RUHAGOYACU.com

APR FC yiganje mu ikipe ya 11 beza bigaragaje mu gikombe cy’Amahoro

Tariki ya 7 Werurwe 2017, ni bwo hatangizwaga irushanwa rya kabiri rikomeye mu yakinwa imbere mu gihugu, igikombe cy’Amahoro cyagombaga guhatanirwa n’amakipe 36 yo mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri.

Muri rusange, imikino 73 ni yo yakinwe muri iri rushanwa, aho amakipe ane yageze muri ½ cy’irangiza, buri umwe yashoboye gukina imikino igera ku icyenda muri uru rugamba rw’amezi ane yo guhatanira igikombe cy’igihugu.

APR FC yegukanye igikombe yinjijwe ibitego bibiri gusa mu izamu ryayoAPR FC yegukanye igikombe yinjijwe ibitego bibiri gusa mu izamu ryayo

APR FC yaje kubigeraho ibifashijwe na Djihad, ni ko kwegukana igikombe cyayo cya cyenda(hamwe bazakubwira ko ari icya 14) itsinze Espoir ku mukino wanyuma. Ruhagoyacu, yakurikiranye imikino myinshi yo muri iki gikombe, aho yabakoreye urutonde rw’abakinnyi 11 ku bwacu bigaragaje kurusha abandi muri iri rushanwa.

Umunyezamu: Kimenyi Yves-APR FC

Kimenyi Yves yahawe mahirwe ayabyaza umusaruroKimenyi Yves yahawe mahirwe ayabyaza umusaruro

Muri rusange ni yo kipe irangije irushanwa yinjijwe ibitego bike kurusha izindi. Ibitego 2 mu mikino irindwi yakinnye, ni byo byinjiye mu izamu rya APR FC. Umunyezamu Kimenyi Yves wakinnye hafi imikino yose y’iri rushanwa, ni umwe mu bari inyuma y’ubwo bwugarizi bukakaye.

Myugariro iburyo: Nyandwi Saddam Espoir

Saddam(wa mbere ibumoso) ashobora kwerekeza muri Rayon Sports nyuma yo kwigaragaza cyane mu gikombe cy'AmahoroSaddam(wa mbere ibumoso) ashobora kwerekeza muri Rayon Sports nyuma yo kwigaragaza cyane mu gikombe cy’Amahoro

Uyu musore wanatangiye umwaka wa shampiyona neza, ari mu irebe ry’umuryango winjira muri Rayon Sports. Ntabwo byatunguranye, kuko ni umwe mu batumye iyi kipe isezererwa muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro kubera akazi gakomeye yakoreye i Rusizi. Muri rusange, yagize irushanwa ryiza.

Myugariro wo hagati: Rusheshangoga Michel APR FC

Rusheshangoga Michel akwiye amashyi nyuma yo gukinishwa ku mwanya asanzwe atamenyereye ariko akabyitwaramo neza(Foto Umuseke)Rusheshangoga Michel akwiye amashyi nyuma yo gukinishwa ku mwanya asanzwe atamenyereye ariko akabyitwaramo neza(Foto Umuseke)

Kubura kw’abakinnyi bakina mu bwugarizi bwa APR FC, bishobora kuba byarabaye umugisha kuri iyi kipe, kuko uburyo Rusheshangoga yitwaye kuva muri 1/4 cy’irushanwa, wari bwibaze ko asanzwe amenyereye gukina kuri uyu mwanya.

Myugariro wo hagati: Wilondja Jacques Espoir

Captain wa Espoir yanabonye inshundura muri iki gikombe cy'AmahoroCaptain wa Espoir yanabonye inshundura muri iki gikombe cy’Amahoro

Mbega umukinnyi. Umutuzo, ubwenge, ishyaka, ubuhanga, ni byinshi wavuga kuri kapiteni wa Espoir. Imikinire y’iyi kipe ishingiye ku bwugarizi, ntabwo yari bushoboke iyo uyu mugabo bataza kuba bamufite imbere y’izamu ryabo. Yujuje byose nka myugariro ugezweho.

Myugariro w’ibumoso: Imanishimwe Emmanuel APR FC

Mangwende yatsinze igitego cyiza ku mukino wa BugeseraMangwende yatsinze igitego cyiza ku mukino wa Bugesera

Ubwo APR FC yahuraga na Bugesera mu mukino wo kwishyura nari nicaranye n’umwe mu batoza bakomeye mu Rwanda. Imanishimwe yafashe umupira, maze uyu mutoza aranyongorera ati dore umukinnyi mufite mu Rwanda, ufite imbaraga kandi unafite tekinike. Ntibyatinze yahise atsinda igitego cy’akataraboneka. Biragoye kubona myugariro w’ibumoso wegereye Mangwende nkuko bamutazira.

Umukinnyi wo hagati wugarira: Kwizera Pierrot Rayon Sports

Hatrick ya Pierrot, yatumye Rayon Sports isezerera Musanze muri 1/8Hatrick ya Pierrot, yatumye Rayon Sports isezerera Musanze muri 1/8

Umukinnyi wa shampiyona w’umwaka dusoza, Kwizera Pierrot ntabwo yigaragaje cyane mu gikombe cy’Amahoro, gusa uko yakinnye kose ni Pierrot nyine, ndetse iyo ataba we, ese Rayon Sports yari burenge Musanze muri 1/8?

Umukinnyi wo hagati wugarira: Nizeyimana Mirafa Police FC

Mirafa yakoze ibishoboka, ariko ntabwo byari bihagije(Foto Saddam M)Mirafa yakoze ibishoboka, ariko ntabwo byari bihagije(Foto Saddam M)

Gukina neza ni kimwe, no gukinira ikipe nziza bikaba ikindi. Mirafa yakoze ibishoboka mu gikombe cy’Amahoro, gusa imbaraga ze ntabwo zari zihagije ngo zitabare Police FC. Mirafa, ni we mukinnyi uza kuri uru rutonde utarashoboye kugera byibura muri ½ cy’irangiza.

Umukinnyi wo hagati Usatira: Bizimana Djihad APR FC- Umukinnnyi w’irushanwa

Bizimana Djihad. Impano arayifite, ubushake ari na bwo, Ikinyabupfura cye kigira abakinnyi bake mu bakina ruhago kuri ubuBizimana Djihad. Impano arayifite, ubushake ari na bwo, Ikinyabupfura cye kigira abakinnyi bake mu bakina ruhago kuri ubu

Uwakurikiye iri rushanwa wese yagira icyo avuga kuri uyu musore muto watangiye umwaka wa shampiyona nabi,gusa akaza kuba umwe mu nkingi za mwamba muri APR FC no mu ikipe y’igihugu. Bizimana Djihad, ntawigeze amuhiga mu gikombe cy’Amahoro

Umukinnyi w’imbere ibumoso: Nahimana Shassir Rayon Sports

Shassir ni we watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy'AmahoroShassir ni we watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Amahoro

Ni we watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’amahoro, icyenda. Shassir, yabaye rya buye abubatsi banze, kuko yabaye nk’uwarengejwe ingohe ubwo shampiyona yarimo igana mu minsi yayo yanyuma hatitawe kuba nyamara ari we wari waratsindiye Rayon Sports ibitego byinshi. Mu gikombe cy’amahoro, yongeye kwerekana icyo ashoboye.

Umukinnyi w’imbere iburyo: Hakizimana Muhadjili APR FC

Muhadjili(wifashe ku gutwi) yafashije APR FC gusezerera AmagajuMuhadjili(wifashe ku gutwi) yafashije APR FC gusezerera Amagaju

Maestro, iri rushanwa rizamwibukira ku gitego cya kane APR FC yatsinze Sunrise ubwo yayinyagiraga mu gikombe cy’Amahoro. Ibyo yakoze bikorwa na bake ku isi yose no mu Rwanda. Muhadjili, yagaragaje impamvu ari umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwakwitega mu myaka iri mbere(Nubwo Antoine Hey atabikozwa).

Rutahizamu: Amani Mugisho Amagaju

Amani Mugisho ni umwe mu batsinze ibitego byinshi mu gikombe cy'AmahoroAmani Mugisho ni umwe mu batsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Amahoro

Igitego cya cyenda yaragihize biranga, gusa ibitego umunani mu mikino icyenda, ntabwo ari bibi ku mukinnyi w’ikipe nk’Amagaju. Mugisho na Tchabalala bakomezanyije bashobora kuzateza ibibazo ba myugariro mu mwaka utaha wa shampiyona.

Umutoza w’irushanwa; Ndayizeye Jimmy

Ndayizeye Jimmy yagaragaje ubuhanga mu mwaka we wa mbere atoza mu Rwanda(Foto Umuseke)Ndayizeye Jimmy yagaragaje ubuhanga mu mwaka we wa mbere atoza mu Rwanda(Foto Umuseke)

Uyu murundi wakiniye Kiyovu Sports hambere, aramutse agumye i Rusizi byaba ari yo nkuru. Ibyo yerekanye asezerera Rayon Sports mu mikino ibiri, byakorwa n’abatoza bake mu karere. Ubuhanga bwe mu gusoma umukino no kugarira adaparitse Bus nkuko babyita, bimugira umutoza w’akataraboneka. Iyo ataba amahirwe make, wenda n’igikombe yari bucyegukane.

IKIPE Y’IGIKOMBE CY’AMAHORO 2017

Iyi kipe irakomeye pe!Iyi kipe irakomeye pe!

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. philbert

    Kuya 6-07-2017 saa 08:25'

    Iyi kipe niyo neza kbi murabagabo

  2. maso

    Kuya 6-07-2017 saa 08:08'

    Ntako utari wagize ariko iyo ureba abakunganira ntiwari gusiga Savio wavugishije benshi bigatuma AS Kigali yemera kubika ikigega cyayo no igure rutahizamu ukomeye mu mavubi. Niba wararebye umukino w’umwanya wa 3 ku gikombe cy’amahoro, ibitego 2 bya mbere byakomotse kuri uyu musore. Ibuka ku mukino wa Police wo kwishyura. Gerageza usubire mu mikino yose, yego dufite abakinnyi benshi beza ariko amanota watanze ubanza uri kurambagiriza amakie abakinyi bataragurwa.

    Ku bwawe ikipe nziza irimo amakipe yakinnye finale gusa, iyo analyse siyo.

  3. fenty

    Kuya 6-07-2017 saa 08:03'

    Ubwox nshuti innocent abuze gute koko na issa eeh

  4. enock

    Kuya 6-07-2017 saa 07:57'

    Bravo...iyi kipe ndayemeye kabisa. Impamvu nyemera nuko irimo myugariro nanjye natora nkuwirushanwa, ikabamo umukinnyi wo hagati mbona nkuwirushanwa, rutahizamu mbona nkuwirushanwa numutoza wirushanwa.( wilondja, djihad, amani na Ndayizeye Jimmy). Warebye kure itandukanye niyo RuhagoYacu yakoze ya Championnat wabonaga yo yiganjemo amarangamutima. Murakoze

  5. paty

    Kuya 6-07-2017 saa 07:49'

    aho wibeshye gato uwo mwanya wa mirafa niwo wari kujyamwo djihadi shasir akajya inyuma yu mwataka issa akajya kuri 7 wari washizemwo impande zose zidashobora gutanga satre savio nawe agaca 11

  6. Elyse

    Kuya 6-07-2017 saa 07:42'

    hhhhhhh wp kbsa iyikipe ipanze nabicyaneeeee ikipe itari djihad bizimana amanyanga.com

  7. Rubasha

    Kuya 6-07-2017 saa 07:34'

    Iyi kipe yaba ari yo. Hari uhindurwa yaba umwe mu bo hagati!

  8. Vedaste

    Kuya 6-07-2017 saa 07:21'

    Iyo nta makuru ari muri Rayon, abanyamakuru bayakurahe c

  9. S d

    Kuya 6-07-2017 saa 05:52'

    Wamunyamakuruwe Utatubeshye Koko. Ubu Ntiwabuze Amakuru koko? Igihe Irushanwa Ryarangiriye Nibwo Wibutse Gukora Urutonde.Amakuru Yimikino Yabaye Make Muriyi Minsi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru