RUHAGOYACU.com

Antoine Hey yashwishurije Syria yari yamutangaje nk’umutoza w’ikipe y’igihugu

Umutoza Antoine Hey, Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yateye utwatsi Syria nyuma y’aho Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru amutangaje nk’umutoza w’ikipe y’igihugu yabo.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Mutarama 2018, abicishije ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Antoine Hey yashwishurije Syria, agamije gukuraho urujijo.

Antoine Hey yagize ati “Kugirango ibihuha bihagarare, Sinigeze nshishikazwa n’umwanya wo gutoza ikipe y’igihugu ya Syria. N’ubwo ibibazo bya politiki byaba byarakemutse, nta mutoza muzima wakwemera kujya gutoza Syria.”

Antoine Hey n'ubwo yanze akazi ka Syria ntakiri n'Umutoza w'Amavubi kuko yahagaritse amasezeranoAntoine Hey n’ubwo yanze akazi ka Syria ntakiri n’Umutoza w’Amavubi kuko yahagaritse amasezerano

Ubwo Amavubi yiteguraga gukina na Guinea mu mukino wa kabiri w’ijonjora mu itsinda C muri CHAN 2018, ni bwo hatangajwe ko Antoine Hey agiye kujya gutoza ikipe y’igihugu ya Syria, ndetse na we atangaza ko babimusabye ariko nta gisubizo yabahaye, gusa ko ari Umutoza w’Amavubi gusa.

Ibi byatangajwe nyuma y’aho ku itariki ya 8 Mutarama, Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Syria bwohereje intumwa muri Maroc ngo ziganire na Antoine Hey, bumvikane maze aze atoze ikipe y’igihugu cyabo.

Nyuma y’iminsi ibiri Amavubi asezerewe muri CHAN cyumweru tariki ya 28 Mutarama ni bwo Umuyobozi w’Ishyiirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Syria, Salah Eddin Ramadan yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko Antoine Hey bamaze kumvikana, akaba ari we mutoza wa Kagoma za Syria mu gihe cy’umwaka.

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Syria yari yaramaze gutangaza Antoine Hey nk'umutoza w'ikipe yaboUmuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Syria yari yaramaze gutangaza Antoine Hey nk’umutoza w’ikipe yabo

Uyu mutoza washoboye gusoza, ku bw’amahirwe, inshingano ze za mbere akajyana Amavubi muri CHAN akaviramo mu majonjora, byagiye bivugwa ko hari ibyo atakunze kumvikanaho n’abakoresha be, cyane cyane bigatizwa umurindi no kujyana umwiherero muri Tuniziya mu gihe we yashakaga ko berekeza muri Aziya mbere y’iyi mikino ya shampiyona nyafurika.

Antoine Hey w’imyaka 46 yahawe akazi ko gutoza Amavubi muri Werurwe 2017, ahabwa amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu umwaka umwe, ndetse n’inshingano zo guhesha itike u Rwanda muri CAN 2019 na CHAN 2018, amasezerano ye y’akazi akaba azarangira kuwa 20 Werurwe 2018.

Kuwa 8 Mutarama intumwa za Syria zagiye kuganiriza Antoine Hey wageze muri Maroc ku itariki 10 MutaramaKuwa 8 Mutarama intumwa za Syria zagiye kuganiriza Antoine Hey wageze muri Maroc ku itariki 10 Mutarama

Antoine Hey yateye utwatsi ibyo gutoza Syria mu gihe agitegereje ko Perezida wa FERWAFA mushya atorwa akazamwongerera amasezeranoAntoine Hey yateye utwatsi ibyo gutoza Syria mu gihe agitegereje ko Perezida wa FERWAFA mushya atorwa akazamwongerera amasezerano

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. TUYISHIMIRE

    Kuya 1-02-2018 saa 10:42'

    umva turabica abareyo 3_1

  2. uwambajimana Eric

    Kuya 1-02-2018 saa 10:15'

    Mana wumve irisengesho dufashe uturinde uyumutoza ushaka kugaruka gutoza amavubi ibyo tubigusabye mwizina ryawe amen.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru