RUHAGOYACU.com

APR FC itarimo Yannick na Ombolenga yakoze imyitozo yanyuma mbere yo kwerekeza i Rubavu

Abakinnyi 30 ba APR FC bakoreye imyitozo ku Kicukiro mbere yo gufata imodoka igana i Rubavu mu irushanwa ryateguwe n’aka karere bishimira uburyo amatora y’umukuru w’igihugu yagenze.

Iyi kipe kuri ubu itozwa na Jimmy Mulisa udafite umwungiriza, yakoze imyitozo irimo abakinnyi hafi ya bose basanzwe mu ikipe ya mbere hamwe n’abo bazamuye mu ishuri rya ruhago ngo bagire icyo bafasha mu mwaka mushya wa shampiyona.

Maxime Sekamana uyu mwaka aritezweMaxime Sekamana uyu mwaka aritezwe
Nshuti Innocente azayobora ba rutahizamu nyuma y'imvune ya SugiraNshuti Innocente azayobora ba rutahizamu nyuma y’imvune ya Sugira
Amran Nshimiyimana ari gukina umwaka we wa kabiri muri APR FCAmran Nshimiyimana ari gukina umwaka we wa kabiri muri APR FC
Buteera Andrew amaze kuba muryerye nyuma y'imvune yamaze igiheButeera Andrew amaze kuba muryerye nyuma y’imvune yamaze igihe
Hakizimana Muhadjili nanubu aracyakunzwe n'abafanaHakizimana Muhadjili nanubu aracyakunzwe n’abafana

Mu bakinnyi batagaragaye mu myitozo ariko harimo myugariro Nsabimana Aimable bivugwa ko arwaye, ndetse na Fitina Ombolenga iyi kipe yaraye iguze ariko amakuru atugeraho akavuga ko yasabye uruhushya rwo gutunganya ibibazo mu muryango.

Undi mukinnyi utagaragaye mu myitozo yo kuri uyu wa gatatu ni Yannick Mukunzi ukina mu kibuga hagati. Amakuru agera kuri RuhagoYacu, avuga ko uyu musore yaba atarishimiye uburyo kugeza uyu munsi atari yumvikana n’ikipe ye ku masezerano mashya aho yagize impungenge ko bishobora kurangira batumvikanye kandi isoko ry’igura n’igurisha riri kugana ku musozo.

Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu byanavugwaga ko yifuzwaga na Rayon Sports, kuri uyu munsi ni bwo yari bubonane n’ubuyobozi bw’ikipe ye gusa icyaba cyavuye mu biganiro ntabwo kiramenyekana ariko akaba akomeje guseta ibirenge mu gukora imyitozo atari yumvikana n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo, umutoza wa APR FC Mulisa Jimmy yirinze kuvuga impamvu nyamukuru Yannick Mukunzi na bagenzi be batagaragara mu myitozo nk’abandi.

Abadahari hari ibibazo bafite. Nibagaruka muzabareba.”

Abajijwe ibibazo bafite ibyo ari byo Mulisa yagize ati: “Nyine bafite ibibazo. Hari abafite imvune, abafite umunaniro, n’abafite ibibazo byabo bwite”.

Umutoza abajijwe ikibazo cya buri umwe muri abo batatu yavuze ko nta mpamvu yo kubijyamo ko nibagaruka muzababona.

Abafana bari baje gusezera ku ikipe yabo mbere yo kwerekeza i RubavuAbafana bari baje gusezera ku ikipe yabo mbere yo kwerekeza i Rubavu
APR iri bwerekeze i Rubavu mu gitondoAPR iri bwerekeze i Rubavu mu gitondo
Abanyezamu batanu ni bo bakoranye imyitozo na APRAbanyezamu batanu ni bo bakoranye imyitozo na APR
Umutoza Mulisa kuri ubu ntiyari yabona umwungiriza nyuma y'igenda rya Yves RwasamanziUmutoza Mulisa kuri ubu ntiyari yabona umwungiriza nyuma y’igenda rya Yves Rwasamanzi
APR FC irimo abakinnyi bakiri bato basuhuje abayobozi nyuma y'imyitozo barimo umuyobozi wayo w'icyubahiro Gen. James KabarebeAPR FC irimo abakinnyi bakiri bato basuhuje abayobozi nyuma y’imyitozo barimo umuyobozi wayo w’icyubahiro Gen. James Kabarebe

APR FC ikaba iri bujyane n’abakinnyi bose bari kumwe mu myitozo uko ari 30 bikaba biteganyijwe ko bari buhaguruke mu gitondo cyo kuri uyu wa kane berekeza mu ntara y’Uburengerazuba kwitabira iyi mikino aho iri kumwe na Etincelles mu itsinda A.

Uko imikino iteganyijwe

Kuwa kane tariki ya 31 Kanama 2017

  • B. As Kigali vs Marines 13:30-15:00’
  • C. Kabasha vs Virunga 16:00- 17:30’
  • A. APR FC vs Etincelles 18:00-19:30’

Kuwa gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017

  • Iyatsinze A vs Iyatsinze C 15 :30-17 :30’
  • Iyatsinze B vs Best Loser 18 :00-19 :30’

Kuwa gatandatu tariki ya 2 Nzeri

  • Umwanya wa gatatu: 14:00-15:30’
  • Umukino wanyuma : 16 :00-17 :30’
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mwenedata

    Kuya 30-08-2017 saa 20:37'

    Mulisa ahubwo niwe uzungiriza Eric my gihe Masudi azaba aje muri AS Kigali.Aya in amskuru aturuka abantu hizewe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru