RUHAGOYACU.com

APR FC yarekuye abakinnyi batatu barimo 2 yaguze umwaka ushize

Ikipe ya APR FC yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana n’abakinnyi 3 bayifashije umwaka ushize kwegukana igikombe cy’Amahoro, bakaba barimo abo yari yaguze umwaka ushize w’imikino.

Abo bakinnyi ni Benedeta Janvier wakuriye mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC, Mvuyekure Emery umuzamu bari baguze mu ikipe ya Police FC kuri miliyoni 8, na Onesme Twagizimana bari batanzeho agera kuri miliyoni 12.

Amakuru yizewe agera kuri RuhagoYacu avuga ko Janvier Benedata na Emery Mvuyekure bamaze guhabwa impapuro zibakura mu ikipe ya APR FC (Release Letters) naho Onesme Twagizimana akaza ataraye aruhawe, we akaba anakiri kumwe na bagenzi be mu mwiherero bitegura Agaciro.

JPEG - 116.3 kb
Benedata ntiyabashije kubona umwanya wo gukina ku ngoma ya Mulisa Jimmy

Janvier Benedata yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya APR FC ubwo yabashaga kwegukana igikombe cya shampiyona muri 2015/16, akaba yari mu bakinnyi bakoreshejwe cyane na Rubona Emmanuel ndetse na Nizar Khanfir.

Uyu musore ubwo Jimmy Mulisa yazaga umwaka ushize ntabwo ari mu bakinnyi yakoresheje cyane, biza kurangira akinnye imikino micye.

JPEG - 82.2 kb
Mbuyekure Emery yarekuwe na APR FC nyuma y’umwaka 1

Umuzamu Mvuyekure Emery bivugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe yo mu cyiciro cya 2 muri Turkey, yaguzwe umwaka ushize avuye mu ikipe ya Police FC aje kuziba icyuho cya Ndoli Jean Claude na Kwizera Olivier bari bamaze gutandukana na APR FC.

Mu ntangiriro yabonye umwanya wo gukina anakoreshwa mu mikino myinshi, ariko nyuma yaje kuza kuwutakaza, Kimenyi Yves na Ntaribi Steven aba ari bo bakoreshwa cyane.

JPEG - 86.3 kb
Onesme Twagizimana yaguzwe miliyoni 12 ariko nta bushobozi bamubonamo

Kuri Onesme Twagizimana yari yatangiye neza anafasha APR FC gutsinda ikipe ya AS Vita Club mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro, ariko aza kugenda atakaza umwanya ahanini binatewe n’invune.

Aba bakinnyi bikaba byarangiye bashimiwe na APR FC.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. safari mike

    Kuya 9-09-2017 saa 14:32'

    mushobora kuba muvuga ibyo mutazi gusubira inyuma ku mukinyi biterwa nuko we atigeze ashyiramo ubushake gusa nabanze yitoze kumenya gutsinda byazamufasha muminsi irimbere gusa ndamushimira ibyoyabashije gukora

  2. Cesar

    Kuya 9-09-2017 saa 10:04'

    Hhhhhhh miliyoni 12 kuri Onesme na 8 kuri Emery!!!! Viva Camarade.

  3. naho

    Kuya 9-09-2017 saa 09:40'

    Niyo nyungu yo kujya muri APR NGO utegeteje imi.

  4. Joseph

    Kuya 9-09-2017 saa 09:33'

    Baca Umugani Ngo Umwana Utabwirwa Yishe Inyoni Itaribwa. Abandi Bakinnyi Nabo Bumvireho APR Iraguharara Ikagukura Aho Wari Wimereye Neza Yamara Kugutesha Agacira Ikagusezerera. Wirukira Byinshi Ukabura Na Duke Warufite.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru