RUHAGOYACU.com

As Kigali yisubije Jimmy Mbaraga nka rutahizamu wa karindwi muri iyi kipe

As Kigali yarangije kwemeza ko yasinyishije umukinnyi wa gatandatu izakoresha umwaka utaha wa shampiyona, uyu akaba Jimmy Mbaraga wahoze ari kapiteni w’iyi kipe y’abanyamujyi.

Mbaraga Jimmy wahesheje As Kigali igikombe cy’Amahoro mbere yo kuyifasha kugera muri 1/8 cya CAF Confederation Cup, yaje gusohoka muri iyi kipe ubwo yari aguzwe na Police, ariko iyi ikaza kumutiza muri Musanze nyuma yo kumwambura ubwenegihugu bw’ubunyarwanda.

Mbaraga Jimmy yafashije As Kigali kwitwara neza mu marushanwa nyafurika muri 2014Mbaraga Jimmy yafashije As Kigali kwitwara neza mu marushanwa nyafurika muri 2014

Jimmy waje gukinira ikipe ya Marines akanayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, byaje kurangira yongeye kwiyunga n’ikipe ya As Kigali, dore ko yayisinyiye indi myaka ibiri nkuko urubuga rwa Internet rw’iyi kipe rubitangaza.

Jimmy MBARAGA yashyize umukono ku masezerano (uyu) munsi mu ma saa sita z’amanywa zibura mike. Aya masezerano avuga ko Jimmy yemeye gukinira As Kigali mu gihe cy’imyaka 2 na As Kigali nayo ikaba yamwemereye kumuha ibyo yayisabye bemeranyijeho impande zombi

.”

Mbaraga Jimmy abaye umukinnyi wa gatandatu iyi kipe iguze nyuma ya Nshuti Dominique Savio bakuye muri Rayon Sports, Ngama Emmanuel wavuye muri Mukura, Ishimwe Kevin wavuye muri Pepiniere FC, Ngandu Omar wavuye muri APR FC, ndetse na Ndarusanze Jean Claude wavuye mu Burundi.

By’umwihariko, Jimmy Mbaraga akaba anabaye rutahizamu wa karindwi iyi kipe izifashisha umwaka utaha wa shampiyona, ni nyuma ya Sebanani Emmanuel Crespo, Ndahinduka Michel , Tchimanga Papy na Mubumbyi Bernabe bari basanganywe, ndetse na Ngama Emmanuel na Ndarusanze Jean Claude iyi kipe yaguze umwaka ushize.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mugina

    Kuya 29-06-2017 saa 18:12'

    iyikipe igure numu coach kuko uriya bafite ari hasi cyane. nibazane uri wa espoir.

  2. John

    Kuya 29-06-2017 saa 15:09'

    Ubundi se hari umuntu ujya ubatanga kw’isoko!Ubushize as kgl na police nubundi baguze mbere!Imyanya yabo barayizi biragoye ko hari impinduka twakwitega umupira wacu ni umwe abakinnyi nabo bahora ari babandi uretse guhindagura teams bimeze nka marche sur place!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru