RUHAGOYACU.com

APR FC yahagaritse by’agateganyo Sekamana Maxime mu gihe Amran na Buteera batari mu bitegura Rayon Sports

Nyuma y’umukino APR FC yanganyijemo na AS Kigali ibitego 2-2, APR FC n’Umutoza wayo Jimmy Mulisa bahagaritse by’agateganyo Umukinnyi Sekamana Maxime, none we na Nshimiyimana Amran ndetse na Andrew Buteera ntibari mu bakinnyi 19 bari kwitegura gukina na Rayon Sports.

Mu mukino wa kabiri w’irushanwa ryo Kwizihiza umunsi w’Intwari, Maxime yagaragaye asa n’ubwira nabi umutoza Jimmy Mulisa ubwo yari amutonganyirije ikosa yakoze ubwo Iranzi Jean Claude yari atakaje umupira hafi y’urubuga rw’amahina.

Sekamana Maxime yabaye nk'ubwira umutoza ngo 'Toka' nyuma yo kumutonganya kandi ari Iranzi wari utumye akora ikosaSekamana Maxime yabaye nk’ubwira umutoza ngo ’Toka’ nyuma yo kumutonganya kandi ari Iranzi wari utumye akora ikosa

Iryo kosa Maxime yatonganyirijwe ryahise rivamo ‘coup franc’ ikaba ari na yo Ndayisenga Fuadi yahise abyariza AS Kigali igitego cya kabiri ku munota wa 51, maze Umutoza Jimmy Mulisa ahita akuramo uwo mukinnyi we amusimbuza Tuyishimire Eric ’Congolais’ na we waje kuvamo ku munota wa 80 asimbuwe na Blaise Itangishaka.

Nyuma y’uwo mukino Sekamana Maxime yafatiwe ibihano nk’uko Umutoza jimmy Mulisa yari yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yateguzaga ko ingaruka bizamugiraho agomba kuzirengera.

Asubiza ku myitwarire abakinnyi be bamwe na bamwe bagaragaje mu kibuga, yavuze ko ari byiza kugira abakinnyi bafite ishyaka ryo gutsinda, ariko yongeraho ko “Ibya Maxime (Sekamana) we yagaragaje imyitwarire idahwitse, byanze bikunzwe hari ingaruka bizamugiraho.”

Itangishaka wasimbuye Congolais ni we wishyuriye APR FC igitego cya kabiriItangishaka wasimbuye Congolais ni we wishyuriye APR FC igitego cya kabiri

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Sekamana Maxime yaje gusaba imbabazi ku myitwarire mibi yagaragaje mu mukino no kuba yabaye nk’uwubahuka Umutoza Jimmy Mulisa, gusa ngo ntiyakuriweho ibihano ariko ntaranabimenyeshwa, gusa ikiri ukuri ni uko atari mu bakinnyi bari mu mwiherero wo kwitegura guhura na Rayon Sports kuri uyu wa kane.

Uretse Sekamana Maxime, APR FC izaba idafite Amran Nshimiyimana utarahise aza mu myitozo nyuma yo kuva muri CHAN 2018 kubera ibibazo bye bwite, ndetse na Andrew Buteera umaze iminsi afite ibibazo by’uburwayi busimburana n’imvune.

Congolais bamukuye mu kibuga asohoka yisekeraCongolais bamukuye mu kibuga asohoka yisekera

Amafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mukunzi

    Kuya 1-02-2018 saa 09:43'

    Rayonsport iratsinda Apr ishimangire ibyishimo bya rubanda nyamwishi. Abanyarwanda benshi dukunda rayon kko igira abakinnyi buzuye discipline incomparable.

  2. eric

    Kuya 1-02-2018 saa 05:32'

    Ariko abafana ba kadende fc bazi kwifuga neza kumunwa bakisumbukuruza,washaka ibikorwa ukabibura?inota 1 kweri?ubwose muravugiki? ngo muri gitinyiro? koko c?ninde ubatinya c?nubatsinda amatara akazima?cg ni police yabadishye ?ni as Kigali c?mwishyuye agatego zahize?mwarangiza mugashinga umutwe ngo mukoze ibitangaza?usibye guhekwa nabasifuzi ntamupira muzi mwirirwa musakuza ngo ntamutoza ngo mushaka abahashyi mujye mumenyako ari imisoro yabaturage muvugiraho ibyo byose ubundise usibye kubomborana nkingunguru irimo ubusa bayibahaye nkabafana tukareba aho muyigeza?ariko urusaku mukarusha inyombya ngo cyera mwatwaye ibikombe bihese?ko byose mwabihawe nabasifuzi?ibyo mwatwaye mwabikoreye ninka bibiri naho ibyacyera byo cyera twagendaga mumihanda yigitaka ariko ubu turagenda muri kaburimbo nonese tubyine ngo cyera twagendaga mumihanda yigitaka?ntibyumvikana.

  3. Hakorimana J Damascene

    Kuya 31-01-2018 saa 20:49'

    Ibihe nkibingibi bibaho mumupira wamaguru ,basore bacu mureke gucika intege no kwitakariza icyize nzineza ibingibi biraza kurangira muzahora mur’ lntare batinya ,naho Gatindi gasenyi Karya myenda muyibwire muti amazi siyayandi muroge magari.kuvugaho nawabarusha Arko amatekaya y’ APR niyo atugira abanyabingwi.

  4. Muhammas

    Kuya 31-01-2018 saa 17:21'

    Nta muntu n’umwe washyigikira imyitwarire mibi iyo ariyo yose, aho ari ho hose !
    Biranatagaje kumva ko Maxime, umwana warerewe muli academy ya Apr FC, ari we wakwitwara gutyo ! Ariko nkuko mu kinyarwanda tuvuga « Nta mwana wirera » !!! None ibyo twari dukwiriye kwibaza n’ibi ; Ese abarezi ubuyobozi bwa Apr FC bwashinze abo basore, nibo bari bakwiriye ; aho bigera aho bivumbura kur’abo barezi ???

    Icyo twavuga, n’uko Umulisa nta gitinyiro yigirira, nta dominant and bossy personnality tumwuzi ho, nta leadership skils yigirira, ntituvuga coaching competences atigeze agira ! Ni nk’Isazi yaguye mu mata ! Na ba Afande lero, gushaka to impose such a retard to these youngsters ; ni nko kubasuzuguza bagenzi babo bari mu yandi ma Teams ! Kandi iyo babona bagenzi babo bakize uwo mu retard, bakajya mu yandi ma Teams, ubu bakaba batakiva mu mavubi ; ibyo bituma bamusuzugura kurushaho ! Na fighting spirit igaragara muli Apr FC ubu ; n’iyo Migi, Iranzi, Savio bazanye muli Team yacu (Abo Basore biyumva muli Savio, Migi, Iranzi kurusha uko bakiyumva mul’uwo mu Coach w’umu Retard !

    Nk’ubu ejo tuzatsinda Rayons (kandi koko tuzayitsinda) ! Ba Afande bazirenganyiza iyo intensive aspect, Savio, Migi na Iranzi bazanye muli Team, bavuge ko ari their feckless coach ari we umaze kumenyera, maze bamwongere amasezerano ; mediocrity ko ari yo bashyira imbere !!! Ubwo abo bayobozi ubwabo, nibwo Apr FC yaba ibcyeneye ??? Umweyo uracyenewe muli Coaching Staff, ndetse no muri Committee Nyobozi ya Apr FC rwose ; kuko Team nta na rimwe yigeze iyoborwa nabi nk’uko bimeze ubu !!!

  5. Ndacyayisenga Fidele

    Kuya 31-01-2018 saa 17:13'

    Ndabona basis zirirye kukibuga!

  6. stephen

    Kuya 31-01-2018 saa 16:11'

    Ese ko mbona abo muri rayon basigaye bahuka cyaneeee ikipe ya APR FC bayisebya kuka rubanda bagera naho kuyituka kweli bibuke neza ko yabaretse bagaseka bakikirigita kubera amatora yari yegereje bashatse batuza kuko ubuyobozi buri kuyubaka APR FC buhoro buhoro buzana abakinnyi bahenze kugira yisuganye nimara kuzana n’umutoza w’ibinyabigwi mpuzamahanga n’abataka bakomeye bashobora kuzava hanze nka 2 muri saison itaha bakazahasanga Sugira na Nshuti, rayon ishobora kuzamara imyaka 5 idakora ho ubu barabihoreye ngo mwidegembye kuko bari bafite izindi nshingano ziremereye zo kurinda umutekano wa matora none yararangiye batangiye kubaka ikipe bahereye ku bakinnyi bakomeye hasigaye umutoza ukomeye..... wait and your will see next season

  7. pass

    Kuya 31-01-2018 saa 15:34'

    yebaba weeee!!!reka nako nisekere hihiiiiiii!!!ubu se ako gafoto ni akabakinnyi ba muteteri kweri?harya ngo epiyara niyo ihemba neza abakinnyi?ubuse waba uhembwa neza ukubuka umutwe mumagyru,ukitangira itama?ese arukugira amafaranga ntugire ibyishimo no kugira ibyishimo ntugire ayo mafaranga muhora murata mwahitamo iki?burya koko uduke turimo ineza turuta byinshi byuzuye umunabi.ndabona ejo rayon sport irabadiha ikanabahondagura.mugapfana ako gahiri n’agahinda kabarenze.inama nabagira muzajye kukibuga mwitwaje umu counsellor cg umu clinical psychologist kuko muzahurirayo n’ihungabana nyuma yo guhondagurwa na gikundiro.

  8. Hirwa

    Kuya 31-01-2018 saa 15:30'

    Ye muzongere muze mwiyemeye ngo kuko mwatsinze iriya police,ejo hatinze kugera ngo murebe aho dutwika gacanga gasenyi umuriro ugurumane, ntaho mwaduhera iriya squad ya Apr ubu irakomeye

  9. pascal

    Kuya 31-01-2018 saa 15:03'

    Basore mukomere kandi APR ikomeze ibatoze displine! gusa nubwo babakuyemo ntacyo baramiye kuko ikipe ejo izanyagirwa kbsa. Turi kumwe ejo kuri stade bavandi! RAYON nikomeze itsinde tuyiri inyuma.

  10. jmv

    Kuya 31-01-2018 saa 15:00'

    muhagarare mukubitwe mwabikona mwe

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru