RUHAGOYACU.com

AS Kigali yafashe icyemezo ntakuka cyo kuvuza Savio-Azamara ibyumweru 12 adakina

Ikipe ya AS Kigali yafashe icyemezo ntakuka cyo kuvuza umukinnyi wayo wo ku ruhande Savio Nshuti Dominique, akaba agomba kumara ibyumweru 12 byibura atagaragara mu kibuga, kubera ikibazo amaranye iminsi ku rutugu rwe rw’ibumoso.

Savio Nshuti Dominique ni umwe mu bakinnyi bafite impano yo gukina umupira w’amaguru iri hejuru u Rwanda rufite muri iyi minsi.

Uyu Kapiteni w’ikipe y’ingimbi z’u Rwanda yatanzweho amafaranga arenga miliyoni 16 n’ikipe ya AS Kigali anahabwa imodoka ya Benz, imugura imyaka 3 avuye muri Rayon Sports FC yari amazemo imyaka 2.

JPEG - 119.5 kb
Savio yerekeje muri AS Kigali mu mpeshyi y’uyu mwaka

Gusa uyu musore mu myaka 2 yigaragaje cyane nk’umukinnyi mwiza hano mu Rwanda, akaba yarakomeje no kurangwa n’ikibazo cy’urutugu rwe rukuka uko aba ari gukina umupira w’amaguru.

" Ubuyobozi bwa AS Kigali bwafashe icyemezo cyo kuvuza uyu musore, kubera ikibazo cy’urutugu rwe rukomeje gukuka, bikaba bituma uyu mukinnyi atitwara neza uko bikwiye," Umunyamabanga mukuru wa AS Kigali Nshimiye Joseph, aganira na RuhagoYacu.

JPEG - 157.4 kb
Umunyamabanga mukuru wa AS Kigali Nshimiye Joseph

" Twamujyanye ku bitaro by’abahinde (Mediheal Hospital and Fertility Centre-Kigali) biherereye ku Kimihurura, acishwa mu cyuma, batubwira ko nta wundi muti utari ukubaga uyu mukinnyi."

JPEG - 95.3 kb
Urutugu rw’uyu musore rusigaye rukuka cyane muri iyi minsi

Uyu mukinnyi ukuboko kwe kurakuka akenshi iyo ari gukina, akaba ari ikibazo ahanini gikunda kugira abantu bakiri bato, kikabaho kenshi ku bakinnyi bo mu mikino itandukanye.

Umuganga wasuzumye Nshuti Savio Dominique, yababwiye o kubasha kugumisha ahantu hamwe igufa ry’ukuboko ry’uyu musore bisaba kubagwa, akamara byibura amezi 3 atagaragara mu kibuga. Uyu muganga yabwiye abo muri AS Kigali ko abazwe vuba, yatangira imyitozo yoroheje nyuma y’amezi 2.

Nshuti Savio Dominique yari aherutse gutangaza ko akaboko ke kamaze gukira atari ngombwa ko azabagwa, akaba yari yavuwe n’umuganga gakondo nk’uko amakuru agera kuri RuhagoYacu abivuga, ariko biza kurangira kongeye kugira ikibazo muri iki cyumweru.

" Narakize ubu nta kibazo, si ngombwa ko bambaga." Savio Nshuti nyuma y’umukino bari bamaze guhuramo na Rayon Sports.

" Aho navuriwe si ngombwa ko mpavuga, ariko ubu meza neza nta kibazo, ntabwo bazambaga. Ndashaka gukinira AS Kigali muri aya mezi 4, kuko mu kwa mbere nizeye kuzajya gukina i Burayi.

JPEG - 124.2 kb
Savio nyuma y’umukino wa mbere muri shampiyona wamuhuje na Rayon Sports, yatangaje ko yunva ameze neza bidasaba ko yazabagwa

Mu mukino wahuje AS Kigali na Rayon Sports ku munsi wa mbere wa shampiyona, warangiye nta kibazo na gito uyu musore agize ariko muri iki cyumweru byaje kongera kugaragara cyane, bituma uyu musore na we yemera ko yabagwa.

Savio Nshuti azabagwa ku wa 3 nta gihindutse i Kigali, nyuma abaganga bazakomeze kumukurikirana, akaba atazajyanwa muri Maroc.

Dominique Savio Nshuti yifuzwaga n’ikipe yo mu gihugu cy’Ububiligi mu kwezi kwa mbere, bikaba bishobora kurangira atayerekejemo mu ntangiriro za 2018, akazajya gukina muri iki gihugu muri Nyakanga umwaka utaha.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Emmanuel KUBWIMANA

    Kuya 9-10-2017 saa 11:23'

    Ihangane muhungu wacu doreko nk’umufana wa Rayon sport ntacyo nagushinja utadukoreye mubyo warushoboye cyaneko nziko icyakujyanye muri As Kigali cyari no kukujyana muri APR fc ariko ugahitamo kujya aho uri ubu kubera urukundo udukunda wanze kuduteza APR fc ninayo mpamvu nzahora nkukunda kandi nizera ko umunsi umwe uzagaruka muri Gikundiro yacu dukunda nawe nziko uyikunda ariko gushaka gutera imbere bituma ujya muri as kigali. Imana izagufasha ukire kandi ukire vuba kuko uretse ikipe yawe n’ikipe y’igihugu iragukeneye cyane
    Turagusengera kuko waradushimishije kandi ukidushimisha cyane ko ukiri namutoya kuburyo hari ikindi gihe kirekire cyo kudushimisha imbere

  2. MANUCO

    Kuya 9-10-2017 saa 10:59'

    Uyu musore niyihangane
    Yakiniye ikipe mbi mbi mbi itajya ivuza abakinnyi ariko niyihangane azakira kko ageze mumaboko y’abagabo bazi agaciro k’umuntu
    Nonese nawe ndebera
    Abouba
    RWABABYAYE
    Savio
    Evaliste Nyakwigendera

  3. MANUCO

    Kuya 9-10-2017 saa 10:59'

    Uyu musore niyihangane
    Yakiniye ikipe mbi mbi mbi itajya ivuza abakinnyi ariko niyihangane azakira kko ageze mumaboko y’abagabo bazi agaciro k’umuntu
    Nonese nawe ndebera
    Abouba
    RWABABYAYE
    Savio
    Evaliste Nyakwigendera

  4. MANUCO

    Kuya 9-10-2017 saa 10:59'

    Uyu musore niyihangane
    Yakiniye ikipe mbi mbi mbi itajya ivuza abakinnyi ariko niyihangane azakira kko ageze mumaboko y’abagabo bazi agaciro k’umuntu
    Nonese nawe ndebera
    Abouba
    RWABABYAYE
    Savio
    Evaliste Nyakwigendera

  5. MANUCO

    Kuya 9-10-2017 saa 10:59'

    Uyu musore niyihangane
    Yakiniye ikipe mbi mbi mbi itajya ivuza abakinnyi ariko niyihangane azakira kko ageze mumaboko y’abagabo bazi agaciro k’umuntu
    Nonese nawe ndebera
    Abouba
    RWABABYAYE
    Savio
    Evaliste Nyakwigendera

  6. MANUCO

    Kuya 9-10-2017 saa 10:59'

    Uyu musore niyihangane
    Yakiniye ikipe mbi mbi mbi itajya ivuza abakinnyi ariko niyihangane azakira kko ageze mumaboko y’abagabo bazi agaciro k’umuntu
    Nonese nawe ndebera
    Abouba
    RWABABYAYE
    Savio
    Evaliste Nyakwigendera

  7. MANUCO

    Kuya 9-10-2017 saa 10:59'

    Uyu musore niyihangane
    Yakiniye ikipe mbi mbi mbi itajya ivuza abakinnyi ariko niyihangane azakira kko ageze mumaboko y’abagabo bazi agaciro k’umuntu
    Nonese nawe ndebera
    Abouba
    RWABABYAYE
    Savio
    Evaliste Nyakwigendera

  8. MANUCO

    Kuya 9-10-2017 saa 10:59'

    Uyu musore niyihangane
    Yakiniye ikipe mbi mbi mbi itajya ivuza abakinnyi ariko niyihangane azakira kko ageze mumaboko y’abagabo bazi agaciro k’umuntu
    Nonese nawe ndebera
    Abouba
    RWABABYAYE
    Savio
    Evaliste Nyakwigendera

  9. Bwiza

    Kuya 9-10-2017 saa 09:34'

    Pole kuri Dominic Savio, mfana Gikundiro ariko rwose mbabajwe n’icyo kibazo cya Savio, akiri muri Gikundiro yitwaye neza aduha ibyishimo, mwifurije gukira agakomeza gutera imbere kuko aracyari muto akeneye ubuzima bwiza imbere. Merci


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru