RUHAGOYACU.com

AS Kigali mu nzira zo gusinyisha umurundi Ngama Emmanuel

Ikipe ya AS Kigali ifite gahunda yo gusinyisha rutahizamu w’umurundi; Ngama Emmanuel umaze iminsi ayikoreramo imyitozo nyuma yo kwirukanwa muri Mukura Victory Sports.

Ngama Emmanuel nta kipe afite akinira muri uyu mwaka w’imikino uri kugana ku musozo, kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka,ubwo yasesaga amasezerano yari afitanye na Mukura VictorySports.

Ngama Emmanuel amaze amezi 2 atandukanye na Mukura VSNgama Emmanuel amaze amezi 2 atandukanye na Mukura VS

Nshimiye Joseph ukurikiranira hafi ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya AS Kigali amaze iminsi akoreramo imyitozo, yatangarije RuhagoYacu ko Ngama Emmanuel bamufite muri gahunda zabo nyuma yo gusanga ari rutahizamu mwiza uzagira ibyo afasha ikipe ya AS Kigali.

"Ngama twaravuganye, amaze ukwezi akorera imyitozo mu ikipe yacu, ndetse tumufite muri gahunda ku buryo tuzamusinyisha. Akiva muri Mukura twamushidikanyagaho ariko ukwezi amaze hano turabona ameze neza."- Nshimiye Joseph, Team Manager wa AS Kigali aganira na Ruhagoyacu.

Ngama ku mukino Amavubi yatsinzemo Maroc 2-0 mu cyumweru gishizeNgama ku mukino Amavubi yatsinzemo Maroc 2-0 mu cyumweru gishize

Nshimiye Joseph yabwiye Ruhagoyacu ko kugeza ubu AS Kigali ishobora kugura abandi bakinnyi b’abanyamahanga kuko bafite batatu muri batanu bemewe n’amategeko y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu, avuga ko Ngama Emmanuel ashobora gusinyishwa na AS Kigali kugira ngo asimbure Tschimanga Pappy utarahiriwe n’uyu mwaka w’imikino muri iyi kipe y’abanyamujyi.

Ngama Emmanuel amaze iminsi akorera imyitozo muri AS KIgali ashobora gukinira mu mwaka utaha w'imikinoNgama Emmanuel amaze iminsi akorera imyitozo muri AS KIgali ashobora gukinira mu mwaka utaha w’imikino

Uretse Mukura VS, Ngama wavukiye mu Ngagara mu mujyi wa Bujumbura, yatangiriye umupira mu ikipe nto Inter Petrol mu 2000 atangira ubuzima bwa ruhago mu ikipe nkuru ya Prince Louis, yavuyemo ajya muri Atletico.

Uyu yaje kwerekeza muri Reading mu Bwongereza, agaruka mu Burundi mu gihe cy’amezi 6 abona kujya mu Bubiligi muri FC V Dende. Avuye mu Bubiligi, Ngama yaje mu Rwanda muri Nyanza Fc yo mu Rwanda na Etincelles. Mu 2014, Ngama yari muri URA Fc ya Uganda ayivamo ajya muri Leopards ya Kenya atatinzemo kuko yahise yerekeza muri Tusker yavuyemo aza muri MVS bagatandukana mu mezi abiri ashize.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. zidani

    Kuya 6-06-2017 saa 23:22'

    hahahah ngo Umurundi ngama Emmanuel, ahubwo njyewe nibaza nimba iburundi habayo umurundi nyawe, NGAMA, FUADI, SHASIR, PIERROT, FISTON, SELEMANI,SOVA,PAPY FATI,GAEL BIGIRIMANA n’abandi benshi. aba ba nigga Bose ni aba congomani usibye makenzi, vladmir na Saido berahino. none mukirirwa muvugango abarundi baturusha umupira kandi 85% ya National team yabo igizwe n’abazayirwa

  2. Mbonimpa

    Kuya 6-06-2017 saa 20:10'

    Nukuvuga ko niba yaratangiye gukina muri 2000 amaze imyaka 17 akina. Umupira w’abanyafurika urazwi. Rero arashaje

  3. kanaka

    Kuya 6-06-2017 saa 13:19'

    uyu mutype ko mbona ari inzererezi azamarira iki AS KIGALI koko, reka tumurebe nta kipe amaramo umwaka

  4. ndinayo

    Kuya 5-06-2017 saa 20:52'

    Hari. amakipe akunze gushyuhaguzwa akagura abakinnyi kare bikarangira abihombeyemo.

  5. kigoma

    Kuya 5-06-2017 saa 19:43'

    uyu nawe ko bamuroze urubuyero!!! Reba kuva muri Reading mubwongereza ukaza muri Nyanza Fc, aha haba harimo inyatsi yakwiziritseho tu!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru