RUHAGOYACU.com

AS Kigali yateye gapapu Rayon Sports kuri Ally Niyonzima

Nyuma yo gutsinda igeragezwa no gutangazwa ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izakinisha mu mwaka utaha w’imikino, Ally Niyonzima yamaze gusinya amasezerano muri AS Kigali mu gihe Mukura VS yo ivuga ko bagikomeje ibiganiro.

Nshimiye Joseph ushinzwe ubizima bwa buri munsi mu ikipe ya AS Kigali (Team Manager) yatangarije Radio Isango Star ko bamaze gusinyisha Ally Niyonzima wari usanzwe akinira Mukura VS na Hategekimana Bonheur wari umunyezamu wa Kiyovu Sports, bityo bombi bakaba ari abakinnyi bashya b’iyo kipe y’Umujyi.

AS Kigali na Mukura VS bumvikanye, Ally Niyonzima atangwaho miliyoni 18AS Kigali na Mukura VS bumvikanye, Ally Niyonzima atangwaho miliyoni 18

Nshimiye yatangaje ibi nyuma y’iminsi mike Mukura VS itangaje ko nta kipe n’imwe irabegera ibasaba Ally Niyonzima, mu gihe Rayon Sports yari yaramaze kumushyira ku rutonde rw’abakinnyi bayo, bikanavugwa ko AS Kigali yaba irimo kumurambagiza.

Icyakora ubu bwo Umunyamabanga mukuru akaba n’Umuvugizi wa Mukura VS, Niyobuhungiro Fidele yatangarije RuhagoYacu ko biteguye gutanga uwo mukinnyi nibamara kumvikana na AS Kigali, ariko iyi kipe y’Umujyi menya yabyinnye mbere y’umuziki.

Niyobuhungiro yagize ati “Ntabwo turumvikana neza ariko nitwumvikana tuzabibatangariza ariko kugeza iyi saha ntacyo turageraho rwose. Baratwegereye, turi mu biganiro rwose ariko ntibirarangira.”

Ally Niyonzima yari yarasinye imbanziriza mushinga w'amasezerano muri Rayon SportsAlly Niyonzima yari yarasinye imbanziriza mushinga w’amasezerano muri Rayon Sports

Nshimiye wa AS Kigali na Niyobuhungiro wa Mukura VSNshimiye wa AS Kigali na Niyobuhungiro wa Mukura VS

Ally Niyonzima yari agifitiye Mukura VS amasezerano y’umwaka umwe, ibiganiro hagati yayo na AS Kigali bikaba byari bishingiye ku ngingo ivuga ko ikipe izaza yemera kugura ayo masezerano, uwo mukinnyi azahita ayijyamo nta kuzuyaza.

Uyu ni umunsi wa gatatu w’imyitozo ya Mukura VS, mu gihe AS Kigali yo imaze icyumweru n’aho Ally Niyonzima we akaba yari amaze hafi ukwezi mu myitozo ya Rayon Sports aho yanayikiniye Umukino mpuzamahanga wa gicuti wayihuje na Simba SC yo muri Tanzania.

Muri Rayon Sports, Ally yari yasinyishijwe na Gacinya wari kumwe na Rugambwa, n'aho Shaffy we yafataga amafotoMuri Rayon Sports, Ally yari yasinyishijwe na Gacinya wari kumwe na Rugambwa, n’aho Shaffy we yafataga amafoto

Umutoza Eric Nshimiyimana avugana na Nshimiye wari kumwe na Niyobuhungiro mbere y'Umukino AS Kigali yatsinzemo Mukura VS ibitego 2-1 mu mpera za shampiyona ishizeUmutoza Eric Nshimiyimana avugana na Nshimiye wari kumwe na Niyobuhungiro mbere y’Umukino AS Kigali yatsinzemo Mukura VS ibitego 2-1 mu mpera za shampiyona ishize

Umuyobozi mukuru wa Mukura VS, Olivier, Umunyamabanga mukuru, Niyobuhungiro Fidel na Team Manager wa AS Kigali, Nshimiye JosephUmuyobozi mukuru wa Mukura VS, Olivier, Umunyamabanga mukuru, Niyobuhungiro Fidel na Team Manager wa AS Kigali, Nshimiye Joseph

Ally Niyonzima yakiniye Rayon Sports imikino ya gicutiAlly Niyonzima yakiniye Rayon Sports imikino ya gicuti

Ally Niyonzima yari yaramaze kwinjira mu mibare y'Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi OlivierAlly Niyonzima yari yaramaze kwinjira mu mibare y’Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier

Ally Niyonzima yerekeje muri iyi kipe bari bahanganye muri uyu mukinoAlly Niyonzima yerekeje muri iyi kipe bari bahanganye muri uyu mukino

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. jumongo

    Kuya 30-08-2017 saa 17:35'

    Ndasubiza uvuze ko Rayon idahemba, kandi ndamubaza,wowe uhembabangahe mu ikipe ufana ? si ukuvuga gusa wicaje ikibuno ku ntebe cyangwa ubyinisha amaguru wabuz icyerecyezo ? Ngaho wowe bikundira % mukoreshe ariko ureke guh=shima aho udashyikira.

  2. jumongo

    Kuya 30-08-2017 saa 17:33'

    Ndasubiza uvuze ko Rayon idahemba, kandi ndamubaza,wowe uhembabangahe mu ikipe ufana ? si ukuvuga gusa wicaje ikibuno ku ntebe cyangwa ubyinisha amaguru wabuz icyerecyezo ? Ngaho wowe bikundira % mukoreshe ariko ureke guh=shima aho udashyikira.

  3. Amini

    Kuya 30-08-2017 saa 17:15'

    Ally areba kure kuko inzira zose zari zanze.... inzira nyayo ntahandi yarikuyikura atanyuze mu Ikiryabarezi... ese ubundi ko bamutanze kuri liste izakoresha ndavuga Gashenyi ikanamukoresha mu mukino iherutse gukina ubwo sibo birangayeho? amagambo gusa

  4. Bumvuhore

    Kuya 30-08-2017 saa 16:34'

    Jyewe sinegeze nemera uwo Ally, namubonye akinira amavubi rimwe bamukuramo ntacyo akoze. None umukinnyi ujya hanze agatsindwa igeragezwa yagaruka mukamugira igitangaza ni mukinnyi ki? Ombolega avuye i burayi bimunaniye none ngo yaje muri APR guca ibintu.... ni akaga. Nibagende ariko igikombe nikibacika iriya kipe bazayisese amafaranga ya Leta bakoresheje babagura azaba yarapfuye ubusa. Vive Rayon.

  5. 0788640837

    Kuya 30-08-2017 saa 15:37'

    Ibyo byose murabivuga kuko bamubatwaye sha kuko nta wundi mufite nkawe rwose

  6. ggg

    Kuya 30-08-2017 saa 15:28'

    amafaranga bapfusha ubusa bagura Ally nibayongeranye bagarure DIARA.

  7. Shumbusho

    Kuya 30-08-2017 saa 14:59'

    Ariko ndumva uwo Ally baramukujije nk’uruyuzi kdi rutagira ibihaza ubundi se ibigwi bye ni ibihe byaca igikuba.

  8. Annet

    Kuya 30-08-2017 saa 14:36'

    Ally areba kure, ubundi c muri Gaenyi ngo ni Rayon mwari kujya mumuhemba iki, wabonye umukinnyi ufite gahunda umara amezi 03 agahembwa kumwe !!!!!!!!!!!!!!! birababaje mujye mubeshya abamaze kuva mumurongo wa ruhago, ariko nabo iyo babamenye barigendera uhereye kubatoza Rayon sport nako Gasenyi yagize yirukanye bangahe?? ntibura icyo ibahemba bakigendera !!

  9. XXXX

    Kuya 30-08-2017 saa 13:16'

    Uyu muhungu nimumureke kuko agira akajagari kenshi n’ubundi yari kuzadutesha umutwe,azana discipline nkeya mu bakinnyi.Ibyacu mujye mubireka ntimukabitekerezeho cyane kuko umukinnyi wese ushaka kuzamura talent ye agomba gushaka uburyo bwo gukina muri rayon sport.urugero ruri hafi muraze muzarebe,Savio uko bizamugendekera we azahita yicuza.ariko ba faustin ,sadamu,rutanga,... bazifuzwa n,amakipe ababarekuye bazarogereta.Gusa komite nishakishe uburyo Diala yagaruka ubundi Gikundiro ibe Gikundiro.

  10. salsa

    Kuya 30-08-2017 saa 12:58'

    ukwimye ibishyimbo abakurinze......

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru