RUHAGOYACU.com

AS Kigali yandikiye FERWAFA isaba Ubutabera nyuma y’umukino wayihuje na APR FC

Ikipe y’umujyi wa Kigali "AS Kigali" yamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, isaba ubutabera nyuma y’umukino wayihuje n’ikipe ya APR FC ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Uyu mukino wahuje APR FC na AS Kigali, ukarangira ikipe y’ingabo z’igihugu itsinze AS Kigali ibitego 2-1, ntabwo washimishije abo ku ruhande rw’umujyi wa Kigali, bavuga ko ikipe yabo yatsinzwe igitego n’umukinnyi warariye, bikirengangizwa n’abasifuzi.

Nyuma y’umukino Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali, yavuze ko bidasaba n’umuntu mukuru kubona ko Martin Fabrice wa APR FC yari yarariye, ariko akibaza impamvu abasifuraga uyu mukino babyirengagije, ntibasifure uyu musore wa APR FC.

" Ibi biraba bikarangira ariko baba baduhemukiye cyane. Umukino waduhuje na Rayon Sports twatsinzwe igitego cya penaliti itari yo. Uyu mukino wa APR FC dustinzwe igitego n’umukinnyi warariye."

" Ibi bica intege ku buryo bukabije. Haba hashize iminsi abantu bategura umukino nk’uyu kandi batanga byinshi ku ikipe. Gutsindwa mu buryo nk’ubu ntabwo biba bikwiye."

Aya magambo y’umutoza w’ikipe ya AS Kigali ubanza yarageze ku buyobozi bw’ikipe ye bwahise bwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, busaba ubutabera.

Mbera hasobanuwe ko uyu mukinnyi watsinze igitego atari yarariye kuko umupira yawuhawe n’umukinnyi w’ikipe ya AS Kigali, bari kurwanira umupira.

RuhagoYacu yaje kuganira n’abasifuzi mpuzamahanga basobanura ko uyu musore yatanze umupira atabishaka, kandi akawuha umukinnyi wari warariye mbere y’uko igikorwa cyanavuyemo gutanga uyu mupira kiba.

" Hariya ni ukurarira kudasubirwaho, nta bisobanuro birebire bikenewe. Abasifuzi Nsoro na Ambroise bakoze amakosa, kuko bose barabirebaga, ariko cyane cyane uwari ku ruhande (Ambroise) yagakwiye kuba yaramanitse igitambaro." Uyu musifuzi utifuje ko izina rye rijya mu bitangazamakuru.

JPEG - 152.5 kb
Ibaruwa AS Kigali yandikiye FERWAFA

AS Kigali kugeza kuri uyu munsi wa 3 wa shampiyona ifite amanota 4 ku manota 9 yashobokaga.

Si kenshi hashobora kubaho gusubirwamo umukino, ariko iyo bigaragaye ko habayeho ikosa rikomeye, icyemezo nk’icyo kiri mu bishobora gufatwa.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. karenzi

    Kuya 24-10-2017 saa 20:14'

    Nibaza ko mwe muri guhuragura ibigambo murimo mwivunira ubusa: Kuri AS Kigali kwandika isobanuza impanvu yarenganye, nunva ari uburenganzira bwayo, kandi rwose nibyo koko yararenganye. So, iki ni igipimo cyiza cyo kureba ibyemezo bya ferwafa mubihe bikomeye nkibi.

  2. adse

    Kuya 24-10-2017 saa 19:00'

    Hariya ndabona umwanzuro uzatangazwa nuko bazavuga ko bahannye abasifuzi bari ku kazi ka ferwafa ubundi bakabwira sesabayore ko ikirego cyumviswe kandi ko n’umusifuzi yahanwe aliko amanota yo azaba yageze aho ferwafa yari yayohereje. kandi erega uretse no gutangaza ko bahannye umusifuzi bya nyirarureshwa iyo urebye ubona sesabayore si ikipe yatera ferwafa igitutu cyo kumva ikirego cyayo kuko muziko nayo yumva aliko hari ikipe iyokeje igitutu kandi bigaragara ko ishobora nayo gufata imyanzuro ferwafa igahita izima. naho as kigali yihangane amanota yageze aho yajyaga umukino ntushobora gusubiramo ni uko bimeze.

  3. AWQ

    Kuya 24-10-2017 saa 17:52'

    Ndabona sesabayore yikirigita igaseka ubuse irata ibitabapfu iyobewe ferwafa n’uwo ihagarariye cg yumva bavuga ko amakipe ari abanyamuryango ba ferwafa ikagirango niko biri nimenye ko ferwafa ihagarariye inyungu z’ikipe imwe. Kandi niba inashaka uburyo idefanda amafaranga yatanze igura yebeshyera ko ije guhanganira igikombe cya shampiyona uburyo bwo kuyasobanura buhari ari bwinshi itiriwe ita umwanya. Erega sesabayore ntibone izindi kipe zidakoma igirengo iyo zahuye nayo abasifuzi barazorohera, mubaze bugesera n’amagaju umwaka ushize bagiye bayishakira igitego bubi na bwiza byakwanga bakitabaza carte rouge. ubwo rero uwarega yaba ashaka andi mahane niyemere n’abandi baremeye.

  4. Kalisa

    Kuya 24-10-2017 saa 16:23'

    @ hitayemma
    Ubona abafana ari bo bateye ikibazo cyangwa ni abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda? Ubundi se uretse amarangamutima, niba ureba umupira ukaba unawukunda ubona kiriya kibuga cya Nyamata gikwiye gukinirwaho umukino wa shampiyona?

  5. Rayon Sport

    Kuya 24-10-2017 saa 15:51'

    Iyo kipe izabona igikombe niyihe ko Rayon ijya ikibona mu mwaka w’igiharwe gusa muragira ngo izagitware nubu itabikwiye

  6. bubu

    Kuya 24-10-2017 saa 14:57'

    hhhhhhaaa. uku nuguhuzagurika bikomeye pe, bazajya batsindwa bahite bandikira FERWAFA se? hhhaa biratangaje equipe nka AS KIGALI ikora ubusa nkumwana wenda undi koko? irikosa niryari ritakozwe se , amakosa nkaya arasanzwe kireka kubiremwamuntu. Imana Niyo Ishobora byose naho umuntu haribyo adashobora. bamaze gushora akayabo mukugura abakinyi badashoboye none batangiye kwitwaza abasifuzi kuki batakomye ubwo onesme bamukubitaga hasi bikirengagizwa? iriya ni pressure ya cash batanze none bakaba bakubitwa umusubirizo, ahubwo urwego rwa audite rubasure bakoresheje imisoro yacu nabi. gasenyi bo barasekeje cyane ngo ikibuga nikibi, bagikiniyeho bonyine se? abakinyi ba bugesera bakozwe mubyuma? hhhaa yazize karekezi wagiye yasuzuguye bugesera kuko atayizi ndakeka abafana bacyibuka ibyo bugesera yabakoze muri demi-finale muri peace cup. naho olivier aracyari petit-jouer mugutoza niyitonde

  7. mategeo

    Kuya 24-10-2017 saa 14:04'

    Bifashishe amashusho biremewe.

  8. Aaaaaaaa

    Kuya 24-10-2017 saa 12:45'

    ntacyo mbijeje kuko intsinzi ya APR fc ishakirwa ahashoboka hose noneho uyumwaka wo ntusanzwe bitewe nuko bitwaye umwaka ushize.

  9. Rogers

    Kuya 24-10-2017 saa 11:53'

    APR waragowe kuko!!!!!ubu c ko wunva ko no kuri rayon bakwibye kuki mutanditse izi nzandiko???nuguhimbira kuri apr?njye inama naha Apr ntizate umwanya namuto yunva urugero rwiza rw’muyobozi nkuyu was as kgl uhuzagurika nizi nzandiko nki za Rukeba wisinyiye demission,iri ni pfunwe ryamafaranga wapyese wibeshyera nguragura abakinnyi bahenze kid badashoboye,nukuri joseph nuko bitashoboka niyo match yasubirwamo watsindwa kuko wararushijwe bikabije so ubyakire wowe na eric wawe murebe niba mwembi muri digne yo kuba muriyo equipe,ubu c ko onesme bamuteze muri box ikiba yari penalty idashidikanywaho ubu nabo bandike???football nindende nshuti,ikipe yawe irasanzwe gutsindwa na APR nta nkuru irimo

  10. Kalisa

    Kuya 24-10-2017 saa 11:45'

    Hahahaaaa!

    Wagira ngo umutoza Eric Nshimiyimana n’uriya Munyamabanga Mukuru wa ASK ni bashya mu mupira w’amaguru mu Rwanda cyangwa ko batazi FERWAFA iri hanze aha!!!!

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru