RUHAGOYACU.com

APR itsinze abakongomani igera ku mukino wanyuma w’Intsinzi Cup

Ibitego bibiri mu mikino ibiri y’irushanwa ryo kwishimira uburyo amatora ya Perezida wa Repubulika yagenze, bitumye APR FC ibona itike yo gukina umukino wanyuma w’iyi mikino iri kubera mu karere ka Rubavu.

Iyi mikino yatangijwe kuri uyu wa kane, As Kigali itsinda Marines igitego 1-0 mu gihe APR FC ibifashijwemo na Tuyishime Eric Congolais na yo yasezereye Etincelles yari mu rugo iyitsinze igitego 1-0.

APR FC izagaruka kuri iki kibuga mu byumweru bibiri ihahurira na Rayon SportsAPR FC izagaruka kuri iki kibuga mu byumweru bibiri ihahurira na Rayon Sports

Uwundi mukino wa gatatu w’iri rushanwa, wasize abakongomani baguye miswi biza kurangira hitabajwe penaliti Virunga itsinda Kabasha kuri penaliti 12-11.

Kuri uyu wa gatanu, APR FC ni yo yatangiye ikina umukino wa ½ cy’iri rushanwaihura na Virunga y’umutoza Bizimana Abdu Bekeni.

Nkuko byagenze ku munsi w ambere, APR FC yari yatangije mu kibuga ikipe irimo abakinnyi bashya batatu, yaje kurangiza igice cya mbere ari 0-0, gusa Sekamana Maxime winjiye mu kibuga asimbuye aza kunyeganyeza inshundura ku munota wa 70 maze umukino urangira uko.

I Rubavu APR FC yahahuriye n'abafana barimo Rwarutabura na Nkundamatch bahoze bafana Rayon Sports kuri ubu bakaba barerekeje muri As KigaliI Rubavu APR FC yahahuriye n’abafana barimo Rwarutabura na Nkundamatch bahoze bafana Rayon Sports kuri ubu bakaba barerekeje muri As Kigali

Undi mukino wa ½ ukaba uri guhuza As Kigali na Kabasha yitwaye neza mu zatsinzwe. Iyi ikaba itozwa na Mulenda Abedi wakiniye amakipe ya Rayon Sports na Atraco hambere.

Ikipe iratsindwa muri izi izahura na Virunga ku munsi w’ejo saa 14:00,mu gihe ikipe iri butsinde izakina na APR FC ku mukino wanyuma uzatangira saa 16:00’.

APR FC yatangiye kwitegura umwaka wa shampiyona kare ikina imikino ya gicuti itandukanye, harimo uwo baheruka kunganyamo na KCCA igitego 1-1. Nyuma y’iri rushanwa, biteganyijwe ko izahita ikina umukino wa gicuti na Villa na yo yo muri Uganda tariki 5 Nzeri, mbere yo gukina irushanwa ry’Agaciro rizahuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona iheruka ndetse ikazagaruka I Rubavu tariki ya 23 Nzeri mu mukino wa Super Cup.

Abakinnyi babanje mu kibuga: Uhereye ibumoso abahagaze: Muhadjili, Imran, Onesme, Ntaribi, Martin Fabrice, Issa, Herve (C) , Abunamye uhereye ibumoso: Maxime, Gilbert, Congolais, ShaffyAbakinnyi babanje mu kibuga: Uhereye ibumoso abahagaze: Muhadjili, Imran, Onesme, Ntaribi, Martin Fabrice, Issa, Herve (C) , Abunamye uhereye ibumoso: Maxime, Gilbert, Congolais, Shaffy

Amafoto: Kazungu C.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. munyaneza nasson

    Kuya 1-09-2017 saa 23:25'

    nibyiza kubona aper itsinda

  2. munyaneza nasson

    Kuya 1-09-2017 saa 23:25'

    nibyiza kubona aper itsinda

  3. habimana

    Kuya 1-09-2017 saa 22:25'

    Ni byiza cyane kubona amakipe yacu atsinda ayo muri Congo.Gusa hari ibara ritabera imbwa.kubona rwarutabura na nkunda march mû mwenda w’umuhondo n’icyatsi ni nko kubona imbwa y’umutuku.

  4. habimana

    Kuya 1-09-2017 saa 22:25'

    Ni byiza cyane kubona amakipe yacu atsinda ayo muri Congo.Gusa hari ibara ritabera imbwa.kubona rwarutabura na nkunda march mû mwenda w’umuhondo n’icyatsi ni nko kubona imbwa y’umutuku.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru