RUHAGOYACU.com

APR FC yahakanye ko iri mu biganiro n’umutoza w’umunyamahanga wo gusimbura Mulisa

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC burahakana amakuru yavugaga ko bwaba buri mu biganiro byo kuzana umutoza mushya wagombaga kuva mu gihugu cya Cameroon.

Amakuru yageraga kuri RuhagoYacu, yatangazaga ko iyi kipe imaze iminsi yarumvikanye n’umutoza wo muri Afurika y’Uburengerazuba, ndetse ko uyu ashobora kuza muri iyi kipe mbere y’uko imikino ya shampiyona isubukurwa mu kwezi gutaha.

Umusaruro wa Mulisa mu marushanwa akomeye kuva yafata APR FCUmusaruro wa Mulisa mu marushanwa akomeye kuva yafata APR FC

Ibi ahanini bikaba byatangazwaga nyuma y’aho amasezerano ya Jimmy Mulisa usanzwe atoza iyi kipe arangiriye ntiyongerwe, ndetse andi makuru akavuga ko uyu wahoze ari rutahizamu wa APR FC ashobora kuba agiye kwerekeza mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ibi ariko ubuyobozi bwa APR FC biciye mu munyamabanga wayo Kalisa Adolphe Camarade akaba yatangaje ko iyi gahunda ntayo ihari.

Yagize ati: “Oya ntabwo turi kuvugana n’umutoza w’umunyacameroon. Ayo makuru ni ibihuha rwose ntabwo ahari”.

Mulisa Jimmy yaje muri APR FC kwezi k’Ugushyingo 2016 aho yafatanyaga na Yves Rwasamanzi wari umaze gufasha APR FC kwegukana irushanwa rya As Kigali.

APR FC yasoje umwaka inganya imikino ine yanyumaAPR FC yasoje umwaka inganya imikino ine yanyuma

Nyuma y’igenda ry’uyu mutoza wari wungirije, APR FC ikaba uyu mwaka wa shampiyona yarahisemo kuwukomezanya na Mulisa gusa, ariko amakuru akavuga ko yarimo ishakisha umutoza mukuru.

Iyi kipe bivugwa ko inashobora kongeramo abakinnyi bane bashya barimo Mugiraneza Jean Baptiste, iri mu makipe ane azitabira igikombe cy’umunsi w’intwari kigomba gutangira tariki ya 23 Mutarama kigasowa tariki ya 1 Gashyantare.

APR FC kuri ubu yashoje umwaka wa 2017 idahagaze neza muri shampiyona, dore ko yanganyije imikino ine yanyuma yawukinnyemo, bikayishyira ku mwanya wa gatatu n’amanota 17, umwanya ishobora gutakaza mu gihe Rayon Sports yatsinda ikirarane cyayo.

Muhadjili Hakizimana atsindira APR FC igitego cya mbere ku mukino wa MusanzeMuhadjili Hakizimana atsindira APR FC igitego cya mbere ku mukino wa Musanze

Iyi iri kumwe n’umutoza Mulisa yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Espoir 1-0, ni nyuma yo gusezerera amakipe ya Vision, Sunrise, Bugesera n’Amagaju.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. MÀL

    Kuya 5-01-2018 saa 14:37'

    KWIRUKANA MURISA NTAKAMARO MBONAMO! ABAKINNYI BACU BAMWE BARANYABARITSE NABOKURYA GUSA NUBWO WATEKA IBUYE RIGASHYA NUBWO WAKUBITA INKUBINKONI BAZAHORA ARIBABANDI KUKO BAKINA BAKURUKUKA! WAGIRANGO NTIBAREBA TELEVISSION. NB: BAMUREKE .

  2. mirima

    Kuya 4-01-2018 saa 14:40'

    Yewega Anet, Ruhagoyacu.com ni abafana bakomeye ba APR Fc ndetse niyo bavuga rayon Sport bayita "Rwa rukipe" kuvuga ko ari abafana ba Rayon sport ni ukuyituka!

  3. anet

    Kuya 4-01-2018 saa 05:40'

    Ariko mwahisemo gufana cg muri abakunzi ba sport, inkuru zanyu nzibonamo amarangamutima menshi, mwagerageza kubona amakipe yose yo muri shampiona yacu kimwe, kuko nibwo bunyamwuga, nkubu iyi nkuru hari aho ihuriye na Rayon sport, ngo iramutse itsinze nidatsinda ?? ugaragaje uwo uriwe, muzatubwire niba iki kinyamakuru ari icya Rayon Sport tujye dusoma ibindi, kuko nituri abakunzi bayo!!

  4. Gikona

    Kuya 3-01-2018 saa 22:23'

    Ntabwo bamushebeje ahubwo ntashoboye ikipe atoza siyokwigiraho nabanze mucyichiro cya 2 amenye kuko batoza areke kuduteza mukeba

  5. GATABAZI FELICIEN

    Kuya 3-01-2018 saa 21:45'

    komutatubwiye abobakinnyi abaribo nahobakina hanyumango mutubwire namazina yuwomutoza byaba arisawa kbs

  6. kabucinho

    Kuya 3-01-2018 saa 16:51'

    sasa statistics zawe sinzi yakinywe 36 games zihwanye namanota 108 atsinda 17 zingana namanota 51 anganya 15 zingana namanota 15 ubwo afite 66/108
    bingana na 61.1% ya target ese nkumunyamakuru inkunga yawe yaba iyihe ngo akore improvement ko ari umwe nubanyarwanda beza dufite bahazaza ?
    my ideal aho kuba negatif wamwandikaho ibyiza cg ukamufasha kwikosora aho kumwirukanisha kuko nabanyamahanga baje mbere nta gifatika cyagezweho.

  7. NIYINYOBORA Selman

    Kuya 3-01-2018 saa 15:17'

    USIBYE MIGI ABANDI BAZAZA NIBANDE UBWO?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru