RUHAGOYACU.com

Badukomera amashyi batayadukomera, twatwaye igikombe - Rwatubyaye Abdoul

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports FC, Rwatubyaye Abdoul, aravuga ko ntacyo bimutwaye mu gihe ikipe ya APR FC yahozemo, yakwanga kubakomera amashyi, kuko icy’ingenzi cyari ugutwara igikombe.

Uyu musore yatwaranye igikombe cya shampiyona na APR FC mu mwaka ushize wa 2015 - 2016, none yongeye kugitwara umwaka ukurikiyeho ari kumwe na Rayon Sports FC.

JPEG - 185.2 kb
Rwatubyaye aheruka muri APR batwarwa igikombe na Rayon Sports FC

Atwarana igikombe na APR FC bakomewe amashyi na AS Kigali n’Isonga, nyuma yo guhindura imirishyo agatwarana igikombe na Rayon Sports FC, bagenzi be bakinanye muri APR FC bashobora kuyamukomera, ariko ngo ni uburenganzira bwabo.

Ati " aho ngaho wenda hari urujijo (...) badukomera amashyi batayadukomera, twatwaye igikombe, so, icyo cyubahiro turagifite, kandi biba biri ngombwa, nibatadukomera amashyi nibo bazabishaka " Rwatubyaye Abdoul uvuga ko ari ngombwa guha amashyi ikipe yatwaye igikombe.

JPEG - 117.5 kb
Rwatubyaye yasinyiye Rayon Sports, amagambo aba menshi
JPEG - 89.7 kb
Amaso y’abarayon yaheze mu kirere, bamubona mu gice cya kabiri cya shampiyona

Rwatubyaye ntiyakinnye imikino myinshi ya shampiyona, kuko yaje mu mikino yo kwishyura (phase retour) ahita avunika, aramutse agaragaye kuri uyu mukino uri ku cyumweru taliki ya 28 Gicurasi kuri stade regional ya Kigali, waba ari uwa mbere akiniye Rayon Sports FC ihura na APR FC yavuyemo.

Mu myitozo abafana baba bazamura amajwi bamusaba kuzabatsindira APR FC ibitego bibiri, nawe avuga ko biramutse bigenze neza yazatsinda uyu mukino.

Ati " buri muntu ajya mu kibuga ashaka gutsinda, icyo nakwizeza abafana nibakomeza kungirira ikizere..., nkuko wenda njya ntegura n’izindi matchs zose, ndakeka bizagenda neza kandi nshobora no gutsinda", Rwatubaye asubiza abafana bamusaba kuzatsinda ibitego bibiri.

Rwigema Yves yakinnye muri APR umwaka ushize, ubu ari muri Rayon SportsRwigema Yves yakinnye muri APR umwaka ushize, ubu ari muri Rayon Sports

Aya makipe yombi agaragaramo abakinnyi bavuye muri imwe bajya mu yindi muri uyu mwaka bibanje guteza amahane, nka Rwatubyaye Abdoul na Rwigema Yves bavuye muri APR FC bajya muri Rayon Sports FC, ndetse na Imanishimwe Emmanuel "Mangwende" wavuye muri Rayon Sports FC ajya muri APR FC.

Mangwende ntaratsindwa Derby yabanje mu kibuga haba muri APR na Rayon Mangwende ntaratsindwa Derby yabanje mu kibuga haba muri APR na Rayon

Imanishimwe Emmanuel afite agahigo ko kuba mu mikino yose yabanjemo kuri iyi "DERBY", yaba ari muri Rayon Sports FC cyangwa yaba ari muri APR FC, ataratakaza.

Imikino yose yabanjemo akiri muri Rayon Sports FC, nta n’umwe yatakaje kuri APR FC.

Imikino yose yakinnye kuva yagera muri APR FC, nta n’umwe yatakaje akina na Rayon Sports FC.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Gaspard

    Kuya 29-05-2017 saa 12:40'

    mureke umwana ntiyabakundaga kdi mugabanyamagambo ubuse mwe foste arihe? nundimunsi izabatwara nundi buriya nubutumwa sha!

  2. Ngabo

    Kuya 28-05-2017 saa 14:54'

    rwatubyayewe umenye who ugeze ari APR FC ihakugejeje none utangiye kuyisebya ubuse Umaze gutsindira rayon sport ibitego hingahe? ko wayibereye inyatsi biwagiwe ukuntu bakwise ikiryabarezi ahubwo wagiye kuri bench ntanubwo uteze kuyivaho Icyo nakubwira cyo gabanya ibigambo

  3. AHIMANA ETIENNE

    Kuya 27-05-2017 saa 19:40'

    Sinabyibagirwa kuko icyo gihe yandaje nabi.
    E S Gasenyi
    Aho mwavuze ko Imanishimwe ataratsirwa na rimwe derby yabanje Mu kibuga mwibeshye. Kuko ubwo APR FC yadutsindaga ibitego 4 uhereye Ku munota wa 75 APR FC itozwa na Machami na Rayon itozwa na Sostene nyuma gato y’igenda RYA Abuba ni Imanishimwe wari wabanjrmo

  4. samed

    Kuya 27-05-2017 saa 06:38'

    rwatubyaye muhungu wacu gira Cuba wigarukire murugo wowe nkumusirimu Uzi agaciro ka APR ntumeze nkabariya bikuza muzitwarire igikombe tumaze kubatsibura umunsi mwiza muhungu wacu ark nukugira ukagaruka imuhira

  5. Nanii

    Kuya 26-05-2017 saa 22:56'

    Euphrem we najyaga nkwemera mu banyamakuru bake nemera none nawe urambeshye kbsa,ngo Mangwende ntaratsindwa derby??yigeze kunteza igikona kinkubita bine kweri ntubyibuka ba Maxime batambuka bigendera,ntunibuka ko ariwe wavunnye Djamal yamvune yari yarahezemo???hakosore aho ngaho kbsa boss.

  6. Nshimiyimana jeanclaude

    Kuya 26-05-2017 saa 20:17'

    Gikundiro ira wesheje pee! Ooyeeeee!

  7. aimable

    Kuya 26-05-2017 saa 19:11'

    uyu niwe mukinnyi Ku isi utagira ubwenge namba iyo abona abasaza nka ba mambo bamusiga bakamufatana umwanya muri national, yewe uri gutera imbere

  8. Ah Theo

    Kuya 26-05-2017 saa 18:22'

    Bayakome cg barorere icyo twashakaga twarakibonye nuko ahubwo badashaka kwemera. ferwaper ntabwo ishaka gutanga icyo gikombe ahaaaa!!!!

  9. jo

    Kuya 26-05-2017 saa 16:17'

    uyu nawe asigaye afite umunwa kandi mu kibuga ni mbonabihita

  10. steven

    Kuya 26-05-2017 saa 15:33'

    Tuyamukomera n’ukuntu yatungambaniye yigeze se adusigira na cecafa byibuze ngo tuyamuhe y’urufaya. Tuzayakomera Kodo, ndoli, titi, hegman, iranzi, mbuyu, kabange nibo baduhaye cecafa 2 naho we ni kiryabarezi umugani wa AMAG the black nta nayo akwiriye kuko ntiyigize akina ngo atugeze kure.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru