RUHAGOYACU.com

Amavubi yuriye Kalisimbi yerekeza muri Kenya aho agiye gushaka igikombe aheruka mu myaka 18 ishize - Amafoto

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi yuriye indege ya RwandAir yiswe Kalisimbi yerekeza i Nairobi aho azava yerekeza i Kakamega, ahazabera umukino ufungura imikino ya CECAFA Senior Challenge Cup uzaruhuza na Kenya.

Ikipe y’u Rwanda iheruka igikombe cya CECAFA mu myaka 18 ishize, aho Rwanda B yagitwaye itsinze Harambe Stars ya Kenya ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade National Amahoro mu 1999.

Ndayishimiye Eric 'Bakame' ngo anyotewe gutwara igikombe cya CECAFANdayishimiye Eric ’Bakame’ ngo anyotewe gutwara igikombe cya CECAFA

Ikipe y’u Rwanda igiye muri iri rushanwa igamije no kuryifashisha ngo itegure imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu gihugu (CHAN) izabera muri Morocco mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Umukino ufungura CECAFA Senior Challenge Cup 2017 uzaba ku cyumweru tariki ya 3 Ukuboza, uhuze Amavubi y’u Rwanda na Harambe Stars ya Kenya, ukazabera ahitwa Kakamega, mu birometero bitari byinshi uturutse ku mupaka wa Uganda na Kenya.

Usengimana Faustin 'Vidic'Usengimana Faustin ’Vidic’

Urutonde rw’abakinnyi 23 Umutoza Antoine Hey yajyanye:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Nzarora Marcel (Police FC) and Eric Ndayishimiye (Rayon Sports FC)

Ba myugariro: Rugwiro Herve (APR FC), Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abo hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshimiyimana Amran (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).

Abataha izamu: Nshuti Innocent (APR FC), Sekamana Maxime (APR FC), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC).

Bizimana Djihad uzaba yungirije Bakame nka KapiteniBizimana Djihad uzaba yungirije Bakame nka Kapiteni
Amavubi n'ubwo atizeye igikombe ariko yizeye kwitwara nezaAmavubi n’ubwo atizeye igikombe ariko yizeye kwitwara neza
Mangwende (inyuma) na Djabel umwe mu bakinnyi umutoza Antoine Hey yemeza ko azi ubwenge mu mupira cyane kurusha abandiMangwende (inyuma) na Djabel umwe mu bakinnyi umutoza Antoine Hey yemeza ko azi ubwenge mu mupira cyane kurusha abandi
Ndayishimiye Eric 'Bakame', Kapiteni w'iyi kipeNdayishimiye Eric ’Bakame’, Kapiteni w’iyi kipe
Ombolenga Fitina (Sura ya kazi)Ombolenga Fitina (Sura ya kazi)
Sekamana Maxime ukinira APR FCSekamana Maxime ukinira APR FC
Mico Justin uyoboye ubusatirizi bw'Amavubi kugeza ubuMico Justin uyoboye ubusatirizi bw’Amavubi kugeza ubu
Biramahire Abedy witezweho ibitego nk'umusimbura wa Dany Usengimana cyangwa Sugira Ernest, aha ari kumwe na Niyonzima Olivier 'Sefu'Biramahire Abedy witezweho ibitego nk’umusimbura wa Dany Usengimana cyangwa Sugira Ernest, aha ari kumwe na Niyonzima Olivier ’Sefu’
Indege yitwa Kalisimbi ni yo yatwaye AmavubiIndege yitwa Kalisimbi ni yo yatwaye Amavubi
Umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yaherekeje AmavubiUmutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yaherekeje Amavubi

Mukande hano mwirebere andi mafoto menshi y’Amavubi arimo yurira indege ajya muri CECAFA.

Amafoto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 2-12-2017 saa 10:59'

    Undi wari kuyaherekeza ko bamunyuze mumizi se ? ngo azira ko yayobye akajya mu ikipe itari iye da !

  2. Patient

    Kuya 2-12-2017 saa 07:33'

    ariko Dominique Savio azakira ryari?? we na Sugira bagakwiye kujyana na equipe muri CHAN. PLZ mutubarize niba CHAN izatangira barakize bari fit


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru