RUHAGOYACU.com

"Dufite icyizere cyo gusezerera Bugesera"- Bigiraneza Rachid wongeye gusubira iwabo

Rutahizamu w’ikipe ya AS Muhanga; Bigiraneza Rachid yabwiye RuhagoYacu yo yashimishijwe no kuba ikipe ye yarabashije gutsinda Bugesera FC mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’amahoro ndetse ngo bafite icyizere cyo kuyisezera, bakagera muri 1/4.

Bugesera FC irakira AS Muhanga mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro kuri uyu wa Kabiri saa 15:30 i Nyamata.

Uyu mukino wagombaga kuba kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, ariko wimurirwa uyu munsi kubera gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 23 jenocide yakorewe abatutsi, mu karere ka Bugesera.

Mu gihe AS Muhanga yo mu cyiciro cya kabiri yabashije kwitwara neza mu mukino ubanza wahuje amakipe yombi, ikawutsinda ku gitego 1-0, rutahizamu w’iyi kipe; Bigiraneza Rachid, murumuna wa Ndahinduka Michel ukinira AS Kigali, abakinnyi bombi banyuze muri iyi kipe ya Bugesera, atangaza ko bafite icyizere cyo gusezera iyi kipe yahoze akinira.

"Ni ikipe naturutsemo kandi yo mu rugo, byari byiza kongera guhura nayo kugira ngo nanjye ndebe urwego rwanjye aho rugeze. Byaranshimishije kuba twarabatsinze gusa turacyafite umukino wo kwishyura, nzi neza ko AS Muhanga dufite icyizere cyo gukomeza. Haba abatuyobora, abatoza n’abakinnyi; icyo cyizere turagifite."- Rachid aganira na Ruhagoyacu.

AS Muhanga yatsinze Bugesera FC mu mukino ubanzaAS Muhanga yatsinze Bugesera FC mu mukino ubanza

AS Muhanga kuri ubu itozwa na Abdou Mbarushimana, iheruka kugera kure mu gikombe cy’Amahoro, ubwo yageraga ku mukino wa nyuma mu 2013, ikaza gutsindwa na AS Kigali yegukanye irushanwa ry’uwo mwaka. Icyo gihe ikaba yaratozwaga na Ally Bizimungu.

Bugesera FC yamaze guhagarika abatoza bungirije n’umuganga, ikaba imaze imikino itatu yikurikiranya idatsinda, aho hagitegerejwe kureba niba Kanyankore Gilbert ’Yaounde’ abona intsinzi ya mbere muri iyi kipe yo mu Burasirazuba.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru