RUHAGOYACU.com

APR FC yahuye n’abafana ibizeza kubaka stade vuba inabakurira inzira ku murima ko itazagarura abanyamahanga

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwaraye buhuye n’abakunzi b’iyi kipe baganira ku ngingo zitandukanye zirimo uko ikipe yabo ihagaze muri iyi minsim ndetse n’ibijyanye n’isoko ry’igura n’igurisha.

Iyi nama yabereye Hilltop ku masaha y’i saa kumi za nimugoroba(16:00) yayobowe na Vice Perezida w’iyi kipe Maj. Gen. Mubarak Muganga ari kumwe n’umuhuzabikorwa w’abafana Col Kabagambe.

Abakunzi ba APR FC banyuzwe n'ibisobanuro bahaweAbakunzi ba APR FC banyuzwe n’ibisobanuro bahawe

Afande Mubarak yatangiye abwira abafana amavu n’amavuko y’ikipe ya APR FC ndetse n’uko ihagaze ubu n’intego bafite uyu mwaka wa shampiyona. Uyu muyobozi, yatangaje ko nta kibazo cy’amikoro iyi kipe ifite nkuko byagiye bivugwa hamwe, ko ubushobozi bwo gutunga ikipe neza buhari.

Ku bijyanye n’abakinnyi bazamukiye mu ishuri ryayo rya ruhago ariko bikarangira bigiriye ahandi, Afande Mubarak yatangaje ko kuri ubu hari kunozwa uburyo abana bo muri Academie bakorerwa amasezerano y’igihe kirekire mu rwego rwo kwirinda ko iyi kipe yakomeza gushora mu bakinnyi bikarangira bigendeye ku buntu.

Ku bijyanye no kuba hagarurwa abanyamahanga, Vice Perezida wa APR FC yakuriye inzira ku murima abafana ko iyi gahunda itari hafi gukorwa kuko ari igitekerezo cy’ubuyobozi bukuru bw’iyi kipe kandi ko bizera ko nibafata abanyarwanda neza bazagera ku musaruro bifuza.

APR FC ngo izakomeza gahunda yo kuzamura abanyarwandaAPR FC ngo izakomeza gahunda yo kuzamura abanyarwanda
Afande Mubarak yari kumwe na Coordinator w'abafana Afande Kabagambe hamwe na Kazungu uyobora abafana ba APR FCAfande Mubarak yari kumwe na Coordinator w’abafana Afande Kabagambe hamwe na Kazungu uyobora abafana ba APR FC

Aha kandi inkuru nziza ku bakunzi ba APR FC, ni uko Gen Mubarak yatangaje ko iyi kipe igiye kwiyubakira stade, aho igishushanyo mbonera cyanamaze kurangira ku buryo umwaka utaha uzajya kurangira APR FC yujue stade yayo ikiniramo.

Abafana bagera kuri 800 bari bitabiriye iyi nama, bashoje iyi nama bishimiye ibyo ubuyobozi bwababwiye, aho bamwe muri bo baneretswe ubutumwa bw’abakinnyi bavuye muri APR FC kuri ubu bakaba bifuza kuyigarukamo.

APR FC yatakaje abakinnyi barimo Rusheshangoga Michel, Yannick Mukunzi na Sibomana Patrick Papy, gusa na yo ijya ku isoko izana abandi barimo Denis Rukundo yakuye muri KCCA, Ombolenga Fitina wakiniraga Topolcany hamwe n’abandi bagikora igeragezwa.

Fitina Omborenga ni umwe mu bakinnyi bashya ba APR FCFitina Omborenga ni umwe mu bakinnyi bashya ba APR FC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. lala

    Kuya 8-09-2017 saa 18:24'

    Hanyuma ko Fitina mumwita uwa APR kandi afite umwaka wa Kiyovu?

  2. gafishi

    Kuya 8-09-2017 saa 17:48'

    Birashimishije kumva ko Afande Mubarak, na Afande Kabagambe ari bo baje imbere ya aba fans ba Apr Fc, kandi bikarangira babakomera amashyi menshi ! Kuba Ubuyobozi bwi Ikirenga bwa Apr Fc, ari abo yashinze guhura na aba Fans ba Apr Fc ; Ibyo bivuze ko buzi abatera ibibazo muli Apr Fc, abo ari bo !!! Iyo haza Kazungu, Camarade na Wawundi Upfukamisha Abakinyi ; Sinzi uko byari kuba ! Wenda bari bar kwakyirwa n’ibitutsi byinshi cyane !!!

    Nu ubundi, babaye self-defeated, complexed ! They feel conscious about their uselessness, their culture of pointless. Reba nuyu Mutoza ugiye ngo kwiga kwongera umwuka, yumva ko gutoza byamunaniye ! Ubuyobozi bw’Ikirenga bwa Apr Fc, bwari bukwiriye kubumvisha ko ibyo basenye bihagije ! Iki ni gihe icyo kuzanzamura Apr Fc ! It’s the start of a rebuilding period without them !
    I guess Afande Mubarak Team is ready to take over

  3. tupa

    Kuya 8-09-2017 saa 13:56'

    Ubwo c iyo stade igana ite izuzura mu mwaka umwe, abakinnyi c basaba kugaruka ni bande ko mutabavuga, abagenda bose baba babuze iki

  4. twishime theoneste

    Kuya 8-09-2017 saa 13:49'

    NUBUNDI AHO APRFC YAKINISHIRIJE ABANYAMAHANGA NTA KURE YAGEZE MUKOMEREZE AHO KANDI MUJYE MUGERAGEZA KUTWEGERA TWE ABAKUNZI BANYU.GUSA MUHE CONTRACT ABO BANA NIYO BAJYA AHANDI
    ARIKO ATARI MURI RAYON KUKO BITUBUZA GUSINZIRA

  5. bigabo

    Kuya 8-09-2017 saa 12:09'

    Okay! iyi gahunda niyo rwose ariko amakuru yose acaracara ajyanye na APR FC mujye muyatugezaho ku gihe kandi mukomerezeho gahunda mwihaye yo gukinisha abanyarwanda ni nziza muri abantu b’abagabo

  6. MANUCO

    Kuya 8-09-2017 saa 11:47'

    Ubona RWABABYAYE hafi amubwire ko muri APR FC atari muri poubelle, ntitumushaka nubwo ari kwinginga ngo agaruke ntibishoboka kdi ntibizigera bishoboka.tks APR FC fans tuko juuuu


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru