RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
Azam FC yahize gucagasa ibyishimo by’aba-Rayons
Print Comments: 8 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Azam FC yavuze ko itaje kubihiriza Rayon Sports ibirori, ko ariko izaryoherwa no kwakira igikombe cya shampiyona gusa n’aho iyo kipe yo muri Tanzania yo ikegukana intsinzi mu mukino.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Nyakanga, ni bwo Rayon Sports iza gushyikirizwa igikombe cya shampiyona imaze amezi abiri yegukanye, aho mu muhango wo kuyishyikiriza icyo gikombe hatumiwe ikipe ya Azam FC mu mukino wa gicuti.

Mbere y’ibyo birori, kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Nyakanga ni bwo habaye ikiganiro n’Abanyamakuru, cyahuje ubuyobozi bwa FERWAFA, Rayon Sports, AZAM FC ndetse na Azam Media nk’umuterankunga wa shampiyona.

Philip Alando, Team manager wa Azam FC yahoze anayikiniraPhilip Alando, Team manager wa Azam FC yahoze anayikinira

Muri icyo kiganiro, Philip Alando, Umuyobozi muri Azam FC (Team Manager) yavuze ko batazemera kubihirwa n’urugendo rurerure bazakora basubira iwabo, dore ko baje n’imodoka.

Ati “Mbere ya byose turashimira Imana yadufashije kugera ino amahoro, Dar es Salaam-Kigali ni kure cyane. Reka nshimire Rayon Sports yadutoranyije mu makipe menshi ari muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ntibagiye muri Kenya cyangwa muri Uganda, ahubwo baje muri Tanzania na bwo ntibafata Yanga cyangwa Simba kandi ari amakipe akomeye, uwo ni umugisha kuri twe kuko burya turazwi mu Rwanda.”

“Tuzakina umukino mwiza urimo ikinyabupfura, tuzashimisha abafana bazaba bari ku kibuga. Uzaba ari umunsi mwiza kuri bagenzi bacu bazashyikirizwa igikombe cyabo, ariko reka mvuge ko bazishima ibicagase, kuko turashaka bubatsinda kugirango natwe twishime. Kuva i Dar es Salaam ukaza gutsindirwa i Kigali byaba ari bya bindi by’umupira ariko twe turashaka ibyishimo.”

Azam FC yaje n'imodoka barara i Kahama bagera i Kigali kuwa kaneAzam FC yaje n’imodoka barara i Kahama bagera i Kigali kuwa kane

Azam FC yazanye abakinnyi 22 barimo Yahya Mohamed ukomoka muri Ghana na Bruce Kangwa ukomoka muri Zimbabwe, uyu akaba ari n’umwe mu bari bagize ikipe y’icyo gihugu iheruka mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.

Abandi bose ni abanya-Tanzania barimo batandatu (6) bazamutse mu ikipe ya mbere uyu mwaka bava mu ngimbi za Azam FC, barimo n’uwitwa Masoudi Abdallah wabaye umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri icyo cyiciro muri uyu mwaka wa shampiyona.

Iyi kipe ya Azam FC iyobowe n’umutoza wungirije kuiko umutoza wayo mukuru, Aristica Cioaba ari iwabo muri Romania aho yagiye gusoza amasomo ye y’ubutoza nk’uwabigize umwuga.

Umuyobozi wa Rayon Sports FC, Gacinya Chance Denys ngo ntibazemera ko Azam FC ibabihiriza ibiroriUmuyobozi wa Rayon Sports FC, Gacinya Chance Denys ngo ntibazemera ko Azam FC ibabihiriza ibirori

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Umuyobozi wayo Gacinya Chance Denys yatangaje ko ari umwanya mwiza w’uko abakinnyi ba Rauyon Sports berekana icyo bahishiye abafana mu marushanwa nyafurika umwaka utaha.

Ati “N’ubwo umushyitsi yavuze ngo tuzaryoherwa igice ahandi ntituryoherwe, turagirango tiuzagaragaze imbaraga z’uko tuzasohokera igihugu umwaka utaha, kuzigaragaza rero ni ugutangira dutsinda amakipe ya hano hafi, n’ubwo ari umukino wa gicuti.”

Ibirori byo gutanga igikombe bizabimburirwa n’akararasisi kazatangirira ku ishuri ribanza ry’Intwari i Nyamirambo, aho abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu matsinda (Fan Clubs) atandukanye bazateranira bambaye imyambaro ibaranga, bagakora urugendo rw’ibyishimo rwerekeza kuri Stade ya Kigali.

Mbere y’uko umukino utangira saa cyenda n’igice, abafana bazabanza gususurutswa n’abahanzi batandukanye barimo Charly na Nina, hanyuma nyuma y’umukino ho ibirori bikazakomereza mu mahema agezweho yubatse muri Camp Kigali.

Ikiganiro n'Abanyamakuru cyari kiyobowe na Visi Perezida wa FERWAFA, Kayiranga VedasteIkiganiro n’Abanyamakuru cyari kiyobowe na Visi Perezida wa FERWAFA, Kayiranga Vedaste

Umuhango wo gutanga igikombe hazahembwa Rayon Sports gusa, amakipe yayikurikiye azahembwa ku cyumweru tariki ya 9 NyakangaUmuhango wo gutanga igikombe hazahembwa Rayon Sports gusa, amakipe yayikurikiye azahembwa ku cyumweru tariki ya 9 Nyakanga

J.delapaix Kuya 8-07-2017 saa 13:54'

Biraba aribicika kbx coup de chapeaux kubasore ba Rayonsport""""naho igikona ahacyohararangiye,,,,,

joshua Kuya 8-07-2017 saa 13:04'

tigana mbere yo gutanga igitekerezo ukazanamo APR ujye ubanza ubaze uko amakipe yakurikiranye biragaragara ko uvuga ibyo udasobanukiwe

gikono Kuya 8-07-2017 saa 10:43'

Gasenyi weeee singufana kandi si nteze no kuzagufana ariko ugire ibirori byiza,kandi nibigukundira unatsinde uyumukino nubwo bitakorohera.

Murenzi Kuya 8-07-2017 saa 09:27'

Abazi imibare mumfashe tubare
42ans=8coup
50ans=?coup
Hhhhhhhhh
Ngiyo equipe yabiciye bigacika mu rwagasabo
Hhhhhhhh

Tigana Kuya 8-07-2017 saa 02:40'

Amafuti aragwira kw’isi nubwambere ikipe ibonye umudali n’igikombe iyayikurikiye igategurirwa undi munsi izahabwa umudali ko yabaye iya 2
Ese APR ibaye iri kuri stade uwo munsi bakakira imidali yabo na cheque yabo byatwara iki ? Iyatsindiye umwanya wa 3 nayo bikaba uko keretse niba bumva Rayon yaratwaye igikombe cya Tanzaniya naho ubundi ibyo nugushyigikira amafuti no kutemera ko watsinzwe ikipe ikurusha nta Fair play irimo nababishyigikiye bigaye kabisa
None ko Rayon itavuze ngo nzashaka undi munsi nzakina umukino w’umwanya wa 3 ku gikombe cy’amahoro ?

gerard Kuya 7-07-2017 saa 20:27'

gasenyi bazayiha ibyayo azam izabakosore ibabihirize

munyanziza Theoneste Kuya 7-07-2017 saa 18:47'

Rayon yacu oyeee

Emmy Kuya 7-07-2017 saa 18:42'

Ahoooo tukurinyuma kipe nziza gahorane iya guhanze.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)