RUHAGOYACU.com

AS Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa ryitiriwe Intsinzi ya Perezida Kagame (Amafoto)

AS Kigali yegukanye igikombe cyiswe ‘Rubavu Intsinzi Celebration’, itsinze APR FC kuri penaliti 3-2 nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

Mu mukino utari woroshye n’ubwo bamwe bakekaga ko urimo guhuza amakipe atari ku rwego rumwe, Ally Niyonzima ni we wafashije AS Kigali kwinjira neza mu mukino, ku gitego cya mbere yayitsindiye ku munota wa 7 kuri coup franc yateye maze umupira ugakubita mu mugongo wa Twizeyimana Martin Fabrice ugahita ujya mu rushundura, nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Ishimwe Kevin.

APR FC n’ubwo yarimo irushwa mu kibuga ntiyacitse intege, ikomeza gushakisha uburyo yakwishyura igitego, biza kuyihira ku munota wa 43, ubwo Sekamana Maxime yibaga umugono Kayumba Soter na bagenzi be bakinanaga mu bwugarizi bwa AS Kigali maze agatsindira igitego iyo kipe y’ingabo.

Ngo ukurusha inyama agutwara imbwa; Abafana ba AS Kigali barimo abari inkoramutima za Rayon SportsNgo ukurusha inyama agutwara imbwa; Abafana ba AS Kigali barimo abari inkoramutima za Rayon Sports

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1, maze mu gice cya kabiri APR FC igaruka yariye karungu, ihengeka ikibuga ariko ikabura amahirwe yo kwinjiza umupira mu rushundura.

Icyakora ku munota wa 84, Nshuti Dominique Savio yaje kwitsinda igitego cy’umutwe nyuma y’igitutu ikipe ye yarimo yotswa n’abakinnyi nka Muhadjiri, Saleh ndetse na Sinamenye Cyprien.

Ku munota wa 92 ni bwo Savio utaragize umukino mwiza cyane nk’ibisanzwe yaje kwishyura igitego yari yitsinze, bituma umukino uhita uba ibitego 2-2 ari na ko warangiye, maze bahita bajya muri Penaliti nk’uko amategeko y’irushanwa yabiteganyaga.

Guverineri Munyantwari hamwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Goma, Umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent n'abandi banyacyubahiro basuhuza abakinnyi ba APR FCGuverineri Munyantwari hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent n’abandi banyacyubahiro basuhuza abakinnyi ba APR FC

Uko imikino yose yagenze kuva irushanwa ritangira:

Kuwa 31 Kanama 2017:

AS Kigali 1-0 FC Marines
DC Virunga FC 0-0 AS Kabasha (penaliti 9-8)
APR FC 1-0 Etincelles FC
Kuwa 1 Nzeli 2017 : Imikino y ½

APR FC 1-0 DC Virunga FC
AS Kigali 0-0 AS Kabasha FC (penaliti 5-4)
Umwanya wa Gatatu:

DC Virunga FC 2-2 AS Kabasha (penaliti 3-0)
Umukino wa nyuma:

AS Kigali FC 2-2 APR FC (Penaliti 3-2)

Abanyacyubahiro basuhuza PSG yo mu Rwanda (nako ni AS Kigali da)Abanyacyubahiro basuhuza PSG yo mu Rwanda (nako ni AS Kigali da)

Guverineri w'Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse asuhuza Eric Nshimiyimana n'abamwungirijeGuverineri w’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse asuhuza Eric Nshimiyimana n’abamwungirije

Abanyacyubahiro basuhuza Jimmy Mulisa n'abatoza ba APR FC bungirijeAbanyacyubahiro basuhuza Jimmy Mulisa n’abatoza ba APR FC bungirije

APR FC yabanje mu kibuga yarimo umwana umwe (Shaffy) wanakinnye neza cyaneAPR FC yabanje mu kibuga yarimo umwana umwe (Shaffy) wanakinnye neza cyane

Bamwe bayise KSG (Kigali Saint Germain) kubera akayabo yashoye mu kugura abakinnyi uyu mwakaBamwe bayise KSG (Kigali Saint Germain) kubera akayabo yashoye mu kugura abakinnyi uyu mwaka

Abasifuzi bayoboye umukino wa nyuma barimo umwe wo ku rwego mpuzamahangaAbasifuzi bayoboye umukino wa nyuma barimo umwe wo ku rwego mpuzamahanga

Didier Bizimana wari ushinzwe gutegura abakinnyi mu by'ingufu, ubu ni we mutoza wungirije wa APR FCDidier Bizimana wari ushinzwe gutegura abakinnyi mu by’ingufu, ubu ni we mutoza wungirije wa APR FC

Nshutiyamagara Ismael Kodo, Umutoza wa AS Kigali ushinzwe gutegura abakinnyi mu by'ingufu yari iwabo aho yigiye umupira akanahakuriraNshutiyamagara Ismael Kodo, Umutoza wa AS Kigali ushinzwe gutegura abakinnyi mu by’ingufu yari iwabo aho yigiye umupira akanahakurira

Ally Niyonzima yafatiranye APR FC igihuzagurikaAlly Niyonzima yafatiranye APR FC igihuzagurika

ALLY Niyonzima yari atsinze igitego cye cya kabiri mu irushanwaALLY Niyonzima yari atsinze igitego cye cya kabiri mu irushanwa

Emmanuel Imanishimwe yerekanye ko ari ku rwego rwo hejuru, dore ko nta mupira n'umwe yigeze ahuriraho n'umukinnyi wa AS Kigali ngo bimunanire kuwumwamburaEmmanuel Imanishimwe yerekanye ko ari ku rwego rwo hejuru, dore ko nta mupira n’umwe yigeze ahuriraho n’umukinnyi wa AS Kigali ngo bimunanire kuwumwambura

Ngama Emmanuel, umwe muri batatu bari bagize ubusatirizi bwa AS Kigali yari ahanganye na Sekamana Maxime na we wakinnye nezaNgama Emmanuel, umwe muri batatu bari bagize ubusatirizi bwa AS Kigali yari ahanganye na Sekamana Maxime na we wakinnye neza

Ntaribi Steven uyu ushobora kuba uri mu mikino mibi yagize muri APR FCNtaribi Steven uyu ushobora kuba uri mu mikino mibi yagize muri APR FC

Byabaye ngombwa ko bahagurutsa Kimenyi Yves ngo Ntaribi Steven yikange ko bagiye kumukuramo maze yikosoreByabaye ngombwa ko bahagurutsa Kimenyi Yves ngo Ntaribi Steven yikange ko bagiye kumukuramo maze yikosore

Uyu na we menya ari umukinnyi cyangwa umufanaUyu na we menya ari umukinnyi cyangwa umufana

Ndarusanze Jean Claude ahanganye na Shaffy, umwana ukiri muto ariko ukina nk'abagaboNdarusanze Jean Claude ahanganye na Shaffy, umwana ukiri muto ariko ukina nk’abagabo

Issa Bigirimana utarakinnye neza yavuye mu kibuga ku munota wa 35, asimburwa na Sinamenye CyprienIssa Bigirimana utarakinnye neza yavuye mu kibuga ku munota wa 35, asimburwa na Sinamenye Cyprien

Nshuti Dominique Savio yakutse ukuboko ubugira gatatu mu mukinoNshuti Dominique Savio yakutse ukuboko ubugira gatatu mu mukino

Ndarusanze Jean Claude yazonze ab'inyuma ba APR FC mu gice cya mbereNdarusanze Jean Claude yazonze ab’inyuma ba APR FC mu gice cya mbere

Igice cya kabiri cyatinze gutangira kubera amatara yari yanze kwaka muri stade UmugandaIgice cya kabiri cyatinze gutangira kubera amatara yari yanze kwaka muri stade Umuganda

Mbere yo gutangira igice cya kabiri bbanje kwishyushya nk'abatangiye umukino bundi bushyaMbere yo gutangira igice cya kabiri bbanje kwishyushya nk’abatangiye umukino bundi bushya

AS Kigali yo yari yagumye mu rwambariro ngo bataza hanze bagakonjaAS Kigali yo yari yagumye mu rwambariro ngo bataza hanze bagakonja

Amran Nshimiyimana ahanganye na Ally NiyonzimaAmran Nshimiyimana ahanganye na Ally Niyonzima

Ally Niyonzima yabaga acungana bya hafi na Amran NshimiyimanaAlly Niyonzima yabaga acungana bya hafi na Amran Nshimiyimana

Saleh wagiye mu kibuga asimbuye, yazonze cyane Bishira LatifSaleh wagiye mu kibuga asimbuye, yazonze cyane Bishira Latif

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego Savio yari amaze kwitsinda ku mupira wari utewe na MuhadjiriAbakinnyi ba APR FC bishimira igitego Savio yari amaze kwitsinda ku mupira wari utewe na Muhadjiri

Mbaraga Jimmy na we yagiyemo asimbuye ariko si byinshi yafashije AS Kigali uretse ko yatsinze penalitiMbaraga Jimmy na we yagiyemo asimbuye ariko si byinshi yafashije AS Kigali uretse ko yatsinze penaliti

Herve Rugwiro wubakiweho ubwugarizi bwa APR FC na we yatsinze penaliti Herve Rugwiro wubakiweho ubwugarizi bwa APR FC na we yatsinze penaliti

Herve abwir Ntaribi ati 'ndayitsinze ngaho nawe turwaneho'Herve abwir Ntaribi ati ’ndayitsinze ngaho nawe turwaneho’

Nyuma yo kotswa igitutu na Bate Shamiru mbere yo gutereka umupira, Saleh ni we wahushije penaliti ya nyuma ya APR FC yhesheje igikombe AS KigaliNyuma yo kotswa igitutu na Bate Shamiru mbere yo gutereka umupira, Saleh ni we wahushije penaliti ya nyuma ya APR FC yhesheje igikombe AS Kigali

Abakinnyi ba AS Kigali bahise bashyira ibicu Bate Shamiru wari umaze gukuramo penaliti eshatu Abakinnyi ba AS Kigali bahise bashyira ibicu Bate Shamiru wari umaze gukuramo penaliti eshatu

Nzamwita Vincent Degaule ni we washyikirije APR FC ibahasha irimo igihembo cy'amafaranga y'u Rwanda 680.000Nzamwita Vincent Degaule ni we washyikirije APR FC ibahasha irimo igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda 680.000

Igikombe cya AS Kigali kizanwa muri StadeIgikombe cya AS Kigali kizanwa muri Stade

Guverineri Munyantwari ashyikiriza Kayumba Soter na Perezida wa AS Kigali igikombe n'ibahasha irimo amafaranga y'u Rwanda 850.000Guverineri Munyantwari ashyikiriza Kayumba Soter na Perezida wa AS Kigali igikombe n’ibahasha irimo amafaranga y’u Rwanda 850.000

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. karahamuheto

    Kuya 3-09-2017 saa 19:28'

    Ureba Apr Fc, ntamukino yigeze igaragaza na mba ! Yatsinzwe yarushijwe cyane !
    Hageze aho abakinyi ba Apr Fc barakarira umusifuzi nk’aho ariwe utuma barushwa bigeze aho !

    Ikibazo s’ubusifuzi ; ikibazo ni Coaching Staff, n’Ubuyobozi biriho ubu muli Apr Fc !
    Ntawe bitagaragarira ; kuva Apr Fc yabaho ; ntiyigeze igira Ubuyobozi na Coaching Staff mbi nk’izo ifite ubu ! Birababaje cyane kumva ko Abakinyi bakuriye muli Academy ya Apr Fc basigaye basanga ko bafwatwa neza kwa Mukeba, kurusha uko Ubuyobozi bariho ubu muli Apr Fc bubafashe !!! Ikibazo ; Ubuyobozi bw’Ikirenga buzihanganira ibi bibazo kugeza ryari ?

    Ariko, biravugwa ko Eric Nshimiyimana ashobora kuza gutoza Apr Fc ! Ntazaze wenyine ; azaze aherekejwe na Joseph Nshimiye uzasimbura Camarade, n’abakinyi barimo Savio na Ally Niyonzima !

  2. BADEGE

    Kuya 3-09-2017 saa 16:18'

    Abanyamakuru mwibeshye cá ni ukuri? Mutubwire: Amafaranga ikipe yambere yabonye ni Ibihumbi magana atandatu na mirongwinani (680,000 Frw)? Mutubwire kuko byaba bigaragaza ko tukiri hasi bikabije mu mupira wamaguru. Mutubwire niba atari ikosa ryimyandikire.
    Merci


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru