RUHAGOYACU.com

APR FC na As Kigali zizahatanira i Rubavu mu irushanwa mpuzamahanga

Amakipe ya APR FC na As Kigali ari mu makipe atandatu yatumiwe mu irushanwa ryateguwe n’akarere ka Rubavu kuva ku itariki ya 31 Kanama, mu rwego rwo kwishimira uburyo amatora ya Perezida wa Repubulika yagenze.

Iri rushanwa rigomba gutangira kuri uyu wa kane rigasozwa kuwa gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2017, rizitabirwa n’ amakipe ane yaturutse mu Rwanda ndetse n’amakipe abiri yaturutse muri Congo Kinshasa.

As Kigali na APR FC ni zo kipe zavuye i Kigali zizaba ziri muri iri rushanwa, aho zizahahurira na Etincelles na Marines zisanzwe zibarizwa muri aka karere, mu gihe amakipe ya Kabasha FC na Virunga ya Bekeni ari yo yatumiwe aturutse muri Congo Kinshasa.

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwarangije gusinyisha Fitina Ombolenga, bityo ni umwe mu bazaba bitezwe i RubavuUbuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwarangije gusinyisha Fitina Ombolenga, bityo ni umwe mu bazaba bitezwe i Rubavu

Imikino yose ikazakinirwa kuri Stade Umuganda ahazajya haba itatu ku munsi hagati ya saa 13:30 na 19:30.

Aya makipe uko ari atandatu akaba yagabanyijwe mu matsinda atatu y’amakipe abiri abiri, aho APR FC iri kumwe na Etincelles mu itsinda A, Marines na As Kigali mu itsinda B mu gihe Kabasha na Virunga zizahatana mu itsinda C.

Amakipe azaba yatsinze imikino yayo wongeyeho izaba yitwaye neza muzatsinzwe(Best Loser) azahura muri ½ kuwa gatanu tariki ya 01 Nzeri mu gihe umukino wanyuma n’umwanya wa gatatu bizakinwa bukeye bwaho kuwa gatandatu.

Savio wasinyiye As Kigali uyu mwaka, ni umwe mu bategerejwe i RubavuSavio wasinyiye As Kigali uyu mwaka, ni umwe mu bategerejwe i Rubavu

APR FC yatangiye kwitegura umwaka wa shampiyona kare ikina imikino ya gicuti itandukanye, harimo uwo baheruka kunganyamo na KCCA igitego 1-1. Nyuma y’iri rushanwa, biteganyijwe ko izahita ikina umukino wa gicuti na Villa na yo yo muri Uganda tariki 5 Nzeri, mbere yo gukina irushanwa ry’Agaciro rizahuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona iheruka.

Uko imikino iteganyijwe

Kuwa kane tariki ya 31 Kanama 2017

  • B. As Kigali vs Marines 13:30-15:00’
  • C. Kabasha vs Virunga 16:00- 17:30’
  • A. APR FC vs Etincelles 18:00-19:30’

Kuwa gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017

  • Iyatsinze A vs Iyatsinze C 15 :30-17 :30’
  • Iyatsinze B vs Best Loser 18 :00-19 :30’

Kuwa gatandatu tariki ya 2 Nzeri

  • Umwanya wa gatatu: 14:00-15:30’
  • Umukino wanyuma : 16 :00-17 :30’
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru