RUHAGOYACU.com

APR FC muri gahunda yo kwirukana abakinnyi 10, ikagura 4 ikazamura 6

Ikipe ya APR FC irateganya kuzamura abakinnyi batandatu ibakuye mu ishuri ryayo rya ruhago bagafatanya n’abandi bakinnyi bashya bane iyi kipe izagura, mu gihe abagera ku 10 bazasohoka mu muri iyi kipe ubwo umwaka wa shampiyona uzaba urangiye.

Amakuru ava muri APR FC, avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe butanyuzwe n’umusaruro wa bamwe mu bakinnyi bwari bufite, nyamara bwarabatanzeho amafaranga menshi haba mu kubagura ndetse no kubahemba, gusa bikarangira batitanze nkuko bikwiye.

Tuyishime Eric bakunze kwita Congolais ni umwe mu bakinnyi Mulisa yazamuye muri Academy bashobora kwitwara nezaTuyishime Eric bakunze kwita Congolais ni umwe mu bakinnyi Mulisa yazamuye muri Academy bashobora kwitwara neza

Ibi bikaba bigiye gutuma iyi kipe igana mu ishuri rya ruhago ryayo ikazamura abakinnyi bakiri bato bagera kuri batandatu, ikintu ubundi kiba gake mu makipe akomeye ku isi. Nkuko amakuru agera kuri Ruhagoyacu abitangaza, ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwizeye ko aba bana bakwitanga kurusha bamwe mu bakinnyi basanzwe mu ikipe nkuru.

Nubwo umuvugizi w’iyi kipe atabonekaga kuri telefone ye ubwo twakoraga inkuru, APR FC nubundi ntiyiteguye kurekura aba bakinnyi mbere y’uko umwaka wa shampiyona usozwa, cyane ko igifite akazi gakomeye ko guhatana mu gikombe cy’Amahoro.

Izina rishobora gutungurana mu bazasohoka muri iyi kipe ni Hakizimana Muhadjili ushobora gusubizwa muri As Kigali, nubwo APR FC ku ntango yari ifite gahunda yo kumugama mu ikipe nyuma yo kumutizwa n’abanyamujyi.

Innocent ntabwo yahiriwe na APR FC nyuma yo kuva muri PoliceInnocent ntabwo yahiriwe na APR FC nyuma yo kuva muri Police
Muhadjili arasabwa gukora cyane cyangwa agasubira muri As Kigali(Foto TNT)Muhadjili arasabwa gukora cyane cyangwa agasubira muri As Kigali(Foto TNT)

Muhadjili uheruka no kunengwa na mukuru we Haruna Niyonzima, rimwe na rimwe yagiye ashinjwa kutitanga uko bikwiye nyamara ari umwe mu bakinnyi bake mu Rwanda bafite impano yo gukina umupira w’amaguru.

Uretse Michel Rusheshangoga iyi kipe yagurishije muri Singida, na Sibomana Patrick ushobora kwerekeza muri Rayon Sports, abandi bakinnyi nta gihindutse biteganyijwe ko bazasezererwa n’iyi kipe barimo ba myugariro Ngando Omar na Usengimana Faustin bombi bifuzwa na Rayon Sports, ndetse n’abanyezamu babiri Ntaribi Steeven na Emery Mvuyekure.

Mu bakinnyi iyi kipe iteganya kongeramo ngo basimbure abagiye, barangajwe imbere na Iradukunda Eric Radu myugariro wa As Kigali ariko warangije kumvikana na APR FC kuzasimbura Rusheshangoga, hakaza Manzi Thierry na Nshuti Savio bakinira Rayon Sports hamwe n’umunyezamu Olivier wa Bugesera.

Olivier Kwizera agiye kugarurwa muri APR FC nyuma yaho abamusimbuye bagaragaje umusaruro mukeOlivier Kwizera agiye kugarurwa muri APR FC nyuma yaho abamusimbuye bagaragaje umusaruro muke
APR FC irifuza kongera guhuza Manzi Thierry na Nsabimana Aimable, mu gihe Faustin Usengimana afite amahirwe make yo kuguma muri iyi kipeAPR FC irifuza kongera guhuza Manzi Thierry na Nsabimana Aimable, mu gihe Faustin Usengimana afite amahirwe make yo kuguma muri iyi kipe

Abakinnyi bashobora gusezererwa na APR FC nyuma y’umwaka wa shampiyona

  1. Ngando Omar
  2. Ininahazwe Fabrice Messi
  3. Irambona Fabrice
  4. Twizerimana Onesme
  5. Habyarimana Innocent Di Maria
  6. Usengimana Faustin
  7. Mucyo Fred Januzaj
  8. Ntaribi Steeven
  9. Mvuyekure Emery
  10. Mwiseneza Djamar
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Chris

    Kuya 1-08-2017 saa 19:45'

    Mbega apl

  2. Emmanuel

    Kuya 15-06-2017 saa 22:24'

    guhora mwirukana abakinnyi ntakamaro, ubwose bazamenyerana ryari? Onesme ni umuswa koko, patrick sibomana ni umuswa koko?Muhajiil ni umuswa kweri? mushakire ibibazo ahandi ubwo ndavuga mubuyobozi bw’ikipe cg mumitoreze y’ikipe. ndahamyako ikibazo kitari mubakinnyi ariko tutirengagijeko harimo abadashoboye bagomba gusohoka nka emery mvuyekure, foustin nabandi nkabo.

  3. Rda football lover

    Kuya 15-06-2017 saa 16:19'

    Warning to Savio

  4. Jean

    Kuya 15-06-2017 saa 10:35'

    Rwose Alain uvuze ibyo nendaga kuvuga,ba afande ba RDF nibemere ko niba bashaka ikipe ikomeye bashake abazi iby`umupira babayoborere ikipe,ubu hakenewe impinduka uhereye kuri president,secretaire,n`abatoza,g se niba byanze ibyo bifaranga mushora kuri APR FC mubishore mu bindi nahubundi ntagahunda igaragara mufite pe.

  5. mminick

    Kuya 15-06-2017 saa 05:56'

    umukinnyi wesewumva ashakakurangira ngaho niyirukire muri APR kbs iratubabaza kuvugango umucyinnyi umutezeho umusarurogute adacyina? abo mutanze nibobazabatsinda! onesm wamunenga icy? utamucyinishije mureke abashoboye badutware ibikombe

  6. ejokji

    Kuya 14-06-2017 saa 17:09'

    Aliko ko numva munsetsa ibajyanye igirango igabanyirize abo bahanganye ubukana mwarangiza ngo iraveteza none se ntago muziko iyo bari muri Rayon bashobora gutwara igikombe. kuvuga ko umukinnyi avetera ntacyo bivuze igikuru ni ugsenya Rayon sport, kuko batayisenye byabatwara menshi kandi batangira bazi ko bagomba kwandika amateka yo gutwara buri gikombe cyose cyo mu Rwanda atari umupira bakoresheje ahubwo uburyo bwose bakibonamo yaba amarozi, amafaranga, kugura isifuri muri ferwafa n’ibindi bitandukanye, ibyo kuba byashyira hasi ikipe y’igihugu ntacy bivuze.

  7. ezechiel

    Kuya 14-06-2017 saa 16:27'

    pr simbonako arigihecyogutakaza abakinnyi nkitubayeho uyumwakaushize nibinjize barekegusohora umukinnyi nkamuhajir wamurekura ugasigaranande sibomana wamurekura ugasigarana nabindibeshyi simbonakosaviyo arigisubizowenyine

  8. Isiha

    Kuya 14-06-2017 saa 13:24'

    Faustin na Djamal mubashinjamakosa ariko barengana kuko turi muri monde ya Benefice kdi ya Beto,Rayon twabahaga make kuko arabana ba Equipe ,babonye ukuba kabiri bajyayô ,nunva rero bagaruwe nubwo bose bari hasi mwabakira kuko nabacu ndetse na Djihad mumwitegure kuko birashoboka.tks

  9. Isiha

    Kuya 14-06-2017 saa 13:24'

    Faustin na Djamal mubashinjamakosa ariko barengana kuko turi muri monde ya Benefice kdi ya Beto,Rayon twabahaga make kuko arabana ba Equipe ,babonye ukuba kabiri bajyayô ,nunva rero bagaruwe nubwo bose bari hasi mwabakira kuko nabacu ndetse na Djihad mumwitegure kuko birashoboka.tks

  10. Felix

    Kuya 14-06-2017 saa 12:44'

    Arko APR yaranyobeye ikura abakinnyi muri rayon sport bakonveka arkobagera muri APR bagasubira hasi umupira ba kawibagirwa Burundi uregero Reba faustin mwese muramuzi acyina muri rayon sport Reba manishimwe djamari ,gusa icyimbaza nukuntubabiruka nabi APR niyo kuveteza abakinnyigusa nakindi ishoboye ubu savio nawe bagiyekumwicanabi aha nzabandora.

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru