RUHAGOYACU.com

APR FC imaze gushora asaga miliyoni 300 igura abakinnyi mu myaka itatu iheruka- Kuki umusaruro ukomeje kubura?

Mu maso y’abafana hari hijimye kurusha ahari ka gace gateye ubwoba ka mpandeshatu ya Bermuda ngo kamize isinzi ry’ indege n’amato .. kubona ibyo bavuga byarabagoye.. gusa n’amagambo yasohokanaga ikiniga.. . ubwo nababonaga bari hanze ya stade bigunze nk’abamaze kunyagirwa n’imvura yo mu itumba. Igitangangaje, bagakwiye kuba bari bishimye kuko ikipe yabo yari imaze gutsinda igitego ku munota wanyuma, gusa nk’uko baje kubitangaza bifuzaga ibirenze ibyo.

As Kigali ni ikipe twashoboraga ubusanzwe, turanganyije kandi biragaragara ko iki gikombe tuzakibura. Dukeneye impinduka mu ikipe yacu.

Abafana ngo nta gikozwe, ibyishimo byabo bishobora kuba biri mu maremberaAbafana ngo nta gikozwe, ibyishimo byabo bishobora kuba biri mu marembera

Impinduka. Nakomeje kwibaza kuri ibi byatangazwaga n’abakunzi ba APR FC ntekereza kuri izi mpinduka bifuza ko zaba mu ikipe yabo mbura igisubizo. Ku ruhande rumwe, naje gusanga APR FC imaze gukoresha abatoza bakuru batanu mu myaka itageze kuri itatu ya shampiyona. Rubona Emmanuel, Nizar Khanfir, Kanyankole Yaounde, Yves Rwasamanzi na Jimmy Mulisa biravugwa ko uwa gatandatu ari mu nzira… niba atarangije no kugera i Kigali. Ese umutoza wa gatandatu mu myaka itatu hari icyo azakemura? Ni ukubyibaza.

Aha ariko, icyo nge naje gutindaho ni abakinnyi. Kuva mu mwaka wa shampiyona wa 2012-2013, APR FC yafashe icyemezo cyo gukinisha abakinnyi bafite ibyangombwa by’uko ari abanyarwanda.

Iyi politiki yari igamije ahanini kugabanya amafaranga menshi yashorwaga mu kugura abanyamahanga kenshi batanashoboye, ndetse no guha amahirwe abakinnyi b’abanyarwanda bahereye ku bazamukiye mu ishuri ryabo rya ruhago. Ku bijyanye n’abakinnyi bazamukiye mu ishuri ryayo, APR FC yatakaje benshi mu gihe iyi yafashe gahunda yo gushora mu bashya baturutse ahandi.

Kuva mu mwaka wa shampiyona wa 2015-2016 ni ukuvuga mu myaka ibiri ishize, APR FC imaze kugura abakinnyi 25 muri bo icyenda bahise bagenda abandi basigaye ukuyemo abaje uyu mwaka, babiri bonyine (Djihad&Mangwende) ni bo bafite umwanya utangira mu ikipe ibanza.

N'utabona yakabakaba....no mu rwambariro rwabo si shyashyaN’utabona yakabakaba....no mu rwambariro rwabo si shyashya

Aha igitangaje kurushaho, ni uko aba bakinnyi bose batanzweho akayabo ka Miliyoni 286 z’amanyarwanda (286 000 000Frw) mu gihe imishahara yabo ishobora no kuba ikubye inshuro zirenze ebyiri ayo mafaranga. Bivuze ko ubaze neza wasanga aba bakinnyi 25 bamaze gutwara APR FC Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo usesenguye neza muri 17 baje mbere y’uyu mwaka wa shampiyona, uretse ababanza mu kibuga, usanga batatu bonyineb(Djihad, Muhadjili, Mangwende) ari bo baje kugaragaza umusaruro bari bitezweho, ukaba wakongeraho na Itangishaka Blaise na Nsabimana Aimable bagize utubazo tw’imvune tugatuma batigaragaza uko bikwiye. Abandi 12 basigayeb(70%) bahombeye ikipe=Flops.

Ibi bituma benshi bakomeje kugaruka ku kibazo cya politike y’igura ya APR FC, hibazwa niba koko hagurwa abashoboye. Uburyo APR FC yakinnyemo na As Kigali na Police bwatumye aho ikipe igana hashyirwaho akabazo, gusa bamwe bakavuga ko ari ukubera ko hari abakinnyi benshi yari ifite mu ikipe y’igihugu yari muri CHAN.

Aha ariko, muri aba bakinnyi bari mu Mavubi Djihad ni we wenyine watangiraga mu kibuga cy’ikipe y’igihugu yavuye muri Marooc itsinze igitego kimwe gusa. Abo ni bo bitezweho gukora ibitangaza ku mukino wa Rayon Sports kuri uyu wa kane. Gusa byose birashoboka muri ruhago, ariko se ni izihe mpinduka zikenewe kuri ubu muri APR FC nk’uko abafana bakomeje kubisaba ?

Bamwe mu bo yirereye cyangwa yarereye abandi ngo na yo yigire ku isoko barayihetseBamwe mu bo yirereye cyangwa yarereye abandi ngo na yo yigire ku isoko barayihetse

RuhagoYacu yasubiye inyuma, ibibutsa bamwe mu bakinnyi bagiye bagurwa na APR FC uhereye mu mwaka wa shampiyona wa 2015-2016, ndetse n’umusaruro bagaragaje ugereranyije n’ibyo bari bitezweho.

2015-2016

  1. Bukebuke Yannick: 7 000 000Frw – Umusaruro 0%
  2. Mugenzi Bienvenue: 4 000 000Frw- Umusaruro 10%
  3. Ininahazwe Fabrice: 5 000 000Frw- Umusaruro 0%
  4. Bahame Arafat: 6 000 000 Frw- Umusaruro 0%
  5. Usengimana Faustin: 10 000 000 Frw- Umusaruro 25%
  6. Bizimana Djihad: 10 000 000Frw Umusaruro 90%

2016-2017

  1. Twizerimana Onesme: 12 000 000Frw Umusaruro 20%
  2. Mucyo Nshuti Fred Januzaj: 4 000 000Frw Umusaruro 5%
  3. Ngando Omar 8 000 000 Frw-: Umusaruro 15%
  4. Imran Nshimiyimana 8 000 000Frw-Umusaruro 40%
  5. Nsabimana Aimable 5 000 000Frw- Umusaruro 60%
  6. Emery Mvuyekure 8 000 000Frw- Umusaruro 45%
  7. Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ -16 500 000Frw-Umusaruro 80%
  8. Itangishaka Blaise 6 000 000Frw-Umusaruro 65%
  9. Irambona Fabrice 6 000 000Frw-Umusaruro 0%
  10. Habyarimana Innocent 8 000 000 Frw-Umusaruro 25%
  11. Hakizimana Muhadjili 14 000 000frw-Umusaruro 70%

2017-2018

  1. Omborenga Fitina 18 000 000 Frw-
  2. Sibomana Abouba 10 000 000 Frw-
  3. Rukundo Denis 20 000$ =17 000 000Frw-
  4. Twizeyimana Martin Fabrice 6 000 000Frw(2+4 millions)-
  5. Mugiraneza Jean Baptiste 35 000$(20 000 Gor Mahia+15 000)=29 750 000Frw-
  6. Iranzi Jean Claude 45 000$(30 000 Zesco+15 000) = 38 250 000Frw-
  7. Sugira Ernest 10 000$ =8 500 000Frw-
  8. Nshuti Dominique-Savio 34 000 000(30+4mFrw)-
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. modeste

    Kuya 7-02-2018 saa 06:54'

    haaaaaaaa!!!! Aimable urantangaje nonese wowe utoza utoza itangaza amakuru ibyorikora erega nabo bababazwa nimisoroyabo cg yacu mupfusha ubusa mukayirengwamo ahubwo yibagiwe mazutu bakoresha babapacyira nkabapacyira amakara kugirango mugere kurisitade naho Gikundiro ikoresha amafaranga yacu abareyo ntaho ahurira nimisoro yabanyarwanda mubanze mwige kwigira NB wowe aimable shinga icyinyamakuru ujyuvuga rayon sport gusa ureke gutegeka abantu ibyobakora kandi barabyize kukurusha

  2. dudu

    Kuya 30-01-2018 saa 19:14'

    Niyompamvu babakora kwitama bakiriza abasifuzi nabo bagahuha basifura nibitaribyo ngo kiyoni ataguruka amatara akazima nibifaranga basesagura amafaranga rayon ikoresha ava mubafana ntava mwisandugu yigihugu cyacu ntabwo ibyo bireba rayon bireba gihanya na za Bugesera nizindi nkamwe rayon ko tuyitunze tukinakomeza murayibaza iki?cg nuko yabahahamuye?

  3. jp

    Kuya 30-01-2018 saa 16:45'

    Ark abanyamakuru bameze batya ninde ubaha akazi ? Nujya kwandika inkuru yawe uzamanze urebe niba yubaka cgw niba idasenya gusa nuburenganzira bwawe ark abantu nkamwe mubaho kndi ikindi ukagira na bakora comment muhuje imyumvire yogusenya gusa namaranga mutima atagira aho ashingiye. Niba warugiye gukora icyegeranyo yureba amakipe yose ? Ubwose abategerwa indege bagahabwa nandi mafaranga kutabavugaho ntanumusaruro batanga ,ntanigikorwa cyitera mbere ayomafaranga akora mugihugu gusa bariya bana nabanyarwanda bayabona kandi abakayakoresha mugihugu imbere ntasohoka hanze . Ubwose wafata izo miliyoni 300 akazishora mubanyamahanga bajya kuyubakisha mubihugu byabo nibyo byiza? Kuko batayashora mu Burundi no muri Mali ,Uganda nahandi birababaza cyane .

  4. dffffffffffff

    Kuya 30-01-2018 saa 15:56'

    Wenda ubwo ni ugukunda umupira ahari? Ikibazo ni uko kubera kutemera gutsindwa batuma umupira usubira inyuma, bashyiraho politiki y’umupira itawemerera kurushanwa n’amahanga, ngo ni ukugirango amakipe yose mu gihugu amere nkabo, bajye bayatsinda uko bishakiye. Niyo mpamvu amavubi ntaho ashobora kugera ngo barakinisha kanyarwanda gusa.

  5. Abdoul

    Kuya 30-01-2018 saa 15:12'

    ikibazo bafite ni kimwe gusa. Ntabwo bemera gustindwa kandi ko na nyina wundi abyara umuhungu. Bo mu bwiyemezi bwabo, baba bumva umukinnyi mwiza agomba kuba uwabo n’insinzi ikaba iyabo nkaho abandi bo badakina cg ngo batoze abakinnyi babo. Niwitegereza neza urasanga abenshi mu bakinnyi bagura ari ababa babazonze bakabagura kabone niyo baba batabakeneye kandi baragenda hakaza abandi banabarusha ubushobozi. Nibicare, bagume ku murongo wabo batsinda batatsinda bareke ikipe ituze kuko nta kipe idatsindwa. Naho nibakomeza muri ibyo tuzabatsinda tubafatanye n’iryo huzagurika bicuze icyo Imana yabaremeye!

  6. Emmey

    Kuya 30-01-2018 saa 12:10'

    Ntawamenya integobafite rekatubitege amaso gusa birababaje umutoza ntagitsure afite baramusuzugura uwaduha umutoza utajenjetse umwe ukosa akaguhana atitaye kuwakuzanye.

  7. Mbogo

    Kuya 30-01-2018 saa 12:05'

    orororororororoooorroro!!! akavagari k’amafaranga angana gutya !!! uuuuuuuuuu!!! umusaruro 0%. ibi ni ukwangiza ibya rubanda. nibe nagasenyi amenshi ava muba fana.

  8. nshimiyimana jeandedieu

    Kuya 30-01-2018 saa 11:43'

    mwirirwamuvugango umusaruro warabuze imyaka itatu gute dufitemo champion2 tukagiranicyamahoro 1 abomuvugababonye umusaruro bafite bingahe muriyo myaka mujye mugabanyagufana

  9. ema

    Kuya 30-01-2018 saa 11:15'

    Ariko genda rayo warwaje umutwe abafa kadende ndavuga bamwe ba kanyoni fc nako nyakatsi fc ngo ntibavuze rayon mupfaniki c?rayon amafaranga ikoresha nayacu nkabafana ntabwo aba yakinjiye mwisandugu ya leta ubuse wavugako nkiyo miliyali yatikiye abobose ntibayariye bakatsindwa amatara akazima?kugura abakinnyi ntawubyanze ariko nuko mugura abadashoboye bagomba kurandatwa nabasifuzi batsinda ibyintoki barangiza mukibeshyera ngo muri gitobero

  10. aimable

    Kuya 30-01-2018 saa 09:15'

    ariko nkuyu munyamakuru ko utavuga nayo gasenyi yakoresheje muri iyo myaka ngo ugereranye n’ibikombe zatwaye. ko nayo yayamennye kuburyo buhagije. reba nkabariya basaza babanyamahanga buzuyemo. ahaaaa mujye muba abanyamakuru b’umwuga

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru