RUHAGOYACU.com

As Kigali yifuza Ombolenga yamwoherereje itike imukura i Burayi

Ikipe ya As Kigali yarangije koherereza itike myugariro Fitina Ombolenga ngo abe yaza kwiyongera ku bandi bakinnyi bashya iyi kipe y’abanyamujyi yamaze kwibikaho muri uyu mwaka wa shampiyona.

Tariki ya karindwi uku kwezi, ni bwo Ombolenga Fitina na Kalisa Rashid berekeje mu gihugu cya Espagne, aho bari babwiwe n’ubuhagarariye ko bagiye gusinya mu ikipe yaho ikina mu cyiciro cya gatatu nkuko na we yari yabitangarije RuhagoYacu.

" Rachid na Omborenga bishimye kuko mbere yo kuza mu Rwanda bakoze igeragezwa muri iyi kipe." Uhagarariye Rachid na Omborenga aganira na RuhagoYacu.

" Ikipe yarabishimiye cyane, ikaba ari nayo mpanvu yakoze ibishoboka byose ibashe kubabona."

Rachid na Ombolenga bari babwiwe ko baje gusinya birangira batungujwe igeragezwaRachid na Ombolenga bari babwiwe ko baje gusinya birangira batungujwe igeragezwa

Iyi kipe yitwa Universidad Católica de Murcia Club de Fútbol (UCAM Murcia) ikina mu cyiciro cya 3 bita Segunda B, nyuma ya La Liga (Icyiciro cya mbere) na Segunda División (Icyiciro cya 2).

Aba ariko nyuma yo kugera aha, bahise batungurwa no kubwirwa ko bagomba kubanza gukora igeragezwa, ikintu batari biteguye ubwo bahagurukaga i Kigali. Ibi byatumye iri geragezwa ritabakundira, ni ko kubura amahirwe yo gusinyira iyi kipe yo muri Espagne.

Kalisa Rashid nyuma y’ibi akaba yarahise agaruka mu Rwanda, mu gihe Ombolenga Fitina we yahise amanurwa mu bana b’iyi kipe yo mu cyiciro cya gatatu, cyane ko amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko we nta tike yari yakabonye.

Fitina wakiniye Kiyovu Sports aranifuzwa bikomeye na APR FCFitina wakiniye Kiyovu Sports aranifuzwa bikomeye na APR FC

Nkuko amakuru atugeraho ariko abyemeza, ikipe ya AS Kigali ikaba kuri ubu yamaze koherereza itike uyu musore wahoze akinira Kiyovu Sports ngo agaruke mu Rwanda, aho biteganyijwe ko azasesekara i Kigali kuri uyu wa gatandatu.

Team Manager w’iyi kipe Nshimiye Joseph kuri ubu uri muri Uganda mu muhango wo gushyingura umwana wa rutahizamu wabo mushya Kalanda, yadutangarije ko amakuru yari afite mbere yo kuva mu Rwanda ariko Ombolenga yari bube yaraje, gusa ko wenda hashobora kuba harabayemo ibibazo bigatuma ubuyobozi bw’ikipe ye butanga ubufasha bwo kumuzana.

Uretse As Kigali yifuza Ombolenga, APR FC ni indi kipe byavuzwe ko yifuza aba basore bombi na mbere y’uko berekeza muri Espagne, gusa ikaba yarakomeje guseta ibirenge mu kuba yabaha amasezerano y’igihe kirekire.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kazungu

    Kuya 24-08-2017 saa 13:55'

    Ngewe mbona championate ikwiye gutangira imbereho gato,; nshubundi amanyanga arimo gukorwamo ateye ikintu pe. Gusa nyine abafite intege nkeya bazajya bafashwa n’Imana, naho abiyerera hejuru mumanyanga bazajya bahita bakubitwa akanyafu bibayobere

  2. WQYF

    Kuya 24-08-2017 saa 12:21'

    erega ntago ari as kigali ahubwo ni apr iri kubagura aliko yakwibuka yasohoye ombolenga yumvikanye na ferwafa bakanyanganya kiyovu bivuze ko imuguze ikirego cyasubira ibubisi, aliko as kigali imuzanye ikamutiza muri apr kiyovu ntago yavuga. rero deal ni iyo.

  3. Nzabonimpa Simon

    Kuya 24-08-2017 saa 11:37'

    Ariko Iyi As Kigari Aba Bakinnyi Izabaha Iki? Ahaaa!!!!, Muzabona Ibizakurikira Ibi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru