usebya nabo wabyaye. ese ubu wizaba ko numwana wawe yavuga ko uri se ko igisamboooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru