RUHAGOYACU.com

APR FC na AS Kigali zageze muri 1/2 cy’irushanwa riri kubera i Rubavu

Mu irushanwa ryateguwe n’akarere ka Rubavu ’Intsinzi Cup’ ryatangiye mu Burengerazuba kuri uyu wa Kane; amakipe y’ibigugu:APR FC na AS Kigali araye ageze muri 1/2 nyuma yo kwitwara neza mu mikino bakinnye ku munsi wabo wa mbere.

Amakipe ae yo mu Rwanda; AS Kigali, APR FC, FC Marines na Etincelles FC, kimwe n’andi abiri yo muri Congo Kinshasa; Kabasha FC na Virunga FC ni yo yitabiriye iri rushanwa riri kubera kuri Stade Umuganda.

AS Kigali yabonye itike ya 1/2 itsinze Marines FC 1-0.

Uyu mukino wabimburiye iyindi i Rubavu, warangiye ikipe ya AS Kigali yiyubatse cyane mu isoko ry’igura n’igurisha hano mu Rwanda, itsinze Marines FC igitego 1-0 cyabonetse mu minota ya nyuma y’umukino, gitsinzwe na Ally Niyonzima kuri penaliti yo ku munota wa 82 w’umukino.

APR FC yasezereye Etincelles FC bigoranye ku gitego 1-0

Nyuma yo kwitabaza abakinnyi barimo; Ntaribi Steven, Ngabonziza Albert, Imanishimwe Emmanuel, Rugwir Herve, Shaffy Songayingabo, Twizerimana Martin Fabrice, Bigirimana Issa, Nshimiyimana Imran, Innocent Nshuti, Hakzimana Muhadjili, na Sekamana Maxime mu babanza mu kibuga, byasabye APR FC gukora impinduka mu minota ya nyuma y’umukino, izi zatanze umusaruro ku munota wa 88 w’umukino, ibona igitego cyatsinzwe na Tuyishimire Eric ’Congolais’.

Etincelles yakinnye neza muri uyu mukino yari yitabaje abarimo; Nsengiyumva Issa, Kambale Salita Gentil, Nahimana Issiaka, Kayigamba Jean Paul, Mbonyingabo Regis, Gikamba Ismael, , Ibrahim Niyonsenga, Olali Jumapili3, Mumbele Saiba Claude, Foake Ilonga, na Akayezu Jean Bosco bakunze kwita Welbeck.

Mu wundi mukino wabaye; Virunga itozwa na Bekeni yatsinze Kabasha, amakipe yose yo muri Congo Kinshasa kuri penaliti 9-8 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino wa kabiri wabaye mbere y’uko Etincelles ihura na APR FC.

Gahunda ya 1/2

Imikino ya 1/22 iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, aho APR FC izahura na Virunga FC saa 15:30 mu gihe AS Kigali izakina na Kabasha FC saa 18:00.

Amakipe azitwara neza, azabona itike y’umukino wa nyuma uzaba kuwa Gatandatu.

Foto: Inyarwanda

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru