RUHAGOYACU.com

APR FC yahakanye yivuye inyuma ibihuha bishyira Masudi mu ikipe yabo

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC butangaza ko nta gahunda ihari yo gusimbuza umutoza wabo Jimmy Mulisa nk’uko amakuru yari yiriwe acaracara mu bitangazamakuru yabivugaga.

Kuva kuri uyu wa kabiri, hirya no hino mu bakunzi b’umupira w’amaguru havugwaga ko haba hari impinduka ziri gutegurwa muri APR FC cyane cyane muri staff Technique y’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Aha, hatangwaga ko umutoza Jimmy Mulisa agiye guhindurirwa inshingano akagirwa Diregiteri tekinike, maze umwanya we ugahabwa Masudi Djuma wegukanye igikombe cya shampiyona giheruka ari kumwe na Rayon Sports.

Masudi Djuma ntabwo yari yabona akazi nyuma yo gusezera muri Rayon SportsMasudi Djuma ntabwo yari yabona akazi nyuma yo gusezera muri Rayon Sports

Uyu mutoza byavugwaga ko azungirizwa na Jimmy Gatete, mu gihe undi wahoze muri iyi kipe Sibomana Abdoul na we byavugwaga ko yagirwa Team Manager. Aya makuru yose ariko yaje guhakanwa n’ikipe ya APR FC binyuze kuri Kazungu Clever nk’umuvugizi wayo.

Mu itangazo bashyize ahagaragara bagize bati:

Mwiriwe neza. Ikipe ya Apr Fc iranyomoza amakuru y’ibihuha avuga ko ishaka cyangwa yumvikanye nu mutoza Masud Juma. Ngo kugirango asimbure umutoza Jimmy Mulisa! Ayo makuru ntabwo ariyo kandi nta gahunda ihari yo gukuraho umutoza Jimmy Mulisa

.

Jimmy Mulisa yahawe ikipe ya APR FC umwaka ushize ashobora kwegukana igikombe cy’Amahoro ndetse n’icy’umunsi w’intwari.

Jimmy Mulisa yagiye ku gitutu nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports mu mikino ibiriJimmy Mulisa yagiye ku gitutu nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports mu mikino ibiri

Uyu ariko kuva yahabwa ikipe byakunze kuvugwa ko ashobora gusezererwa n’ubwo APR FC yakomezaga kuvuga ko ayo makuru nta shingiro afite.

Ibi kandi byakomeje gutizwa umurindi no gutsindwa imikino ibiri na mukeba Rayon Sports ndetse hakibazwa niba azakomeza gukora nta mwungiriza cyane ko Yves Rwasamanzi bakoranaga yerekeje mu ikipe ya Marines.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. steve

    Kuya 6-10-2017 saa 06:32'

    Ikipe yacu turayizeye mu gufata ibyemezo buriya biri muri processus Wait and see.... ariko hakenewe umutoza urusha abakinnyi CV ubashiraho igitsure na discipline mu kibuga kandi masudi,gatete barabyujuje na sibo Abdul yashyira kumurongo bariya basore b’iwabo bakazamura urwego rwabo

  2. Gwiza

    Kuya 5-10-2017 saa 14:46'

    Abayobozi ba APR nibadufashe ibyo bihuha babyemeze (Masud, Gatete na Sibo Abdoul). Sinon Gasenyi iri hariya iraturahira Ngirinshuti.

  3. gttr

    Kuya 5-10-2017 saa 08:43'

    aliko muransetsa pe hari umuyobozi wa apr se ujya avugisha ukuri mu itangazamakuru muzi? sinzi impamvu mubyibazaho cyane. gusa amahirwe masa kuri masudi n’uwamwungiriza kndi bon voyage kuri Jimmy mulisa.

  4. Gaga

    Kuya 5-10-2017 saa 07:02'

    President d’honneur, President wa equipe, Secretary General, Umuvugizi, president wa fans, Directeur Technique, Team Manager, Coacher, Physical Manager, kanyamayayi...., assistant coach aracyenewe kurusha izo za DT, TM .

  5. karenzi

    Kuya 4-10-2017 saa 23:16'

    Aubwo abakwirakwije ibi bahemukiye Masoudi wari wifitiye akazi muri APR FC kuva mukwakarindwi. Byatuma bisubiraho pe! Gusa nibashakire Jimy umwungiriza byadufasha kwitwara neza mumarushanwa akurikiraho n’ubwo rayon sport yadutsinda ariko ntayindi equipe yapfa kudutsinda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru