RUHAGOYACU.com

AS Kigali igiye kwitegurira Kiyovu Sports kuri Unity ya KNC

Ikipe ya AS Kigali iyoboye urutonde rwa Azam Rwanda Premier League kugeza ku munsi wa munani, irakina na Unity FC y’i Gasogi kuri uyu wa Gatatu mu mukino wa gicuti mu rwego rwo kwitegura imikino ya shampiyona ku makipe yombi.

AS Kigali iyoboye Azam Rwanda Premier League n’amanota 16, izasubukura shampiyona ihura na Kiyovu Sports ya kabiri, umukino uzaba kuwa Kane tariki ya 21 Ukuboza 2017.

Ku ruhande rw’ikipe ya Unity FC yo mu cyiciro cya kabiri, baritegura umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona bazahuramo na Pépinière FC yari mu cyiciro cya mbere mu mwaka ushize w’imikino.

AS Kigali na Unity bazakina umukino wabo wa gicuti kuri uyu wa Gatatu guhera saa 10:00 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

KNC nyir'Unity FC na Nshimiye Joseph; SG wa AS Kigali basanzwe ari inshuti ndetse kenshi ku bibuga bitandukanye baba bari kumweKNC nyir’Unity FC na Nshimiye Joseph; SG wa AS Kigali basanzwe ari inshuti ndetse kenshi ku bibuga bitandukanye baba bari kumwe

Ku ruhande rw’ikipe y’umutoza Eric Nshimiyimana, bazaba badafite Nsabimana Eric ‘Zidane’ ufite akabazo k’imvune mu gihe abakinnyi babo bari mu ikipe y’igihugu barimo; Kayumba Soter, Iradukunda Eric ‘Radu’ na Niyonzima Ally baraye bagarutse i Kigali kuri uyu wa Mbere.

Eric Nshimiyimana na AS Kigali abereye umutoza nibo bayoboye shampiyonaEric Nshimiyimana na AS Kigali abereye umutoza nibo bayoboye shampiyona
Radu na Soter ni bamwe mu bakinnyi bari mu Amavubi yakinaga CECAFA muri KenyaRadu na Soter ni bamwe mu bakinnyi bari mu Amavubi yakinaga CECAFA muri Kenya

Unity FC yamaze gutakaza umwanya wa mbere mu itsinda A mu cyiciro cya kabiri, na yo yamaze kugarura abakinnyi bayo bari muri Côte d’Ivoire, aho Ndabarasa Tresor ari we rukumbi wabanje mu kibuga mu bakinnyi bane iyi kipe yari ifite mu Isonga Football Academy yari yagiye gukina irushanwa rya TIDA.

Abakinnyi ba Unity bari bagiye muri Côte d'Ivoire baje kuwa GatanuAbakinnyi ba Unity bari bagiye muri Côte d’Ivoire baje kuwa Gatanu

Ku mukino banganyijemo na Sorwathe FC igitego 1-1 kuwa Gatandatu, Nkubana Marc na Butare Henry babanje ku ntebe y’abasimbura mu gihe Turatsinze Peter ‘Boy’ atari mu bakinnyi bifashishijwe n’umutoza Namahoro Yves.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru