RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 23:45'  -  Mukura yasinyishije Mutebi nka rutahizamu mushya  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 28:25'  -  Umuryango Rayon Sports wateye utwatsi icyifuzo cya “FC” cyo kwemeza Karekezi nk’umutoza  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago
APR FC iratangira gukina igikombe cy’amahoro ibura bamwe mu bakinnyi - Imikino iteganyijwe
Print Comments: 8 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

APR FC iratangira guhatanira igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka ihura na Vision FC muri 1/16, umukino irakina idafite bamwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho kubera impamvu zitandukanye.

Uyu mukino ubanza urabera ku Mumena saa 15:30 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Mata 2017.

Mu myitozo ya nyuma ibanziriza umukino APR FC yakoze kuri uyu wa Mbere, yagaragayemo Imanishimwe Emmanuel utarakinnye umukino wa shampiyona batsinzemo Sunrise FC 1-0 kuwa Gatandatu kubera imvune amaze iminsi afite mu gihe kandi Issa Bigirimana we akiri mu bihano.

Nsabimana Aimable wagize ikibazo mu mukino wo kuwa Gatandatu bitewe n’imiterere y’ikibuga cy’i Nyagatare, na we ntabwo azakina uyu mukino, aho akirwaye umutwe. umutoza Jimmy Mulisa akaba yitezweho kuza gukora impinduka mu bakinnyi bazakina uyu mukino, akaruhutsa bamwe mu gihe yitegura umukino utaha wa shampiyona bazahuramo na Kiyovu Sports.

Nsabimana Aimable ntiyakoze imyitozo yo kuri uyu wa Mbere nyuma yo gukomerekera i Nyagatare kuwa GatandatuNsabimana Aimable ntiyakoze imyitozo yo kuri uyu wa Mbere nyuma yo gukomerekera i Nyagatare kuwa Gatandatu

Vision FC irahura na APR FC, ni ikipe yo mu cyiciro cya kabiri, ibarizwa ku mwanya wa gatatu mu itsinda rya mbere, muri iyi shampiyona igeze ku munsi wayo wa 18.

Iyi kipe ikaba yararuhutse mu mpera z’icyumweru gishize, ni nyuma yaho umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri, wari kuyihuza na UR FC wasubitswe.

Uko amakipe azahura mu mikino ibanza ya 1/16:

Kuwa Kabiri, tariki ya 18 Mata 2017

  • Vision Fc vs APR Fc (Mumena, 15:30)
  • Esperance SK vs Espoir Fc (Mumena, 13:00)
  • Pepiniere Fc vs Marines Fc (Ruyenzi, 15:30)
  • Musanze Fc vs Isonga Fc (Musanze, 15:30)

Kuwa Gatatu, tariki ya 19 Mata 2017

  • Rugende vs Rayon Sports (Stade de Kigali, 15:30)
  • Heroes Fc vs AS Kigali (Kicukiro, 15:30)
  • Etoile de l’est vs SC Kiyovu (Ngoma, 15:30)
  • Akagera Fc vs Amagaju Fc (Rwinkwavu, 15:30)
  • Vision JN vs AS Muhanga (Rubavu, 15:30)
  • Miroplast Fc vs Gicumbi Fc (Stade Mironko, 15:30)
  • United Stars Fc vs Police Fc (Kabagari, 15:30)
  • Hope Fc vs Bugesera Fc (Rutsiro, 15:30)
  • Aspor Fc vs La Jeunesse Fc (Kicukiro, 13:00)
  • Kirehe Fc vs Etincelles Fc (Kirehe, 15:30)
  • Intare Fc vs Mukura VS (Kamena, 15:30)
  • Rwamagana City Fc vs Sunrise Fc (Rwamagana, 15:30)

Imikino yo kwishyura iteganyijwe mu cyumweru gitaha, hagati ya tariki 25 na 26 z’uku kwezi ari nabwo hazahita hamenyekana amakipe 16 akomeza muri 1/8 cy’irangiza.

Affro Kuya 20-04-2017 saa 15:10'

Abavugako A.P.R Izakinir’umwanyawa3muribeshya Ahubwo Wabona Itwaye, Rayon Igatwarashapiyona

alex Kuya 20-04-2017 saa 06:29'

icyombakundira akanwakomurazikukabumbura nyamara uwabashyiramukibugamwavamo utanawukojejeho ikirenge

Musesenguzi Kuya 19-04-2017 saa 17:14'

Mu ikipe zimbabaje nk’umunyarwanda harimo Kiyovu n’indi ntavuze yambara nk’ikiyoni!!

evariste Kuya 18-04-2017 saa 15:08'

abafana ba Apr nugutukana nogusebanya gusa rayon icyo itakoze Niki ?nonese buriya mwarayisizera ?muri uturemwa dutangaje ago mwayigiye inyuma NGO murebeko yabaheka umwaka utaha murayisebya gusa ntawabarenganya ntabyo.Uzi ngaho nimufane Nigeria Wenda mufate nidarapo ryoyo ubwo urwanda ntimurushakir a ishema?

aimable Kuya 17-04-2017 saa 22:20'

ariko abafana ba burozi fc mwabaye mute koko? mwabanje mukamara urwo muriho rivers ikabakosora ikunga murya Apr ko icyo muzi ari ugukinisha umunwa gusa. cyakora uwabimurira ikibuga akagishyira mukanwa mugakinisha ururimi mwatwara ibikombe kbsa burozi fc ohhhhhhhhoooo

edou Kuya 17-04-2017 saa 21:22'

@ema wijya witiranya abantu cg ntabwo ukurikira neza ngando omari avukana na niyonzima ally ukina muri mukura voctory hamwe n’amavubi nubwo watwise manegeka fc wibuke ko mwebwe muri burozi fc nikimenyimenyi uzabaze shassir igihe bagenzi bamusakaga

Musesenguzi Kuya 17-04-2017 saa 18:33'

APR 1_0 Vision
Igitego kimwe se bajya bakirenza!!!!
APR izakinira umwanya wa Gatatu niko nababwiye. Kandi naho muzaba mureba uburyo izagera.
Tubitege amaso!!!

ema Kuya 17-04-2017 saa 18:05'

Manegeka fc izikurayo c ra?ariko iriya yo kuyiba biroroshye ntikanganye isa bigirimana bamuhaniyiki?ngo yagiye Bujumbura iwabo atavuze!harya? nagirango iwabo ni kumumena narinziko avukana na ngando Omar hariya komeza ukinishe abanyarwanda sha manegeka fc oyeeeeeee


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)