RUHAGOYACU.com

APR yatangaje abakinnyi bane bashya, abafana bemera miliyoni zirindwi bazongeraho izindi zo kugura abandi bakinnyi

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR bwongeye guhura n’abafana bayo kuri uyu wa mbere, ni ko kubafungurira imiryango yo gufasha ikipe ku mugaragaro, aho ku ikubitiro hakusanyijwe miliyoni zirindwi zizafasha ikipe mu buzima busanzwe.

Iyi nama yabereye i Nyarutarama, na yo yari iyobowe na vice perezida wa APR FC Gen Mubarak Muganga wari kumwe nkuko byari bimeze mu nama iheruka n’umuhuzabikorwa w’abafana ba APR Col Kagabagambe, ndetse na Kazungu Edmond uyobora abafana.

APR yemeje ko Migi na Jacques bazaza muri iyi kipe mu kwa mbereAPR yemeje ko Migi na Jacques bazaza muri iyi kipe mu kwa mbere

Gen. Mubarak Muganga usanzwe ari umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’i Burasirazuba, yatangarije abakunzi ba APR FC ko kimwe mu byo yasabwe ubwo yazanwaga muri aka gace, ari ugukorana n’abafana bakaba hafi y’ikipe kurusha uko byari bimeze mbere.

Uyu munsi by’umwihariko, hakaba hahise hatangizwa gahunda yo gufasha ikipe ku mugaragaro ikintu kitari gisanzwe gikorwa muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Abakunzi b’iyi kipe bakaba biyemeje kuzajya bagira uruhare mu kuyigurira abakinnyi, aho abari bateraniye i Nyarutarama ubwabo bahise bitanga miliyoni zirindwi(7 000 000Frw) zizagira icyo zifasha mu ikipe.

Aya mafaranga, akaziyongeraho azava mu ma Fan Club atandukanye aho abacuruzi bakomeye bafana iyi kipe bishyize hamwe bakazatangaza inkunga yabo mu minsi mike. Aha kandi hakaba hashyizweho amakarita y’abafana akazatangira gucuruzwa mu minsi mike, ndetse amafaranga avuyemo agafasha ikipe.

Ubuyobozi bwa APR FC bwasabanye n'abafanaUbuyobozi bwa APR FC bwasabanye n’abafana
Abakunzi ba APR bitabiriye iyi nama bahise bakusanya miliyoni zirindwi zo gufasha ikipe mu minsi iri imbereAbakunzi ba APR bitabiriye iyi nama bahise bakusanya miliyoni zirindwi zo gufasha ikipe mu minsi iri imbere
Abafana ba APR FC bari bamaze igihe basaba ko bagira uruhare mu gushyigikira ikipe yaboAbafana ba APR FC bari bamaze igihe basaba ko bagira uruhare mu gushyigikira ikipe yabo

Umuyobozi wa APR FC Gen kaba yaboneyeho gutangaza ko hari abakinnyi bane bashya bazaza muri iyi kipe mu kwa mbere gusa amazina atangaza abiri gusa, Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Jacques Tuyisenge abandi bakinnyi bagirwa ibanga.

Afande Mubaraka akaba yatangaje ko Migi na Jacques bisabiye kuza muri APR FC kugira ngo bagire icyo bayifasha bigahurirana n’uko iyi kipe yari inabakeneye bityo bakaba bazaba bari i Kigali muri Mutarama 2018.

Abafana bakaba bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo aho ibyatangajwe byibanze ahanini ku mutoza Jimmy Mulisa bavuga ko byaba byiza iyi kipe izanye nka Mashami Vincent cyangwa Masudi Djuma.

Abafana ba APR basabye ubuyobozi kubazanira Masudi DjumaAbafana ba APR basabye ubuyobozi kubazanira Masudi Djuma

Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwavuze ko gahunda ihari yo kuzana umutoza ari iyo kuzazana uwungirije, kandi ko ari ikipe izamuhitamo mu minsi mike.

Iyi nama ikaba yashojwe abafana bashimiye ubuyobozi ndetse ubuyobozi bubizeza ubufatanye busesuye mu ikipe bakunda.

Abafana ba APR FC babanje gukurikirana umukino wa gicuti na HeroesAbafana ba APR FC babanje gukurikirana umukino wa gicuti na Heroes
Uyu mukino amakipe yombi yanganyije 0-0Uyu mukino amakipe yombi yanganyije 0-0

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. arbert

    Kuya 22-10-2017 saa 14:02'

    gasenyi iritwaza ko yibwese kandi kwitajya ibura icyo ivuga. bayihane murwada kurwana bibi

  2. salez

    Kuya 18-10-2017 saa 16:57'

    umva nimushake muzagure na neymar ntakizahagarika reyo

  3. fab

    Kuya 17-10-2017 saa 19:37'

    Najyaga nkunda gusoma inkuru zanyu, naje gusanga abanyamakuru banyu ari aba APR bihisha mu itangazamakuru. Iyo mukoze inkuru kuri Apr usanga yuzuyemo amaranga mutima gusaaaaa! Byaba Rayon ukumva nta reme inkuru ifite cg ugasanga ari ukunenga gusasaa, cg kunnyega. Ntimugahishe abo muribo.

  4. John

    Kuya 17-10-2017 saa 17:57'

    Kuki Mutagishyiraho Ibitekerezo Byajy????????

  5. John

    Kuya 17-10-2017 saa 17:47'

    Ariko Abafana Nari Nabibwiyeko, Twe Abari Kenya Turamanuka Aho Mukwa Mbere!

  6. ange

    Kuya 17-10-2017 saa 11:59'

    nanjye mbona icyotubura ari abakinnyi bafite ingufu.ikindi kd abavuga ko masudi jouma agomba gutoza eqwipe mbona ataribyo kuko na murisa afite impamya bumenyi yubutoza.ahubwo acyeneye umyungiriza kugirango bafatanye

  7. Ntakirutimana David

    Kuya 17-10-2017 saa 11:13'

    Ibi APR yakoze biranshimishije cyane.Njyewe nari maze igihe nibaza aho equipe yacu izagarukira ariko nkabura igusubizo.Icyo nasaba ubuyobozi bw’iyi equipe nuko batuzanira masoudi akaza nk’umutoza mukuru kdi bakirinda kuzongera gukererwa gufata imyanzu myiza nk’iyi kuko njyewe nendaga gupfa kubera guhangayikishwa nibyavaga kuri matchs zitandukanye twari tumaze iminsi dukina.

  8. Patty

    Kuya 17-10-2017 saa 09:55'

    Wawoooo we are ready inkunga twari twarayibitse mu mifuka ndaje nkwereke umushahara ndawutanga my team

  9. Patty

    Kuya 17-10-2017 saa 09:55'

    Wawoooo we are ready inkunga twari twarayibitse mu mifuka ndaje nkwereke umushahara ndawutanga my team

  10. mmmm

    Kuya 17-10-2017 saa 09:01'

    kare kose se bigiraga amaki!!! nibakopere ibyo rayonsports ikora kandi bigira umusaruro ubonekera nabatabona.
    ikindi nkeka ba MIGY na Jaques bashaje cyane kuburyo ntakinini bazafasha ikipe, ubu hakenewe abana bato bamaze kumenyera umupira nka bariya rayon ifite, ubona ko aribeza cyane kandi bakina 90 igashira ahubwo ubona aribwo bakigira imbaraga.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru