RUHAGOYACU.com

Bakame yahoraga ababazwa no kudatwara igikombe cya shampiyona muri Rayon Sports

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Fc, Ndayishimiye Eric “Bakame” aravuga ko yahoraga ababazwa no kuba ataregukana igikombe cya shampiyona kuva yagera muri Rayon Sports Fc avuye muri APR Fc, kandi andi makipe yanyuzemo yaragitwaye.

Bakame yegukanye igikombe cye cya mbere cya shampiyona muri Rayon Sports Fc, kuwa gatatu taliki ya 17 Gicurasi, nyuma yo gutsinda Mukura VS et Loisirs ibitego bibiri kuri kimwe.

igikombe nyacyo ntikiraza, yabaye afashe ikimenyetsoigikombe nyacyo ntikiraza, yabaye afashe ikimenyetso

Bakame yageze muri Rayon Sports Fc avuye muri APR FC, ariko asanga Rayon Sports Fc imaze kwegukana igikombe (2013) hamwe n’umutoza Didier Gomez da Rosa, kuva icyo gihe yari itarongera gutwara igikombe cya shampiyona.

Ati” kuba nari ntaratwara igikombe cya shampiyona muri Rayon byahoraga bindya, nasanze bamaze kugitwara, kandi ahandi nanyuze naragitwaraga, muri ATRACO naragitwaye, muri APR ho nta mwaka ntagitwaye”, Bakame.

Bakame ati no muri Rayon ndagitwayeBakame ati no muri Rayon ndagitwaye

Kapiteni wa Rayon Sports Fc yari yaratwaye igikombe cy’amahoro (2016) ariko ngo yumvaga bidahagije ataratwara shampiyona.

yeeeeeesyeeeeees

Igikombe Rayon Sports Fc yegukanye cyabaye icya mbere ku bakinnyi n’abatoza benshi b’iyi kipe, dore ko abakinnyi 11 bose babanjemo ari ubwa mbere batwaranye nayo igikombe cya shampiyona, ndetse na bamwe mu bari ku ntebe y’abasimbura nabo ni ubwa mbere, usibye nka Irambona Eric n’umutoza w’abazamu Masope Claude.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. China

    Kuya 20-05-2017 saa 22:11'

    ariko uyumutindi wishwe nishyari ngo ni Gasenyi avukahe?

  2. maso

    Kuya 19-05-2017 saa 08:27'

    Bakongere amasezerano.

  3. maso

    Kuya 19-05-2017 saa 08:27'

    Bakongere amasezerano.

  4. kubaho

    Kuya 18-05-2017 saa 22:40'

    wowegura humura nugumananatwe uzatwara nibindibyinshinshi upfa kutivumburagusa

  5. gasenyi

    Kuya 18-05-2017 saa 21:12'

    ntagikombe utwaye sha bakame ni amatora.com


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru