RUHAGOYACU.com

APR FC irakina umukino wa gicuti na KCCA yo muri Uganda mu mpera z’iki cyumweru

Ikipe y’ingabo z’igihugu z’u Rwanda APR FC iherutse no kwegukana igikombe cy’Amahoro muri Nyakanga uyu mwaka, ifite umukino wa gicuti n’ikipe ya KCCA yo muri Uganda muri iki cyumweru.

Uyu mukino wa gicuti uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu, ukazabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo mu kurushaho kwitegura neza umwaka w’imikino wa 2017/18 ku mpande zombi.

" Ni byo koko umukino wamaze kwemezwa, uzabera i Nyamirambo kuri uyu wa gatanu." Kazungu Claver umuvugizi wa APR FC aganira na RuhagoYacu.

JPEG - 298.1 kb
APR FC ishobora kuzakoresha abakinnyi benshi bakiri bato iherutse kuzamura
JPEG - 299.8 kb
Hakajyamo n’abandi bamenyereye bari basanzwe muri iyi kipe, baziyongeraho abari mu Mavubi

Iyi kipe yo mu gihugu cya Uganda yegukanye igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’igihugu giheruka ikaba ikaba itegerejwe mu Rwanda ku wa 4 w’iki cyumweru.

APR FC bishoboka ko muri uyu mukino waba umwanya mwiza wo kuganira n’abayobozi ba KCCA, bikaba bigenze neza umukinnyi Rukundo Denis yahita asinyira iyi kipe ya APR FC, akaguma mu Rwanda.

JPEG - 108.2 kb
Kavuma wahoze muri APR FC, ari mu nkingi za mwamba muri KCCA kuri ubu

APR FC imaze ibyumweru 2 itangiye imyitozo, ikaba yaratsinze ikipe itozwa na Kayiranga Jean Baptiste yiganjemo abakinnyi bahoze bakina mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda mu mwaka ushize ibitego 3-0 kuri iki cyumweru.

Jimmy Mulisa akaba yari yabwiye itangazamakuru ko bari gushaka uko babona indi mikino 2 ya gicuti muri iki cyumweru, mu kurushaho kwitegura neza umwaka w’imikino utaha.

JPEG - 35.1 kb
Iyi kipe ishobora kuza na Bus yayo

APR FC yafashe icyemezo cyo guhamagara abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu iherutse gusezererwa na Uganda, bakaba bazakina uyu mukino.

Djihad Bizimana uri mu igeragezwa mu gihugu cy’Ubudage na Imanishimwe Emmanuel wakuye invune mu Mavubi, nibo bakinnyi batazagaragara muri uyu mukino nk’uko Kazungu Claver yakomeje abibwira RuhagoYacu.

APR FC yakomeje imyitozo kuri uyu wa mbere ku Kicukiro, aho Sibomana Abdul wigeze kuba umunyamabanga mukuru w’iyi kipe yaje kureba iyi myitozo.

Sibomana yaboneyeho kureba urwego murumuna we Muhadjili agezeho, anaramutsa umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa babanye muri iyi kipe ari abakinnyi, umwe akina kuri 7 (Jimmy Mulisa), Sibo amukina inyuma.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru