RUHAGOYACU.com

APR FC na Rayon Sports zishobora kongera guhurira ku matara mu mpera z’icyumweru

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, rifatanyije na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’Ubwiyunge bateguye irushanwa ryiswe Ndi Umunyarwanda rizahuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona iheruka.

Iri rushanwa riri butangire kuri uyu wa gatatu, ryateguwe hagamijwe kwimakaza indangagaciro ya Ndi Umunyarwanda hagamijwe gushimangira ubumwe n’Ubwiyunge.

APR na Rayon Sports zishobora guhura bwa gatatu mu byumweru bibiri.APR na Rayon Sports zishobora guhura bwa gatatu mu byumweru bibiri.

Amakipe ya Rayon Sports, APR FC, As Kigali na Police, ni yo biteganyijwe ko azitabira iri rushanwa aho kuwa gatatu hazaba hakinwa imikino ya ½ mu gihe kuwa gatandatu hakinwa umwanya wa gatatu hamwe n’umukino wanyuma.

Umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rubonez Prosper yahamirije RuhagoYacu ko iri rushanwa ryemejwe.

Ni byo irushanwa twaryemeje rizakinwa kuwa gatatu no kuwa gatandatu.
Ni irushanwa ryeteguwe na Ferwafa nkuko bisanzwe ikaba yarafatanyije na Komisiyo y’igihugu Y’ubumwe n’Ubwiyunge.

Kuri gahunda, APR FC izasoza ikina na As Kigali saa 15:30 kuri stade Amahoro mbere y’umukino wa Police na Rayon Sports saa 18 :00.

Mu gihe Rayon Sports na APR FC zaramuka zitsinze imikino yazo, zahurira ku mukino wanyuma kuwa gatandatu kuri stade Amahoro saa 18 :00, dore ko umwanya wa gatatu wakinwa saa 15:30’.

Ikipe izaba iya mbere izahabwa miliyoni eshanu iya kabiri ihabwe eshatu iya gatatu izagenerwa miliyoni ebyiri.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ER

    Kuya 3-10-2017 saa 12:56'

    Aha hari icyp abantu bategura amarushanwa nk’aya bakomeje kwirengagiza, bagombye guha amakipe amafaranga yo kwitegura bakurikije droit de TV Kuko ibi bigomba gukorwa aliko amakipe akabigiriramo inyungu hakurikijwe uko zashoye n’uko zinjiza kuko nabo baraza bakavuga ngo enye za mbere ko batavuga enye za nyuma? niyo mpamvu bakavuze bati 5,000,000 frw zirahagije kugirango Rayon Sport yitegure, 2,000,000 frw zirahagije kugirango apr ikitegura, 1,500,000 frw police ikitegura, na 1,000,000 frw as kigali nayo ikiyegeranya, ibi bikaba atari ikindi ahubwo bijyanye no guha agaciro abafana b’aya makipe na cyane ko aribo bazatanga ako gatubutse kuko ntago bazinjirira ubuntu.

  2. kanyu

    Kuya 2-10-2017 saa 17:25'

    ubwo rayon sports itabonetse nibafate iyabaye iya 5.

  3. King Ally

    Kuya 2-10-2017 saa 17:05'

    Iyi mikino nakwita iya Gicuti ndabona hari umutoza iri gukomeza kwegereza umuryango usohoka mu ikipe ye.

    Gusa ikizambabaza ni uko noneho nta rwitwazo, 3 mu rugo bizaba bihagije ngo yerekwe uw’inyuma.

    IKINDI: Hakurikizwe amategeko na Diara akine kuko hari abaziko bagomba gukina adahari ngo barebe ko bakwinyara mu isunzu.

    Ese nk’ubu koko....byagenda gute twongeye guhura tukabasubira bantu ba APR?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru