RUHAGOYACU.com

AS Kigali imbere ya Rayon Sports bashaka Rutanga Eric wa APR FC

Amakipe ya AS Kigali na Rayon Sports akomeje gushaka myugariro w’ikipe ya APR FC w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso; Rutanga Eric uri gusoza amasezerano mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Nk’uko amakuru yizewe agera kuri RuhagoYacu abivuga, AS Kigali na Rayon Sports zatangiye ibiganiro n’uyu mukinnyi nk’uko na we yabitwemereye.

"Ayo makuru ndayazi ko banyifuza, ariko ndacyari umukinnyi wa APR FC nk’ikipe nakuriyemo. Ni umwaka wanjye wa nyuma muri APR FC kuko amasezerano azarangirana na tariki ya 4 z’ukwezi gutaha."

Rutanga Eric yabwiye Ruhagoyacu ko nta kipe aha mahirwe menshi muri izi zimwifuza, uretse APR FC ari gukinira ubu nubwo itaramwegera ngo imwereke ko yifuza ko bakomezanya ubwo azaba ashoje amasezerano ye.

Rutanga Eric ahanganye na Juma Abdul wa Yanga SC muri CAF Champions League 2016 i Kigali kuri Stade AmahoroRutanga Eric ahanganye na Juma Abdul wa Yanga SC muri CAF Champions League 2016 i Kigali kuri Stade Amahoro

Uyu mukinnyi akaba yatangarije Ruhagoyacu ko atishimiye kuguma ku ntebe y’abasimbura nk’umukinnyi ufite aho ashaka kugera ndetse ari we ufite amahitamo mu biganza bye.

" Birumvikana byo ntabwo nishimiye kudakina, ku myaka yanjye ntabwo ndi umukinnyi ow kwicara ku ntebe y’abasimbura. Shampiyona irangiye ntakinnye, ariko icyemezo nijye ugomba kugifata nkurikije icyo nshaka kugeraho."- Rutanga aganira n’umunyamakuru wa Ruhagoyacu.

Kuva APR FC iguze myugariro Imanishimwe Emmanuel kuva muri Rayon Sports, Rutanga akaba yarabuze umwanya ubanza mu kibuga ndetse yagaragaye mu mikino imwe n’imwe ubwo Imanshimwe yabaga yaruhukijwe cyangwa afite amakarita atamwemerera gukina.

Imanishimwe Emmanuel yabaye amahitamo ya mbere muri APR FC ku ruhande rw'ibumosoImanishimwe Emmanuel yabaye amahitamo ya mbere muri APR FC ku ruhande rw’ibumoso

Rutanga (ubanza iburyo) ntiyishimiye kudakinaRutanga (ubanza iburyo) ntiyishimiye kudakina

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu dukesha inshuti za hafi za Rutanga, avuga ko ikipe ya AS Kigali ari yo iri gutanga amafaranga menshi kurusha Rayon Sports, aho AS Kigali iri gutanga miliyoni 6 kuri uyu myugariro mu gihe Rayon Sports iri gutanga ari munsi yayo.

Uyu musore yafashije APR FC kwegukana ibikombe bitandukanye birimo shampiyona 3Uyu musore yafashije APR FC kwegukana ibikombe bitandukanye birimo shampiyona 3
Rutanga Eric ari mu bakinnyi bitwaye neza mu irushanwa rya CECAFA 2014 i KigaliRutanga Eric ari mu bakinnyi bitwaye neza mu irushanwa rya CECAFA 2014 i Kigali

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Annet Kuya 7-06-2017 saa 06:58'

Sylivie, bigaragara ko ibyo uvuga ntabyo naba Rayon bazi neza ibyumupira bazi neza ko kwigeza kurwego rwa APR byayisaba byinshi idafite kugeza ubu, uzabaze niba hari amarushanwa Nyafurika iyo Gasenyi yanyu yari yagera muri 1/4 ibyo APR 2004 yabigezeho,.

ikirebana no kugira abakinnyi beza nabo, nta mukinnyi APR yananirwa kugura ngo Rayon sport imugure, ikindi nabakinnyi APR yagura siko Rayon sport yabona ubushobozi bwo kubagura, aha ndashaka kukumvisha ko ubushobozi bwose Rayon sport iraciriritse muburyo bwose, ntanahamwe wambwira iri hejuru ya APR niba ubihakana umbwire umukinnyi nibura 01 Rayon sport yaguze APR yamunaniwe/ mujye mumenya urwego rwanyu gukunda ikipe yanyu nuburenganzira bwanyu nizo mukiciro cya 2 zigira abafana, ariko ntimugakabye

nijyewe Kuya 7-06-2017 saa 04:37'

ubizi ute se kandi nyine ukiri umunye
shuri???
banza wige ubanze umenye neza,Mureke APR yacu mwituvangira.

Sylive Kuya 6-06-2017 saa 21:43'

umva wamunyamakuruwe witubesha,gikundiro ntiyashaka umukinnyi muri apr,kuko nabo yakuyeyo ntacyo bayimariye,naba BENSHERI amakabutura yabo yarapfutse kubera kuyicaza kuntebe yabasimbura,ntamukinnyi wa apr gikundiro yashaka bose nabaswa,bari kurwego rwohasi,nti mutubeshyerero,uwo rutanga najye muri as kigali cyangwa agume ahoyibereye,uwo muswa ntitumushaka.

gasake Kuya 6-06-2017 saa 20:32'

mapoziwe umushonji arota arya ngomurashaka Eric rutanga ubuse gasenyi Fc yabuze ayo kongerera amasezerano abo yarifite irabona ayokugura rutanga hhhhh nimubanze mukinishe nabitwabahaye rwatubyagiye Abdul na rwiyahuzi yves

mapozi Kuya 6-06-2017 saa 19:47'

Rayon Sport yagerageje ikazana Rutanga na Serumogo Alli ubundi igakora ibishoboka byose ikagumana Sefu,Rooney na Nova abandi bashaka bakagenda ubundi ukarebako ikipe idakina ibundi bashake umusimbura wa Pierrot ushoboye niwe moter wikipe ariko bagenzi Sefu Rooney Nava nibagenda turaba tusenyutse buriya Manzi Mugeni Djabir Fiston Moustafa bagenda ntakibazo ngewe ndikwiga ibyubutoza kandi mwishuri rikomeye ibyo mvuga ndabizi neza bagerageze bakubite inzu ibipfunsi ntibagende


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!