RUHAGOYACU.com

APR FC, Rayon Sports na Bugesera zirayoboye mu bakinnyi 15 bahembwa neza kurusha abandi mu Rwanda

‘’Ntabwo nababwira umushahara wange, gusa niba muri abanyamakuru b’umwuga ntimuzamara ibyumweru bitatu mutawumenye ‘’. Ayo yari amagambo y’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey, ubwo uyu Mudage yahabwaga akazi ko kuyobora Amavubi.

Ntabwo byatinze koko, RuhagoYacu yabaye iya mbere mu gutangaza umushahara w’uyu mutoza. Rimwe mu mabanga abitswe kure, ni ibigenda ku bakinnyi n’abatoza mu Rwanda. Bazabiguhisha ku mpamvu imwe cyangwa iyindi. Hamwe, bazakubwira ko kubitangaza byateza umwuka utari mwiza mu ikipe, abandi bakubwire ko byatuma bigaragara ko ikipe itanga byinshi… ariko se koko ni ko bikwiye ?

Wayne Rooney yari umwe mu bakinnyi bubashywe muri Manchester United mu mwaka wa shampiyona ushize. Yakinaga imikino ibaze, gusa agatahana ama pound ibihumbi 300 buri cyumweru(300 000 000Frw), gusa ntibyigeze bitera ikibazo Marcus Rashford iyi kipe yasaga nk’iy’ubakiyeho ubusatirizi nubwo we icyo gihe yahabwaga amapound ibihumbi 15 gusa(1/20).

Rashford na Rooney bakabereye urugero abakinnyi bo mu Rwanda bagitinya ko kumenyekana kw'imishahara yabo byateza ikibazo muri bagenzi babo bakinanaRashford na Rooney bakabereye urugero abakinnyi bo mu Rwanda bagitinya ko kumenyekana kw’imishahara yabo byateza ikibazo muri bagenzi babo bakinana

Ese mu Rwanda Lomami Frank yababara ngo kuko Diarra amukubye kenshi ku mushahara? Evode muri As Kigali yagira ikibazo ko Kalanda yahawe menshi kumurusha? Kuki byaba se? Buri mukinnyi akwiye kubazwa umusaruro ukwe, akaganira amasezerano ukwe n’abakoresha be bakumvikana amafaranga babona akwiriye urwego ariho. Byaba ari ikibazo hari umukinnyi ugendera ku bihabwa mugenzi we.

Mu bushakashatsi ikipe ya RuhagoYacu yakoze, yasanze muri rusange amakipe ya Rayon Sports, Bugesera na APR FC ari yo ahemba neza abakinnyi bayo, aho byumwihariko APR FC ihemba impuzandengo y’ibihumbi 400 ku kwezi. Bugesera ifite abakinnyi 3 mu 10 ba mbere bahembwa neza, mu gihe n’abandi batanu bari aho hafi nubwo batashoboye kuza ku rutonde.

As Kigali, ni imwe mu makipe yigaragaje ku isoko gusa imishahara yayo ntihanitse kuko umukinnyi uhembwa amafaranga menshi ahabwa ibihumbi 350 akanishyurirwa inzu y’ibihumbi 150 bikaba 500. APR FC kandi na yo hari abakinnyi igenda yishyurira inzu(200 000Frw) bituma imishahara yabo itumbagira ikagera hejuru.

Sugira nubwo umushahara we muri APR FC ari muto ugereranyije n'uwo yahabwaga muri Congo, gusa ntibimubuza kuza ku mwanya wa mbere mu bahembwa neza mu RwandaSugira nubwo umushahara we muri APR FC ari muto ugereranyije n’uwo yahabwaga muri Congo, gusa ntibimubuza kuza ku mwanya wa mbere mu bahembwa neza mu Rwanda

Aha kandi, nkuko bizwi ku bakinnyi bakiniye APR FC mu mushahara bahembwa 10% banki yabo iyasigarana nk’ubwizigame bagatwara andi, bakazayabona ari uko bayisohotsemo. Ibi bituma Sugira Ernest ubona amafaranga menshi mu Rwanda atahana umushahara w’ibihumbi 810 bivuze ko abikirwa 90 umushahara we wose ukaba ari ibihumbi 900. Uko ni na ko bimeze no ku bandi bakinnyi ba APR FC.

Police FC mu makipe akomeye ni yo idahemba amafrs menshi, kuko kapiteni wayo Twagirimana Fabrice afata ibihumbi 450 akaba ari we ubona menshi. Iyi kipe ariko iza imbere mu gutanga agahimbazamusyi gatubutse kikaba kimwe mu bituma abakinnyi bayikunda. Indi kipe ikundwa n’abakinnyi ni Musanze kubera guhembera igihe, nubwo umukinnyi uhembwa neza ari ibihumbi 350 by’amanyarwanda.

Amakipe ya Marines na Gicumbi ni yo ahemba imishahara mike kurusha ahandi, aho hari n’abakinnyi bahabwa ibihumbi 20(20 000Frws) ku kwezi nk’umushahara.

Diarra na Pierrot ni bo bahembwa neza kurusha abandi muri Rayon SportsDiarra na Pierrot ni bo bahembwa neza kurusha abandi muri Rayon Sports

Nyuma y’ubushakashatsi bwa RuhagoYacu, dore abakinnyi baza mu myanya 10 ya mbere mu guhembwa neza mu Rwanda.(Amafaranga ari mu dukubo ni aho umushahara wiyongeraho ayo ikipe yishyurira abakinnyi inzu babamo).

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Hategekimana laurent

    Kuya 17-10-2017 saa 18:43'

    Muzatugezeho n’imishahara yabatoza uko irutanwa muma club

  2. Gago

    Kuya 16-10-2017 saa 13:16'

    ahubwo ni abanyamwuga kuko i Burayi babishyira hanze byose aba bakinnyi ni public image reroabafana bagomba kumenya ibyabo rero wikwiha umunyamakuru yakoze ibikwiye

  3. manzi chris

    Kuya 16-10-2017 saa 12:24'

    Congraturations kw’itsinda ryabanyamakuru ba RUHAGO YACU. ku bwizo nkuru zicukumbuye. aho niho ubunyamwuga bugaragarira.asanti sana

  4. yassin

    Kuya 16-10-2017 saa 01:48'

    Kbs muratwemeza ariko ndagirango mbasabe muzatugezeho nabanyamakuru bahembwa menshi tubifitiye amatsiko, murakoze!!!

  5. Nzabonimpa Simon

    Kuya 15-10-2017 saa 12:27'

    Goooooo!!!, Kbs Mutsinze Igitego Cy’umutwe, Nimwe Wavuga ko Mukora Kbs, Naho Abandi Bakabura Ibyo Bandika Ugasanga Barimo Gusebya Amakipe, Abakinnyi, Abatoza Ngo Ntibashoye, Mukomereze Aho Kbs Muri Abanyamakuru B’umwuga!

  6. DIDI

    Kuya 15-10-2017 saa 07:11'

    Nshimiye cyane politique ya APR yokuzigamira abakinnyi 10% y’umushahara wabo.ibi bituma bagira icyo bimarira muri future.ahubwo abandi barebereho

  7. Papy

    Kuya 14-10-2017 saa 23:52'

    Abanyamakuru kuki mugira amashyari? Imishahara y’abandi muyishakaho iki? Ese mwebwe muhembwa angahe? Nimushaka igitekerezo mukinyonge kuko ni mwebwe mbwira.

  8. manzi

    Kuya 14-10-2017 saa 19:57'

    Mujye mutubeira umusaruro ntaho imishahara ntacyo bitubwiye kuko hari n’abayabona bigoranye.

  9. manzi

    Kuya 14-10-2017 saa 19:57'

    Mujye mutubeira umusaruro ntaho imishahara ntacyo bitubwiye kuko hari n’abayabona bigoranye.

  10. Gasana

    Kuya 14-10-2017 saa 18:15'

    Ndabemera kbsa urabona ko muba mwashakishije big up!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru