RUHAGOYACU.com

AZAM TV yabaye ihagaritse kwerekana shampiyona kubera kutumvikana na FERWAFA

AZAM TV yabaye ihagaritse kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, kubera kutumvikana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku ngingo zitandukanye, zirimo uko FERWAFA ipanga imikino ya shampiyona.

AZAM TV imaze iminsi iterekana imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, hakaba hari n’amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko bikomeje uku, byarangira basheshe amasezerano burundu n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

PNG - 19.3 kb
AZAM TV yamenyesheje abanyarwanda ko yabaye ihagaritse kwerekana shampiyona, kubera impamvu zitayiturutseho

“ Ntabwo navuga ko tugeze aho gusesa amasezerano, ariko mu by’ukuri AZAM TV yabaye ihagaritse kwerekana imikino ya shampiyona kubera ingingo zimwe na zimwe itumvikanaho na FERWAFA.” Faradjallah Ndagano umuyobozi wa AZAM TV, aganira na RuhagoYacu.com.

“ Ubu turi mu biganiro na FERWAFA, mu minsi ya vuba nabaha ku buryo buri officiel icyavuyemo, ariko ubu twafashe icyemezo cyo guhagarika kwerekana imikino ya shampiyona .”

JPEG - 93.8 kb
Ndagano Faradjallah umuyobozi wa AZAM TV

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko, AZAM TV itamenye uko imikino yabaye mu cyumweru gishize yashyizweho, kuko yagombaga kubigiramo uruhare. Iyi mikino irimo 2 yahuje Rayon Sports na Police, uwahuje Rayon Sports n’Amagaju, ndetse n’umukino wahuje Kiyovu Sport na Marine, iyi mikino yose ikaba itaraciye kuri AZAM TV.

Umuyobozi wa AZAM TV akaba yabwiye RuhagoYacu ko imikino ipangwa habanje kuganirizwa impande zombi, zinarimo AZAM TV, ariko kuri iyi nshuro bitigeze bibaho, bikaba hari n’igihombo biteza AZAM TV, kandi icyo gihombo kiba kigomba kwishyurwa. Ibi bikaba byaravuyemo kuterekana imikino y’umunsi wa 9 yose.

Ku ruhande rwa FERWAFA, bo ntabwo ari uku babona ibintu, ndetse umuvugizi wa FERWAFA Ruboneza Prosper akaba yabwiye RuhagoYacu ko nta kibazo azi gihari ndetse nta n’ibiganiro biri guhuza AZAM TV na FERWAFA bidasanzwe bihari.

“ Twashyizeho urwego ruhuza impande zombi mu nama twagiranye mu karere ka Rubavu mu minsi ishize, kandi aka kanama karimo abahagarariye FERWAFA n’abahagarariye AZAM TV.” Ruboneza Prosper aganira na RuhagoYacu.

“ Nta kibazo kidasanzwe gihari tuzi, twari tuziko AZAM TV itari kwerekana shampiyona kuko iri mu mikino ya CECAFA.”

JPEG - 693.3 kb
Umukino wa Rayon Sports n’Amagaju washyizweho AZAM TV itabizi
JPEG - 520.1 kb
Kimwe n’umukino wabanje wahuje Rayon Sports na Police FC

Ibi ariko bihabanye n’ibyo umuyobozi wa AZAM TV yabwiye RuhagoYacu kuko avuga ko AZAM ifite ibikoresho bihagije, bitababuza kwerekana shampiyona niyo bajya muri CECAFA.

AZAM TV si u bwa mbere igiranye kutumvikana na FERWAFA

Amakuru yizewe agera kuri RuhagoYacu avuga ko AZAM TV atari u bwa mbere igonganye na FERWAFA kubera kutubaha amasezerano basinyaye ubwo iki kigo cyo muri Tanzania cyatangiraga kwerekana shampiyona yo mu Rwanda.

JPEG - 445.5 kb
Kiyovu Sport na Marine zakinnye AZAM TV itamenyeshejwe
  • Kuri ubu FERWAFA ifite fagitire ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ubwo FEZABET yamamazaga ku mukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports.
  • FERWAFA yagonganishije AZAM na MINISPOC, ubwo iki kigo cyo muri Tanzania cyangirwaga kwerekana umukino w’Amavubi na Senegal, bavuga ko nta burenganzira bafite, nyamara mu masezerano bagiranye na FERWAFA harimo ko AZAM TV igomba kwerekana imikino ya gicuti y’Amavubi.
  • Iyi mikino 3 ishize y’ibirarane yakinwe AZAM TV itamenyeshejwe, icyemezo RuhagoYacu yamenye ko cyafashwe na FERWAFA iciye inyuma AZAM TV. Iki akaba ari nacyo cyatumye bahita bahagarika kwerekana shampiyona.

Mu gihe FERWAFA yakomeza kurenga ku masezerano nkana, byavamo ko AZAM TV yasesa amasezerano burundu n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

JPEG - 179.6 kb
AZAM na FERWAFA bafitanye amasezerano y’imyaka 5

AZAM TV yaguze shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5, kuri ubu iri mu mwaka wa 3 w’amasezerano yasinyanye na FERWAFA.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Claude

    Kuya 24-12-2017 saa 15:36'

    Ark azm iraduhemukirape naya madekoderi yabo bayasubirane

  2. Rugwizangoga Jean d’Amour

    Kuya 23-12-2017 saa 00:01'

    Yewe ahaaaa!!!!! sinababwiye Degaule rwose ntacyo ashoboye yewe ntanicyo azatugezaho kuko ndabona naho twaritugeze agiye kuhadukura sinzi iyo atwerekeza bakunzi ba Ruhago mu Rwanda ngewe kugirango football yacu yongere iryohe mureke dutore Mme Felecite Rwemarika maze ngo murebe foot yacu ngo iratera imbere.

  3. Rugwizangoga Jean d’Amour

    Kuya 23-12-2017 saa 00:01'

    Yewe ahaaaa!!!!! sinababwiye Degaule rwose ntacyo ashoboye yewe ntanicyo azatugezaho kuko ndabona naho twaritugeze agiye kuhadukura sinzi iyo atwerekeza bakunzi ba Ruhago mu Rwanda ngewe kugirango football yacu yongere iryohe mureke dutore Mme Felecite Rwemarika maze ngo murebe foot yacu ngo iratera imbere.

  4. Ngabo B

    Kuya 22-12-2017 saa 19:24'

    Ahubwo umuntu utabona ko Degaulle ari ikibazo mu mupira w’u Rwanda, niwe ufite ibibazo! Ndabwira ueiyise CC. Hari ubwo hashira amezi 3 nta gashya kabaye kuri uwo muyobozi koko! None ageze naho ashwana n’umuterankunga wa championnat!

  5. Alpha

    Kuya 22-12-2017 saa 10:15'

    Ariko kuki harabantu wagirango ntibafite imyumvire yamuntu? nonese harutaziko azam ifite akamaro kuri champion y’urwanda? ese kuki degaulle ahora ahanganye nibyiza bishobora kuzamura umupira nyarwanda? ese kuki atabonako abantu bamugaya ngo byibura yikosore? ese ntanabajyanama agira? gusa aratubabaza cyane kd biteye nagahinda kubona umuntu wumugabo utajya ubona ibintu nkuko abandi babibona !!!! nkubu dukorera uganda ariko twajyaga dukurikira champion yu rwanda turi hano kuri azam tv none wapi kubera umuntu umwe wagirango ntashaka kumva ibyifuzo byabandi? gusa birababaje!!!

  6. Albert

    Kuya 22-12-2017 saa 05:24'

    NISHAKE IBIREKE BURUNDU SI UKWEREKANA AMANYANGA ABA MURI FOOTBALL YACU BABIREKE BYIGUMIRE IWACU GUSA TUDASEKWA NANONE

  7. ruhago

    Kuya 21-12-2017 saa 18:04'

    Tubivuga degoli niyegure nubundi ntacyo America umupira wamaguru

  8. Janvier

    Kuya 21-12-2017 saa 15:15'

    Nanjye nzongera kugura abonnment ari uko bongeye kwerekana imipira.

  9. CC

    Kuya 21-12-2017 saa 15:05'

    ARILIKO INYAMA YA DEGOLE YARABARYOHEYE ! ESE AHAVUYE YASIMBURWA NABANA BANYU MWARETSE KUBA INANGA HUBWO MUKABA ININGIRI CANGW ’ AHOKUBA INKA MUKABA IMBEBA! DIT :MUSHAKE MWIYAHURE NTACYO MUZAMUTWARA NAGATO NAGATO OYE OYE OYE! ! ! PRESIDENT V.DEGOLE 92%

  10. babou

    Kuya 21-12-2017 saa 11:43'

    ariko degaule ni igiki mu rwanda .harya ngo nuko nyakwubahwa yazinutwe umupira w,amaguru mu rwanda ? Si degaule watumye acika ku bibuga. Ubu koko muzehe yatwibutse akadukiza iyi virus yigize kinani? (Nyakubahwa Kagame wadutabaye rwose .turakwinginze pe)

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru