RUHAGOYACU.com

APR FC yiganjemo abakinnyi bashya yatsinze umukino wa mbere wa gicuti-AMAFOTO

APR FC yakinnye umukino wa mbere wa gicuti yitegura umwaka mushya w’imikino wa 2017/2018, n’ikipe yiganjemo abakinnyi batarabona amakipe yo gukinamo, ibitego 3-0 kuri iki cyumweru.

Iyi kipe y’abakinnyi bari gushakisha amakipe iri gutozwa na Kayiranga Jean Baptiste. Nta kinini yakoze imbere y’abasore ba Jimmy Mulisa, bayinyagiriye ku kibuga cyo kuri FERWAFA.

Wari umukino wa mbere wa gicuti ku ikipe ya Jimmy Mulisa imaze hafi ibyumweru 2 itangiye kwitegura umwaka mushya w’imikino.

" Aba bakinnyi ni bashya abenshi mu ikipe ya APR FC. Uko nabonye bitwara mu mukino wa mbere wa gicuti, biratanga icyizere mu minsi iri mbere kuko mwabonye ko bakina umupira mwiza wo hasi." Jimmy Mulisa amaze gutsinda iyi kipe ya Kayiranga.

Ibitego 3 bya APR FC harimo 2 byatsinzwe n’abakinnyi bashya barimo umwana muto wavuye mu ishuri rya ruhago rya APR FC Saleh Nkirinkindi, igitego cya 2 gitsindwa na Muhadjili Hakizimana kuri Coup franc, mbere y’uko ahereza undi mukinnyi mushya witwa Munyanbuhoro Jean D’Amour, agaterekamo igitego cya 3.

JPEG - 298.1 kb
Ikipe yabanje mu kibuga yarimo abakinnyi 8 bashya mu ikipe nkuru, biganjemo abavuye muri Academy ya APR FC

Abakinnyi babanje mu kibuga:
30.Ntaribi Steven , 2.Nshimiyimana Marc goven , 25.Ishimwe Christian , 4.Rugwiro Herve(C) , 23.Songayingabo Shafi , 18. Bakundaukize Innocent Kope , 28.Nyirinkindi Saleh , 20.Fabrice Martin (Kiyovu Sports), 11.Sindambwiwe Protais, 8.Ishimwe Fiston , 13.Ikitegetse Bogarde.(ISONGA FC)

JPEG - 317.3 kb
Rukundo (Ubanza ibumoso) ari mu bakinnyi bari gukora imyitozo mu ikipe ya Kayiranga

APR FC yabanje mu kibuga yarimo abakinnyi 8 bashya, barimo abakinnyi 7 bazamuwe mu ishuri rya ruhago ry’iyi kipe, bakiniraga ikipe nkuru ku nshuro ya mbere.

Ni umukino igice cya mbere waberaga cyane hagati mu kibuga, ariko abasore ba Jimmy Mulisa, bakagerageza kuzamuka bashaka uko batungura ikipe ya Kayiranga Jean Baptiste.

Saleh na bagenzi be bishimira igitegoSaleh na bagenzi be bishimira igitego

Aba basore ni ubwo bageze imbere y’izamu inshuro nyinshi, kubona igitego byari byakomeje kugenda bibagora, kugeza ku munota hafi wa 40, ubwo Saleh yaje guhabwa umupira mu rubuga rw’amahina, abakinnyi ba Kayiranga bikanga ko yarariye, acenga umuzamu atsinda igitego.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0.

Bavuye kuruhuka, Jimmy Mulisa yazanye ikipe nshya yiganjemo abahoze bakinira ikipe ya APR FC nka Maxime Sekamana wari kapiteni, Muhadjili Hakizimana, Benedata Janvier, Nkinzingabo Fiston, Onesme na Issa Bigirimana.

Uretse aba bakinnyi umutoza Jimmy Mulisa yashyize mu kibuga, hanagaragayemo abandi bana bazamutse mu ikipe ya APR FC n’abandi bari kugeragezwa batijwe n’Isonga, kimwe na Jean D’Amour wahoze akinira Marines FC na Bugesera FC.

Iyi kipe yo yarushije cyane abasore ba Kayiranga iza no kuyitsinda ibitego 2, harimo coup franc nziza ya Muhadjili Hakizimana n’igitego cya Jean D’Amour ku mupira wari uvuye muri koruneli ya Muhadjili.

JPEG - 345.5 kb
Umutoza Kayiranga yabonaga abasore ari gufasha kugaruka mu bihe byiza, bagifite urugendo rurerure

APR FC yokeje igitutu bigaragara aba bakinnyi, Onesme na Maxime bagenda bahusha ibindi bitego.

JPEG - 299.8 kb
Igice cya 2 yatangiranye n’abakinnyi basanzwe

Jimmy yabwiye itangazamakuru ko ibyo abonye bimuha icyizere kuko aba basore be avuga ko bitwaye neza.

Ku bakinnyi bari mu ikipe y’igihugu bafite ikiruhuko muri iki cyumweru, bakaba bazatangira imyitozo mu cyumweru gitaha.

JPEG - 386.5 kb
Aimable na Nshuti bareba uko bagenzi babo bitwara-Kimwe n’abandi bari mu ikipe y’igihugu bahawe icyumweru cyo kuruhuka

Ku bakinnyi bashya, avuga ko atarafata icyemezo cy’abakinnyi azagumana, akavuga ko akiri ku bitegura, ariko bitazatinda, azafata icyemezo cy’abo agumana n’abandi bashobora kugenda.

Jimmy Mulisa yemeje ko ikipe ye iri mu biganiro na myugariro wa KCCA Denis Rukundo, ariko batarunvikana ngo abe yaza gukinira APR FC.

" Turi mu biganiro n’uyu musore, nibigenda neza azaza agire umutahe yatanga mu ikipe ya APR FC, kimwe n’uko tugize aho dukura undi mukinnyi ukomeye w’umunyarwanda twamuzana muri APR FC." Jimmy Mulisa, umutoza mukuru wa APR FC.

APR FC irateganya umukino wa gicuti na KCCA bikunze muri iki cyumweru cyangwa mu cyumweru gitaha.

JPEG - 296 kb
Umusifuzi Cantona ni we wayoboye uyu mukino
JPEG - 200 kb
Jimmy Mulisa na Kayiranga bareba uko aba basore bari gukina
JPEG - 277.8 kb
Buteera na Itangishaka ntibarakira neza, naho Ngabo we ntiyari yiteguye neza uyu mukino
JPEG - 332.8 kb
Abatoza Mbaya (Wa Mukura uri hagati) na Kassa wa Kiyovu Sports bakurikiye uyu mukino
JPEG - 360.9 kb
Abayobozi bakuru ba APR FC barimo Gen James Kabarebe bakurikiranye uyu mukino
JPEG - 246.1 kb
Muhadjili Hakizimana usa nk’uwongeye ibiro, yongeye kwerekana ko ari mu bakinnyi beza bari mu Rwanda muri iyi minsi
JPEG - 238.7 kb
Amakuru avuga ko nta wundi mutoza mukuru utegerejwe vuba aha

AMAFOTO: Hardi/Ruhagoyacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jack

    Kuya 21-08-2017 saa 12:53'

    APR FC na staff ngari yayo, mbifurije amahirwe masa muruyu mwaka w’imikino wa 2017-2018 , uzatubere umwaka w’ibyishimo kubw’insinzi muzatwereka.

  2. mental clement

    Kuya 21-08-2017 saa 10:29'

    Ese andi makipe abahe ko tubona APR gusa!!

  3. Gasagure

    Kuya 21-08-2017 saa 09:02'

    Jimy Mulisa aritonda, yatwaye igikombe kimwe mubihatanirwa mu rwanda kandi aribwo bwambere atoje, inama nagira APR FC managers bamurekera umwanya we, ahubwo bakanamuha go ahead akishakira umwungiriza. Ibi ndabivuga kuko rwose iyo team technic itari muri mood imwe ntaho bigeza equipe. Bravo Jimy


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru