RUHAGOYACU.com

APR FC yazamuye abakinnyi 8, inatangaza impinduka mu batoza

Nyuma yo kumara igihe kinini nta makuru avugwa ku ikipe ya APR FC yashoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona, iyi kipe yegukanye igikombe cy’Amahoro 2017, yamaze kuzamura abakinnyi 8 bavuye muri academie yayo mu ikipe nkuru.

Mu gihe iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari imenyerewe kuba iya mbere ku isoko ry’igura, kugeza magingo aya nta mukinnyi iragura kuva mu yindi kipe.

Kuri uyu wa Kabiri, abakinnyi ba APR FC bagifite amasezerano n’abayarangije ariko bataragenda, bagize inama hamwe n’umutoza Jimmy Mulisa bari kumwe kandi n’umunyamabanga w’iyi kipe; Kalisa Adolphe ’Camarade’ barebera hamwe ahazaza h’ikipe ya APR FC.

APR FC yegukanye igikombe cy'Amahoro cya 2017 nyuma yo kuba iya 3 muri shampiyonaAPR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2017 nyuma yo kuba iya 3 muri shampiyona

Mu byagarutsweho, harimo ko iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino, izifashisha abakinnyi bakiri bato bavuye mu ishuri ryayo ry’umupira w’amaguru bagera ku munani.

Aba bakinnyi bazamuwe mu ikipe ya mbere ni: Nshimiyimana Marc Govin, Songayingabo Shaffy, Buregeya Prince, Nyandwi Charles, Bakundukize Innocent, Ishimwe Fiston, Sindambiwe Protais na Nyirinkindi Saleh.

Nshuti Innocent kuri ubu uri guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, hamwe na mugenzi we ; Tuyishime Eric ’Congolais’ ni abakinnyi babiri bazamuwe n’umutoza Jimmy Mulisa mu ikipe ya mbere muri uyu mwaka ushize w’imikino.

Nshuti Innocent uri imbere agiye kubona barumuna be bamusanga mu ikipe ya mbereNshuti Innocent uri imbere agiye kubona barumuna be bamusanga mu ikipe ya mbere

Nshuti Innocent ari guhamagarwa mu ikipe y'igihugu nyuma y'amezi 11 avuye muri academieNshuti Innocent ari guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nyuma y’amezi 11 avuye muri academie
Tuyishime Eric 'Congolais' uri imbere na we yazamuwe mu ikipe ya mbere shampiyona igeze hagati Tuyishime Eric ’Congolais’ uri imbere na we yazamuwe mu ikipe ya mbere shampiyona igeze hagati

Herve Rugwiro, Maxime Sekamana, Fiston Nkinzingabo, Benedata Janvier, Mukunzi Yannick ni bo basigaye muri APR FC barazamukiye muri academie yayo mu gihe abayivuyemo barayikuriyemo harimo Rwatubyaye Abdul, Rutanga Eric, Nova Bayama, Niyigena Jules na Rwigema Yves bari muri Rayon Sports, Mubumbyi wari waratjwe muri AS Kigali, ndetse n’umunyezamu Omar Rwabugiri wa Musanze FC.

Mu bindi byabwiwe abakinnyi ba APR FC ni uko habaye impinduka mu batoza; aho iyi kipe izaba itari kumwe na Yves Rwasamanzi wari umutoza wungirije mu mwaka ushize w’imikino.

Bivugwa ko uyu mutoza [Rwasamanzi] yahawe gutoza ikipe ya Marines FC kuri ubu yamaze gutandukana na Nduhirabandi Abdul Kalim ’Coka’ nubwo bishobora kurangira atayerekejemo.

Rwasamanzi Yves ubanza ibumoso ntakiri umutoza muri APR FCRwasamanzi Yves ubanza ibumoso ntakiri umutoza muri APR FC

APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup y’umwaka utaha wa 2018 nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. eric

    Kuya 13-08-2017 saa 11:40'

    apr izic agakipe

  2. steve

    Kuya 11-08-2017 saa 11:07'

    Barikubashuka mukiyikiriza mwagize ngo Bo ntibakunda APR muzabona bazanye ibikonyozi mutegereze Gato bariya bana.nabo kujya kuri list ya 30 joueurs gusa naho attaque izayoborwa na Sugira,Issa,Nshuti, Muhadjir na SAvio Nshuti bazatira muri as kigali ubundi gasenyi bayicange kahave arega ba afande bakora ibyo bazi bagure right back ubundi ikipe ibeyuzuye

  3. Appollo

    Kuya 9-08-2017 saa 15:58'

    Ariko APR MENYA BA AFANDE BAGIYE KUYIVANAHO!CG BAGIYE KUYIGIRA INTORE!ABA RAYONS MWIBYINIRE KABISA!UBU MUHANGANYE NA AS KIGALI NA POLICE GUSA!APR YO NDABONA ARI ISONGA!UBWO SE APR FANS TUZAFANA IYIHE KIPE KWELI?TUJYE KURI POLICE?CG UWAHOZE ARI MUKEBA?RAYONS!

  4. cesag

    Kuya 9-08-2017 saa 09:21'

    hhhhhhhhh erega ikipe ni imwe nubwo bigiz nakana barabizi neza. INTARE ISHAJE IRARISHA koko ubu niho nabyemera..............bye bye gikona tuzahora tukwibukira ku mpagarara wigezeguteza muri ruhago nyarwanda

  5. PATY

    Kuya 9-08-2017 saa 07:53'

    Rwose APR iratubabaza nta no kugura umukinnyi ukomeye w’umwataka ndakurahiye nta mufana izongera kubona kuri stade,

  6. kagabo

    Kuya 9-08-2017 saa 05:44'

    Ndabona APR FC ihamije ko umupangu wo guha Masoudi AS Kigali nkumutoza mukuru, then Eric Nshimiyimana akajya kungiriza Mulisa cg Mulisa akamwungiriza muri APR FC niyo pe. Iyo bitaba ibyo, bagombye guhita basobanura uwasimbuye Yve Rwasamazi, umutoza wungirije ntiyagafashe igihe kinini cyo kumushaka, kuko aba ari uwo kunganira umukuru. So, ni ibanga baduhishiye ariko risa n’iryamaze kumenyekana mbere. Tubitege amaso

  7. Nigirente Emmanuel

    Kuya 9-08-2017 saa 05:23'

    ko numva mwatangiye gutitira abo bana bataratwara igikombe nuko amakipe yanyu arikuza ubushyo bwabakinyi mu rwanda,mubanze mushake urwuri mutazaseba.

  8. Ndayambaje laurent

    Kuya 9-08-2017 saa 00:41'

    APR igiye kumanuka nkakiyovu koko niyigendere nago twayangaga apr

  9. -####-

    Kuya 8-08-2017 saa 23:30'

    mwarebye ibyanyu ariko hanyuma se izo mpinja muri gupinga mbappe afite ingahe???? yewe aba rayon muzahora
    aho mukwiriye erega apr niyamahoro kd Uzi icyakora ntacyimukoma imbere so mutuze Apr turashoboye

  10. nzayikorera augustin

    Kuya 8-08-2017 saa 22:57'

    yewe noneho gasenyi ninyama irazirya kubera batubonye urwaho ubwosekoko bariya bana bazadufasha nkuko abavuye mwisonga babikoze

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru