RUHAGOYACU.com

AS Kigali yatiruriye APR FC inirukana abandi bakinnyi barindwi

AS Kigali yirukanye abakinnyi barindwi barimo Sebanani Emmanuel Crespo na Nsoro Emmanuel urimo gukora igeragezwa muri Rayon Sports, itirurira APR FC abakinnyi babiri muri batatu yari yayitije.

Nshimiye Joseph ushinzwe ubizima bwa buri munsi mu ikipe ya AS Kigali akaba n’umuvugizi wayo, Nshimiye Joseph yatangarije RuhagoYacu ko bamaze batiruriye APR FC abakinnyi babiri, Ndoli Jean Claude na Mubumbyi Barnabe, mu gihe Ndahinduka Michel bazanye we agiye guhabwa amasezerano mashya.

Mubumbyi Barnabe azava mu ikipe y'igihugu Amavubi asubira mu ikipe ye ya APR FCMubumbyi Barnabe azava mu ikipe y’igihugu Amavubi asubira mu ikipe ye ya APR FC

Mubumbyi na Ndoli batijwe muri AS Kigali bagifite amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC, n’aho Ndahinduka we yari asigaranye umwaka umwe ari na wo yarangirije muri iyi kipe y’Abanyamujyi ikaba igiye kumuha andi masezerano mashya.

Uretse abo bakinnyi AS Kigali yatiruye, yasheshe amasezerano yari ifitanye n’abandi bakinnyi indwi, ari bo Sebanani Emmanuel ‘Crespo’, Nsoro Uwimana Emmanuel, Nkomezi Alexis, Kakyira Suleiman, Toto Clement, Kayiranga Divin na Yves Habinshuti.

AS Kigali yatijwe batatu none yatiruye babiri undi iramugumanaAS Kigali yatijwe batatu none yatiruye babiri undi iramugumana

Aba birukanywe nyuma yo kunengwa umusaruro mu mwaka wa shampiyona ushize, hakabamo n’abari barangije amasezerano AS Kigali igasanga itakibakeneye.

Gutirurira APR FC no kwirukana abo bakinnyi bije nyuma y’aho AS Kigali yiyubatse igura abakinnyi barimo Nshuti Dominique Savio yakuye muri Rayon Sports, Ngandu Omar yakuye muri APR FC, Ngama Emmanuel wavuye muri Mukura VS, Ishimwe Kevin wavuye muri Pepiniere FC ndetse na Ndarusanze Jean Claude wavuye muri LLB Academic y’i Burundi.

Mubumbyi arasubira mu ikipe yahanganye na yo muri uyu mwaka n'ubwo yari ayifitiye amasezeranoMubumbyi arasubira mu ikipe yahanganye na yo muri uyu mwaka n’ubwo yari ayifitiye amasezerano

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

ntwari Kuya 15-08-2017 saa 09:11'

Ariko se Gasenyi ishinzwe Cooperation hagati ya APR na A.S kigali? ko numva umunwa wabarenze

sylvain Kuya 14-08-2017 saa 18:12'

muhajiri niba arintizanyo umwaka ushije kd bamutije apr fc kubwumvikane bazogera bumvikane maze muhagire adukinire ndumvantakibazo mureke abafana bagagasenyi bakunda byacitse

Uwiragiye Vestine Kuya 11-08-2017 saa 13:33'

Kuki Abafana Ba Gasenyi Bagira Amatiku Bakarenza Muhadjiri Mumushakaho Iki Ntakizatuma Atabashwanyaguza Nimureke Umunwa

PAZOS Kuya 10-08-2017 saa 15:35'

HHHHHHHHHAAAAAAAAAA
As kigali niba idatinya muteteri nitirure muhadjiri ndabemera ko mwihagararaho. ariko rero football yo mu rwanda irasekeje cyane as kigali yatije muhadjiri kubera iki niba atari ugutinya muteteri , twe muteteri muboitera ubwoba ntiturimo

H Kuya 10-08-2017 saa 07:33'

Muhadjili azaguma muri APR aguranywe Ngando Omar wagiye mu As Kigali akiyiifitiye amasezerano.

Abafana ba APR mukunda kuvuga ngo mwatanze abakinnyi muyandi ma equipe , ndabibutsa ko abenshi mwari mufite ari abeza bakinaga ahandi mukabatwara kuko mwari mubakeneye bijyana na politike yo gukinisha umukinnyi mwiza mu gihugu kdi w’umunyarwanda si abanyu nyir’izina.

Umukinnyi urangije amasezerano yitwa free agent, aba yigenga so kuki mukunda kwiyitirira aba free agent kdi n’ubundi barahaje bari free agent ziturutse ahandi .
Icyakora equipe, ubwo itangiye gukoresha abo yirereye nibajya mu yandi ma equipe iyo mvugo ko mwatanze abakinnyi mu yandi ma equipe yakumvikana

Habimana Kuya 10-08-2017 saa 04:02'

Mwese muri abanyamatiku gusa, umwe ngo Apr itirure Muhadjiri(ubwo se iryo kosa yarikora koko?) naho undi ngo Rayon ifite abakinnyi ba Apr!!!!!! abahe se ? yarayitije se ? mujye mureka.

Dushime valentin Kuya 10-08-2017 saa 00:12'

Mujye murek koko x mubona muhadjiri ar uwo kugenda ?Ni mutegerez mureb mur iyi season ngo arabamarir amakip ar mur apr

APR Kuya 9-08-2017 saa 20:31'

Arikose ibyo birabarebaho iki koko!! abarayon mwabaye mute? ubuse abo twabahaye namwe murashaka ko tubisubiza!! kuko ndabona twarabagize apr yacu ya kabiri!! tubagaruye se ubwo ntimwasrnyuka? mujye muvanaho itiku ryabarenze.

kagabo Kuya 9-08-2017 saa 18:59'

Ngaho na APR FC nitere intambwe itange Muhadjiri wa AS Kigali, kuko amasezerano y’umwaka umwe yari hagati ya APR FC na AS Kigali yarangiranye na season ya 2016/2017, so nibamutange rero

kakira Kuya 9-08-2017 saa 17:48'

No SE kubadatirurirwa Muhajiri? Ni ukubarerera?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!