RUHAGOYACU.com

AS Kigali yunvikanye na Mukura kuri Niyonzima Ally watanzweho Frw miliyoni 18

Ikipe ya AS Kigali yamaze kunvikana n’ikipe ya Mukura ku mukinnyi Niyonzia Ally wari umaze iminsi ari gukora imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports, akaba yahisemo kuyisohokamo akajya mu ikipe y’abanyamugi.

Uyu musore wari umaze imyaka 2 mu ikipe ya Mukura Victory Sports anayibereye Kapiteni, akaba yari yafashe icyemezo cyo kudakomezanya na Mukura, ajya gukora imyitozo muri Rayon Sports.

Ally Niyonzima yanagaragaye mu mikino ya gicuti Rayon Sports yari imaze iminsi ikina, harimo n’umukino bahuyemo na Simba SC yo muri Tanzania, iyi kipe ikahatsindirwa igitego 1-0.

JPEG - 56.8 kb
Abayobozi ku mpande zombi bammwenyuraga nyuma yo gusinya amasezerano

" Kuri ubu tuvugana Ally Niyonzima ni umukinnyi wa AS Kigali, tukaba twamaze kunvikana n’ubuyobozi bwa Mukura VS tubishyura ibyo bifuzaga." Joseph Nshimiye, umunyamabanga mukuru wa AS Kigali, aganira na RuhagoYacu.

Uyu musore wari usigaranye amasezerano y’umwaka mu ikipe ya Mukura VS, Rayon Sports yari yamuhaye miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda, inunvikana n’umwe mu bayobozi ba Mukura VS ko bazabishyura angana na miliyoni 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko aba bayobozi baza kwisubiraho, bavuga ko batabonye miliyoni 10 batazamurekura.

" Miliyoni 10 badusaba kongeraho miliyoni 6 twari twahaye Ally Niyonzima ni amafaranga menshi ku buryo tutari kuyatanga (Miliyoni 16 kuri Niyonzima), akaba ariyo mpanvu twabiretse." Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports wabwiye RuhagoYacu ko batakiri mu biganiro na Niyonzima Ally.

Ku ruhande rwa Mukura VS bakomezaga kuvuga ko batazi impanvu uyu mukinnyi ari gukora imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports kuko nta biganiro na bito bari bagiranye n’iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona.

AS Kigali yashakaga umukinnyi wo hagati ukomeye nyuma yo kunvikana na APR FC ko bazagumana Muhadjili, yifuzaga uko yabona Pierrot Kwizera cyangwa ikagura Ally Niyonzima, ngo baze kongera imbaraga muri iyi kipe y’umujyi wa Kigali, yatanze amafaranga menshi muri uyu mwaka igura abakinnyi mu makipe atandukanye.

JPEG - 66.2 kb
Ally Niyonzima yavuye muri Mukura asinya imyaka 2 muri AS Kigali
JPEG - 66.2 kb
Ally Niyonzima yavuye muri Mukura asinya imyaka 2 muri AS Kigali

" Kwizera Pierrot twabonye harimo kwifuza cyane turamureka, duhitamo kugura Ally Niyonzima na we ni umukinnyi mwiza." Joseph Nshimiye wa AS Kigali, aganira na RuhagoYacu.

Niyonzima aranifuzwa n’amakipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda, akaba ashobora kwerekeza muri Zambia mu kwezi kwa 1.

Uyu musore yahawe miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko amakuru agera kuri RuhagoYacu abivuga, akaba agomba gusubiza Rayon Sports miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ali Niyonzima araza kugaragara mu kibuga kuri uyu wa kane, mu mukino ubanza w’irushanwa ryateguwe n’akarere ka Rubavu rizahuza amakipe 4. AS Kigali ikaba iraza gukina na Marines FC.

Rayon Sports na AS Kigali zizahura ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona uteganyijwe tariki ya 29 Nzeli kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Amafoto: AS Kigali

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Katega

    Kuya 31-08-2017 saa 15:58'

    Mureke mbabwire aya mafranga y’imisoro y’abaturage AS Kigali irimo itagaguza ihanika ibiciro by’abakinnyi muzaba mureba icyo bizabyara. Iyi kipe igize ibyago ntitware igikombe cya championnant cg icy’amahoro izahita igwa kuko biragaragara ko irimo irakoreshaamafranga nabi. Kugeza ubu niyo imaze kugura abakinnyi b’amafranga menshi ikibabaje n’uko bahanika ibiciro ku mutungo uva mu misoro y’abaturage. Aya bayakoresheje mu kubaka umuyoboro w’amazi i Mageragere baba bakijije abaturage benshi baribwa n’ingona buri munsi!!!@!

  2. mm

    Kuya 31-08-2017 saa 09:48'

    AHUBWO NAGARURE AYO FRWs RAYON YAMUHAYE VUBA VUBA KUGIRANGO, RAYON IGURE UNDI RUTAHIZAMU UTYAYE, AGE IRUBAVU AYASIZE KUKO ARAKENEWE CYANE.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru