RUHAGOYACU.com

APR FC irimo abakinnyi 16 bashya yakoze imyitozo ya mbere yizeza abafana igikombe

Ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC yakoze imyitozo ku nshuro ya mbere yitegura umwaka mushya wa shampiyona aho icyizere ari cyose muri iyi kipe yari yiganjemo abakinnyi bashya bakiri bato.

APR FC yegukanye igikombe cy’amahoro umwaka ushize, yaje gutakaza abakinnyi batandukanye barimo Rusheshangoga Michel na Sibomana Patrick babanzaga mu kibuga, mu gihe abandi barimo Ngando Omar, Faustin Usengimana na Rutanga Eric berekeje ahandi nyuma yo kurangiza amasezerano.

APR FC yakoze imyitozo ya mbere nyuma yo gusoza umwaka w'imikino yegukanye igikombe cy'amahoroAPR FC yakoze imyitozo ya mbere nyuma yo gusoza umwaka w’imikino yegukanye igikombe cy’amahoro
Muhadjili, Rugwiro Herve na Blaise mu myitozo yo kuri uyu wa gatatuMuhadjili, Rugwiro Herve na Blaise mu myitozo yo kuri uyu wa gatatu
Sekamana Maxime agomba gufasha abakinnyi bashya bazamuwe mu ikipe ya mbereSekamana Maxime agomba gufasha abakinnyi bashya bazamuwe mu ikipe ya mbere
Abayobozi bashimiye abakinnyi nyuma y'imyitozoAbayobozi bashimiye abakinnyi nyuma y’imyitozo

Iyi yakomeje guseta ibirenge mu kugura abakinnyi bashya, yaje gutungurana kuri uyu wa kabiri itangaza ko yazamuye abakinnyi umunani bo mu ishuri ryayo rya ruhago, ikintu ubundi kitari kimenyerewe muri iyi si ya ruhago uhereye aho yakomotse i Burayi.

Kuri uyu wa gatatu ku kibuga cya Kicukiro APR FC yaje gushimangira ibi ikora imyitozo irimo abakinnyi 15 bashya, barimo 10 bazamutse bavuye mu ishuri rya ruhago, batatu yakuye mu Isonga, umwe wavuye muri Kiyovu Sports ndetse na babiri b’abanyarwanda ngo bigaga mu gihugu cya Uganda nkuko .

Aba bakaba bakoranye n’abakinnyi basanzwe muri APR FC batahamagawe mu ikipe y’igihugu, barangajwe imbere na Hakizimana Muhadjili, Twizerimana Onesme, hakaza Blaise Itangishaka na Buteera Andrew bakize imvune mu minsi yashize, ndetse n’abandi barimo kapiteni Ngabo Albert.

Nyuma y’imyitozo, umutoza Mulisa Jimmy akaba yatangarije itangazamakuru ko yishimiye uko abakinnyi be bahagaze aho yizeye ko bazagera kuri byinshi byiza.
Nishimiye uko abakinnyi bitwaye uyu munsi biragaragara ko bakoraga imyitozo aho bari bari.

Tugiye gutangira kwitegura shampiyona haracyari igihe, twatakaje abakinnyi babiri babanzaga mu kibuga gusa turizera ko tuzaziba icyuho cyabo.

Urebye dufite abakinnyi benshi bashya bakiri bato kuko ni yo gahunda y’ikipe, gusa iyo uri muri APR FC uba ugomba gutwara ibikombe natwe twizeye kuzabigeraho”.

Umusore wigaga muri Uganda ni umwe mu bashobora gukinira APR FC umwaka utahaUmusore wigaga muri Uganda ni umwe mu bashobora gukinira APR FC umwaka utaha
Itangishatse Blaise yari amaze igihe yaravunitse ariko ubu ni muryeryeItangishatse Blaise yari amaze igihe yaravunitse ariko ubu ni muryerye
Uyu na we yafashije APR FC imyitozo bivugwa ko bawe yiga muri UgandaUyu na we yafashije APR FC imyitozo bivugwa ko bawe yiga muri Uganda
Umuyobozi wa APR FC Afande Musemakweri akurikirana imyitozo y'ikipe ayoboraUmuyobozi wa APR FC Afande Musemakweri akurikirana imyitozo y’ikipe ayobora
APR FC ifite politike yo guha amahirwe abana b'abanyarwanda bakigaragazaAPR FC ifite politike yo guha amahirwe abana b’abanyarwanda bakigaragaza

Mu bakinnyi bashya b’iyi kipe ya APR FC harimo batatu bakuye mu Isonga, Ishimwe Christian ukina ku ruhande ibumoso, Kitegetse Bogard ukina asatira hamwe na Mucyo Aime Derrick ukina inyuma iburyo.

Aha kandi harimo abakinnyi 10 bazamutse bavuye mu ishuri rya ruhago ari bo Niyodusenge Emmanuel, Nshimiyimana Marc Govin, Songayingabo Shaffy, Buregeya Prince, Nyandwi Charles, Bakundukize Innocent, Ishimwe Fiston, Sindambiwe Protais Nyirinkindi Saleh na Nshimiyumuremyi Gilbert.

Aba bakaziyongeraho Martin Fabrice bakuye muri Kiyovu Sports n’abandi babiri bavuye mu gihugu cya Uganda.

Buteera Andrew abafana ba APR FC bamufatiye iry'iburyo ngo ntazongere kuvunikaButeera Andrew abafana ba APR FC bamufatiye iry’iburyo ngo ntazongere kuvunika
Abafana bari baje kureba imyitozo banyuzagamo bagakoma amashyiAbafana bari baje kureba imyitozo banyuzagamo bagakoma amashyi
Umunyezamu Buffon ni we wenyine wari uhari mu myitozo, Emery Mvuyekure ngo yaburiwe irengeroUmunyezamu Buffon ni we wenyine wari uhari mu myitozo, Emery Mvuyekure ngo yaburiwe irengero
Muhadjili yiteguye kwemeza abakimushidikanyahoMuhadjili yiteguye kwemeza abakimushidikanyaho

Amafoto: Hardi/Ruhagoyacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

John bosco Kuya 13-08-2017 saa 09:48'

Ariko ntacyindi reyo ihoramo uretse itiku. Mwagiye murebere kuri mucyeba wanyu ndavuga Apr ukuntu baba batuje wigeze ubona umukinnyi wivumbuye ngo ntiyahembwe amafranga muyamarira kugura mutuyibagiwe ko muzabahemba ahhhhhh

muda Kuya 11-08-2017 saa 19:51'

Mwana mukeba tuzamwemeza nubwo yahashye

augustin Kuya 11-08-2017 saa 14:07'

na sugira vyamwankiy kuva rdc ugaruka murwanda

Hodali Augustin Kuya 11-08-2017 saa 09:44'

mubyukuri ibi nibintu byiza cyane andi makipe yakwigiraho kko muri Academy ya APR hamaze kuvamo umusaruro ugaragarira buriwese turetse nokuzana ibintu bya fanatisme twese nkabanyarwanda twakomera amashyi equipe y,Ingabo zacu kuri gahunda nziza yokuzamura umupira w,Urwanda murakoze

naman Kuya 11-08-2017 saa 09:04'

ema:rekangushinyike kuko ngusetse nakubyara ubuse ungira iyo ufana imezrgute?nkubaze masudi arihe?ntiyabahaye igikombe?nonese ubusenuko mwarimumwa nzese?nibe na Apr igira imbabazi kweri ariko mujye mujyahirya nahubundi muribeshya sha ntacyomuza dutwara

DIDI Kuya 11-08-2017 saa 07:34'

@Emma,ni ubwambere wumvise umunyarwanda wiga muri Uganda? uriya mwana ni Umunyarwanda wuzuye yagiye kwiga Uganda vuba raise.uzajye ubanza umenye amakuru neza.APR Oyeeee komeza uteze imbere impano z’abana b’Urwanda

Sangwa Kuya 10-08-2017 saa 19:23'

Rayon weeeeeeeeee!!!!! Tuzagukubitira mugafuka, icyo bita gukubita umuururambwa, ariko ubundi ikipe yo muri mirongo ingahe irushwa ite ibikombe n’ikipe ya Nyuma ya Genocide kweli????? hahah abanebwe.com, muri abakene ntimukavuge ngo niyanyu kdi ntacyo muyifasha. muzahora muryana kdi niko byahoze kuva nakera kdi erega ntamugayo. nabayifite kumutima bayifasha nibo bayirya kbs. Mufite ibyonnyi gsaaaaaa.

Sangwa Kuya 10-08-2017 saa 19:11'

Rayon weeeeeeeeeeeeee!!!!!!!! APR nitiku ryanyu, hhhhh muzahora muvuga sha, ikipe yo muri mirongo ingahe kweli ikarushwa ibikombe n’ikipe ya nyuma ya Genocide??? bace wawone ba Fans ba APR!!!! APR Oyeeeee!!! Rayon tuzayikubitira mugafuka, icyo bita Gukubita umukururambwa. HHHHHHHHHH.

Maxme s Kuya 10-08-2017 saa 15:08'

apr oyeeee! komeza njya mbere abatakwemera bazakwemera aruko ubansinze

PAZOS Kuya 10-08-2017 saa 14:48'

harya apr ntijya ikinisha abakinnyi bafiite umusatsi mwinshi. kombona bafite na ba rasta. hhhhhaaaahaaaahaaa

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!