RUHAGOYACU.com

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi yatunguwe no kumanuka kw’ikipe ikunzwe nka Kiyovu Sports

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Nduhungirehe Olivier ntariyumvisha uburyo ikipe nka Kiyovu Sports yamanuka mu cyiciro cya kabiri, mu gihe ari ikipe yo mu mujyi ndetse ari n’iya kabiri mu gukundwa na benshi mu gihugu.

Kiyovu Sports kuva mu bihe bya ba Muvara Valens kugeza kuri ba Laro na Lomami Andre bamanukanye na yo mu cyiciro cya kabiri...Kiyovu Sports kuva mu bihe bya ba Muvara Valens kugeza kuri ba Laro na Lomami Andre bamanukanye na yo mu cyiciro cya kabiri...

Abicishije ku rukuta rwe ku rubuga rwa Twitter, Ambasaderi Nduhungirehe yatangaje ko biteye agahinda kubona ikipe ya Kiyovu Sports imanuka mu cyiciro cya kabiri, ndetse anongeraho ko bitumvikana.

Ati “Ibi biteye agahinda. Kiyovu Sports ni ikipe y’Umujyi kandi ni iya kabiri mu gukundwa na benshi mu gihugu. Ni gute yamanuka mu cyiciro cya kabiri?”

Mu biganiro yakomeje kugirana n’abamukurikirana kuri Twitter, Amb.Nduhungirehe yongeyeho ati “Nk’imwe mu makipe akuze mu gihugu, ibarizwa mu Mujyi, inafite isinzi y’abafana impande zose z’igihugu, yakabaye buri gihe ihatanira imyanya ya mbere.”

Amb.Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Luxembourg, Cyprus no mu muryango w'Ubumwe bw'u Burayi (Union Européenne)Amb.Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Luxembourg, Cyprus no mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Union Européenne)

Amb.Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi no muri bimwe mu bihugu bituranye na bwo nka Lixembourg, Chypres n’ahandi yatangaje ibi nyuma y’aho Kiyovu Sports yari imaze gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1.

Uko gutsindwa kwatumye Kiyovu Sports imanuka mu cyiciro cya kabiri kuko yasoje shampiyona iri ku mwanya wa 15 n’amanota 27, ibi bikaba biyibayeho bwa mbere kuva mu myaka 65 ishize, ari na yo iyi kipe yambara icyatsi kibizi n’umweru imaze ishinzwe.

Nubwo Amb.Nduhungirehe yibazaga uburyo Kiyovu Sports imanutse kandi ari iy’Umujyi inafite abafana benshi, iyi kipe yari imaze igihe ifashwa ndetse inakurikiranwa n’Akarere ka Nyarugenge nubwo hakunze kuvugwa ko ubushobozi mu mafaranga igenerwa budahagije, dore Umujyi wa Kigali wo ufite amakipe yawo yitwa AS Kigali yaba iy’abagabo ndetse n’iy’abari n’abategarugori.

Ibyatangajwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu BubiligiIbyatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi

Kiyovu Sports imanuwe na Rayon Sports bamwe bavuga ko ari inzika zo kuva mu myaka ya za 80 (1980) ubwo Kiyovu yabikaga Rayon Sports kuri RadioKiyovu Sports imanuwe na Rayon Sports bamwe bavuga ko ari inzika zo kuva mu myaka ya za 80 (1980) ubwo Kiyovu yabikaga Rayon Sports kuri Radio

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Sebastien Kuya 18-06-2017 saa 12:55'

Amakuru yanyu bakunzi bumupira wa maguru mu Rwanda mu byukuri ntabwo twishimye kubona ikipe nka kiyovu kumanuka muri 2 division ariko ku giti cyanje mbona abayobozi ba kiyovu nibo bakwiye kubazwa ibibazo byose kiyovu yahuye nabyo kandi nabandi bayobozi barebere kuri kiyovu bananiwe gutsinda udukipe dutoya none ngo barashaka gutsinda rayon sport nibihangane nta kundi ....

Kalisa Kuya 17-06-2017 saa 06:56'

Nyakubahwa Ambassadeur naherukaga uri umuntu ukurikira ibintu none birantangaje kumva wemeza ko Kiyovu Sports ifite abafana benshi! Uheruka inzira mu cyi kuko ibaheruka mbere ya Jenoside naho ubu na za Mukura izo, za Etincelles ziyirusha abakunzi! Cyakora ibarusha nka Police FC na AS de Kigali...

Ruvunabagabo Juvenali Kuya 17-06-2017 saa 01:17'

Ncuti Bavandi Nimutubabarire Ahotugiye Tuzavayo Dutwara Ibikombe Kandi Sitwe Bambere Bibayeho Bibaho

Ruvunabagabo Juvenali Kuya 17-06-2017 saa 00:56'

Muraho Bavandimwe Ndumufana Wa Kiyovu Ntuye IRwamagana Nimurekere Gusebanya Aho Igiye Izavayo Ntizaherayo Kandi Izagaruka Itwari Igikombe Murakoze

Isheja Kuya 16-06-2017 saa 08:18'

Ya kabiri ifite abafana benshi bahe se ko iya kabiri ari APR FC Kiyovu bajye gushyira ubwenge ku gihe barebe uburyo bazubaka ikipe yabo.

Buto Kuya 16-06-2017 saa 07:22'

Ubwo Apr muri shampiyona y’umwaka utaha ihombye amanota 6

kabeede Kuya 16-06-2017 saa 06:43'

Rwose si rayon imanuye KIYOVU, KIYOVU imanuwe na ferwafa kuko si ikipe yigeze itekerezwaho,barabanje baca integer umuntu twese wahirahira gufasha KIYOVU, nta n umuyobozi igira muri ferwafa,none rero twe nk abafana icyo muzadukeneraho chose ntacyo muzabona kuko mutubabaje .nimushaka munayisenye rwose.

nduguntse Kuya 16-06-2017 saa 06:31'

abayovu na APR Fc yabo mwihangane ntakundi Coach Masudi yari yavuzeko azarangiza championant adatsinzwe none abigezeho, usibye zangirwa basifuzi zamutsindishije intoki nkaho ari baskball.

ARERA JON’S Kuya 16-06-2017 saa 05:24'

ndi uganda nasabaga ferwafa kuzashiraho irushanwa rya under 17 legue nginaha uganda bagashira imbaraga no mumarushanwa yuturere kuko hava talent murakoze

bocco man.u morata Kuya 16-06-2017 saa 00:05'

yooooo urabeho kiyovu naba fana bawe
gusa mwibuke 1980 akebo nigeramo

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!