RUHAGOYACU.com

Babu iddi asinyiye Musanze, aba umugande wa gatatu uzanywe na Gakumba mu Rwanda

Ikipe ya Musanze yarangije gusinyisha umukinnyi usatira Babu iddi wakiniraga ya Onduparaka FC yo muri Uganda akaza kwerekeza muri iyi kipe yo mu majyaruguru ngo afatanye na Wai Yeka mu busatirizi bwayo.

Babu Iddi yasinyiye Musanze nyuma yo gutera utwatsi Allasane Tamboura wari wazanywe mu Rwanda na Rayon Sports, gusa iyi kipe ikaza gushaka kumuha Musanze nyuma yo kutamushima, ariko iyi kipe ya Sosthene Habimana na yo ikamwanga ari na ko igana k’uyu mugande.

Babu iddi yasinyiye Musanze imyaka ibiri. Aha akaba yari kumwe n'umuhagarariyeBabu iddi yasinyiye Musanze imyaka ibiri. Aha akaba yari kumwe n’umuhagarariye

Uyu rutahizamu mushya wa Musanze akaba atifuje kugira icyo atangariza RuhagoYacu gusa atubwira ko twavugana n’umuhagarariye Gakumba Patrick wavuze ko iyi kipe ibonye umukinnyi mwiza.

Babu ni umukinnyi mwiza ukiri muto ku myaka 25. Afite ingufu, ni umuhanga mu gucenga ndetse azi no gutsinda.

Abakinnyi njya kuzana mba nabatekerejeho ko bujuje ibisabwa byose birimo kuba bakinisha ubwenge, bazi gukina kandi bafite n’ingufu”.

Gakumba Patrick ni umukinnyi w’umugande wa gatatu aznaye mu Rwanda nyuma ya Frank Kalanda rutahizamu wa As Kigali watsinze ibitego byinshi mu irushanwa ry’Agaciro, ndetse na Benson Rahim Ociti wa Kiyovu Sports.

Abajijwe impamvu adakorana n’abanyarwanda kandi na we ari we, Gakumba yatangaje ko yatangiriye akazi ke mu gihugu cya Tanzania aho yagiye akorana n’abakinnyi benshi mu bihugu byo mu karere gusa akaba yizera ko hari n’abanyarwanda bazakorana aho yahereye ku bakina mu ikipe ya Gor Mahia.

Gakumba(imbere) ngo hari abakinnyi b' abanyarwanda yifuza gukura hanzeGakumba(imbere) ngo hari abakinnyi b’ abanyarwanda yifuza gukura hanze

Uyu akaba yizeye ko mu myaka ibiri azabasha kubona abanyarwanda beza bakina umupira babarizwa hanze y’u Rwanda ariko batari bamenywa kugeza magingo aya kuko hari bo yahawe n’abahagarariye Diaspora mu mahanga.

Babu Iddi usanzwe akina mu kibuga hagati ariko asatira, azanywe muri Musanze kuziba icyuho cya Maombi Jean pierre werekeje muri Kiyovu aho yasinye imyaka ibiri muri iyi kipe yo mu majyaruguru aho yanakiniye amakipe ya Arua, Onduparaka na Water F.C zo muri Uganda.

Uyu asanze abandi bakinnyi iyi kipe yaguze barimo rutahizamu Leslie Lamptey ukomaka mu gihugu cya Ghana hakaza Mwiseneza Daniel, Mazimpaka Andre na Shyaka Fidel bakuwe muri Mukura Uwayezu Jean Paul ava mu Isonga banagura Imurora Japhet wakiniraga Police.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru