RUHAGOYACU.com

APR FC yashubije abakinnyi batandatu muri Academy nyuma yo kubazamura mu ikipe nkuru

Abakinnyi batandatu ikipe ya APR yari yazamuye mu ikipe inkuru ibakuye mu ishuri ryayo rya ruhago, bongeye basubizwa hasi, kuko basanze bizagorana ko babona umwanya uhagije wo gukina bikaba byabangamira iterambere ryabo.

Tariki ya 8/8/2017, ni bwo abakinnyi ba APR FC, bagize inama hamwe n’umutoza Jimmy Mulisa bari kumwe kandi n’umunyamabanga w’iyi kipe; Kalisa Adolphe ’Camarade’ barebera hamwe ahazaza h’ikipe ya APR FC, ari na ko bemeza ko mu mwaka utaha w’imikino, iyi kipe izifashisha abakinnyi bakiri bato bavuye mu ishuri ryayo ry’umupira w’amaguru bagera ku munani.

Shaffy ni we wahawe amahirwe mu bana bazamukanye muri Academy.Shaffy ni we wahawe amahirwe mu bana bazamukanye muri Academy.

Mu bakinnyi umunani ariko bahawe icyizere, Songayingabo Shaffy ni we waje kubona amahirwe yo gukina mu ikipe ya mbere mu mikino y’ingenzi, aho abandi ari na gake bagaragaraga ku ntebe y’abasimbura.

Ibi byatumye “Staff technique” yicara isanga ari ngombwa ko bamwe muri aba bana basubizwa mu ishuri rya ruhago ngo bahabwe umwanya wo gukina. Jimmy Mulisa akaba yabihamirije itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kabiri.

“Ni byo hari abakinnyi batandatu twashubije muri academie kuko twabonye ari bwo bazabona umwanya wo gukina.

Ni abakinnyi ba APR FC igihe cyose tuzabifuza bazabona umwanya mu ikipe nkuru, gusa ubu twahisemo gusigarana abakinnyi 23”.

Uyu mubare w’abakinnyi 23 ukazagera kuri 26 mu kwezi kwa mbere ubwo Jacques Tuyisenge, Migi na Meddie Kagere bazaba baje muri iyi kipe.

Abasore bakiri bato ba APR bari bishimiye kuzamurwa mu ikipe ya mbereAbasore bakiri bato ba APR bari bishimiye kuzamurwa mu ikipe ya mbere

Uyu mutoza wa APR FC akaba yavuze ko Twizerimana Martin Fabrice yarangije kubona ibyangombwa bimwemerera gukina muri APR FC mu gihe ibya Omborenga Fitina bigitegerejwe.

APR FC iri bukine na Marines kuri uyu wa gatandatu mu mukino uzabera kuri stade y’Umuganda i Rubavu.

Abakinnyi basubiye mu ishuri rya ruhago: Nshimiyimana Marc Govin, Nyandwi Charles, Bakundukize Innocent, Ishimwe Fiston, Sindambiwe Protais na Nshimyumuremyi Gilbert

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Vedaste

    Kuya 13-10-2017 saa 08:38'

    ibyo turabyemera nibatugarurire bariya bahungu 3 twongere dusubirane ubushongore nubukaka bwacu.

  2. saad

    Kuya 13-10-2017 saa 07:49'

    Apr mumaraso turaje tunigagure amakipe

  3. Patto Alexandre

    Kuya 12-10-2017 saa 15:26'

    Muzane abobakinnyi 3 twice gasenyi

  4. saviy

    Kuya 12-10-2017 saa 11:36'

    ariko muribuka Apr fc irimo abakinnyi baba nyamarawi du tsinda ikipe yo muri ethiopia finali yasekafa stade amahoro 2010 so dukeneye impinduka pe mu management team kwirukana coach siwo muti nawe se re mukunzi ,rutanga,foster,etc gusa biragoye pe ngotuhangre gasenyi tuuu

  5. theos

    Kuya 12-10-2017 saa 10:25'

    nubundi abo bana ntabwo arabo guhangana nazamukeba nibabanze bakure bakine imikino myinshi ahubwo nimudukorere ako kantu muzane abo bakinnyi Dukubite za mukeba kahave,natwe nkabafana tuyirinyuma

  6. Gilbert

    Kuya 12-10-2017 saa 09:35'

    GUSA NIBYIZA KUKO BARIYA BANA BAZAZA MURI APR FC NKURU BAFITE ISHYAKA NIMBARAGA KD BAZI NEZA ICYOGUKORA

  7. happy

    Kuya 12-10-2017 saa 08:10'

    uri A peur koko!

  8. GiKona

    Kuya 12-10-2017 saa 06:17'

    reka mama we uriya muriro rayonsport yaducanyeho watumye duhindura gahunda. uziko ikipe bayifata nezaneza ukabura icyogukora.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru