RUHAGOYACU.com

Bamwe mu bakiniye Amavubi batonetswe n’imvugo y’Umuyobozi wa FERWAFA

Bamwe mu bakiniye Amavubi hambere bongeye gutonekwa n’imvugo y’Umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent ‘Degaule’, maze Ndikumana Hamad katauti, Desire Mbonabucya na Peter Otema bitaga Kagabo Peter bivurira intimba ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo Amavubi yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe akubutse muri Ethiopia aho yakiniye umukino ubanza wa kamarampaka wo gushaka itike yo kujya muri CHAN 2018, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nzamwita Vincent ‘Degaule’ yashimye abo bakinnyi ku ntsinzi bakuye muri icyo gihugu cyo mu ihembe rya Afurika.

Muri uko gushima ndetse anasobanura ibanga ryakoreshejwe ngo Amavubi akure intsinzi y’ibitego 3-2 muri Ethiopia, yavuze ko icyo babikesha ari umutima wo gukunda igihugu bakinana, kurusha uko mbere byahoze ubwo u Rwanda rwari rugikinisha abanyamahanga.

Aya magambo n’ubwo ari ukuri ntiyakiriwe neza na benshi barimo n’abafana, ariko yashenguye cyane bamwe mu bahoze bakinira Amavubi, ndetse bamwe ntibatinya kugaragaza intimba bafite ku mutima babicishije ku mbuga nkoranyambaga, kandi ngo burya ‘ushaka gukira indwara arayirata’.

Abakiniye Amavubi muri CAN 2004 n'ubwo benshi bari bafite ubwenegihugu mu buryo budakurikije amategeko ariko bahora batakamba ngo bahabwe agaciroAbakiniye Amavubi muri CAN 2004 n’ubwo benshi bari bafite ubwenegihugu mu buryo budakurikije amategeko ariko bahora batakamba ngo bahabwe agaciro

Mu bataripfanye, ku isonga hari Desire Mbonabucya wari Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yashatse itike ndetse akanitabira imikino ya CAN 2004, wagaragaje ko Perezida wa FERWAFA yavuze ibitari ngombwa ndetse akiyibagiza ibigwi by’abo bakinnyi batumye u Rwanda rukora amateka.

Mu nyandiko ndende yashyize ku rukuta rwe ku rubuga nkorambaga rwa Facebook, Desire Mbonabucya yagize ati “Mbere na mbere ndashimira aba basore cyane uburyo bitwaye muri Éthiopie ariko dutegereje kugira ngo murangize akazi basore, ntimwirare kuko football nta ‘formule’ igira.

Ariko hari ikintu ntumva kuri De Gaulle président wa Ferwafa!!
Biratangaje cyane aya magambo uhoza mu kanwa kawe ko abakinnyi b’abanyamahanga bahawe ubwenegihugu bagakinira ikipe y’igihugu cyacu Amavubi ko batakinishije umutima!!

De Gaulle reka nkwibutse gato kuko wowe wibagirwa vuba.

Uribuka dukina CAN uwatsinze igitego ku mukino wa mbere? Elias Manamana
Uribuka uwatsinze igitego RDC? Kandi ari nacyo gihugu akomokamo? Ndetse bikagera n’aho iwe bamutwikira inzu? Said Abed Makasi

Said Abed Makasi yatsindiye Amavubi igitego rukumbi yatsinze RDC muri CAN 2004 bahita bamusenyeraSaid Abed Makasi yatsindiye Amavubi igitego rukumbi yatsinze RDC muri CAN 2004 bahita bamusenyera

Uribuka i Kampala Nambole uwatanze umupira wavuyemo igitego cyatumye tujya muri CAN cyatsinzwe na Jimmy Gatete ? Elias Ntaganda kugeza n’aho abafana bamuhimbye akazina UMUKORANABUSHAKE!! Icyo gihe ndibaza ko utari uzi icyo aricyo CAN!!

Bwana De Gaulle iyo uvuga ngo nta mutima babikoranye ubiherahe???
Ubwo se aba bagabo bambaye ibendera ry’u Rwanda utekereza ko hari ikindi gihugu bari gukinira?

Kuba baremeye gukinira igihugu cyacu bigomba kuguha ikimenyetso ko bari bafitiye umutima igihugu cyacu!!

Bwana De Gaulle abo bakinnyi bose nta kintu na kimwe bagutegerejeho cg bagusaba kuko ubushobozi bwawe turabuzi aho bugarukira!

Icyo bagusaba gusa n’ukububaha gusa no kubaha agaciro kabo.Bwana De Gaulle ibyo abanyarwanda bose bashimye uhereye kuri nyakubahwa président wa République H.E Paul Kagame aherekejwe na Gouvernement yose!!! Wowe uherahe ubipinga?

Bwana De Gaulle amajoro twaraye dushaka intsinzi ntiwayabara kuko utazi uko byari bimeze!! Nagusaba kwicecekera ahubwo ugashaka icyateza ruhago yacu udashatse gukuraho ibyiza abandi bakoze!kandi wowe utarageza no ku cya 10% y’ibyo abakubanjirije bagezeho!
Bwana De Gaulle nkwibarize ikibazo?

Amagambo yashyuhije abantu mu mutwe, ni uko Amavubi yatsindiye Ethiopia iwayo akoresheje ibanga ryo gukinana umutima wo gukunda igihuguAmagambo yashyuhije abantu mu mutwe, ni uko Amavubi yatsindiye Ethiopia iwayo akoresheje ibanga ryo gukinana umutima wo gukunda igihugu

Iyo uvuga ngo abana bacu, waba uzi aho bavuye kugira ngo bagere mu Mavubi?Waba hari aho wabateguriye bavuye kugira ngo bagere mu Mavubi?

Ko twese tuziko nta championnat y’abana ibaho wakoze iki kugira ngo ube wavuga ko abo bana hari icyo wabakoreye??

Bwana De Gaulle ndagusaba gushaka icyateza football yacu uhereye mu rubyiruko hanyuma ureke kuba rutema ayeze!!

Bwana De Gaulle iyo uvuga ngo abanyamahanga wibagirwa ko ufite umutoza w’umunyamahanga?
Hanyuma se ko mu rwanda dufite abatoza bafite za licence A za CAF waba ukora iki ngo nabo babikore ko babishoboye?

Bwana nagira ngo nkwibutse ko umuyobozi mwiza akurikiza urugero rwiza rw’abamubanjirije noneho nawe akongeraho ake.

Mu kinyarwanda kiza niba koko ibyo uvuga ko utakizi baravuga ngo:
KUBAKA SI UGUSENYA NI UKUGEREKA IBUYE KU RINDI.
Ngaho mukomeze mugire ibihe byiza
Imana ikomeze ibane namwe”.

Nzamwita Vincent benshi bamusabye kutongera gukomoza na rimwe ku bahoze bakinira Amavubi mu gihe cyose batarahabwa agaciroNzamwita Vincent benshi bamusabye kutongera gukomoza na rimwe ku bahoze bakinira Amavubi mu gihe cyose batarahabwa agaciro

Undi wagaragaje yashenguwe n’imvugo ya Perezida wa FERWAFA akagerageza kwivurira intimba kuri Facebook ni ndikumana Hamad Katauti wari Kapiteni wungirije ubwo Amavubi yajyaga muri CAN 2004, uyu akaba yanatanze ibimenyetso by’agaciro gake gahabwa abahoze mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Ndikumana yatangiye yibutsa ibibazo byatumye gukinisha abanyamahanga biba kirazira, aho yagarutse kuri mpaga Congo Brazzaville yateye u Rwanda kubera gukinisha Taddy Etekiama Agiti wari warabatijwe Birori Dady , akagaragaza ko byari amakosa y’Umuyobozi wa FERWAFA kuruta uko yaba amakosa y’umukinnyi wari usanzwe ari Umunye-Congo wagizwe Umunyarwanda mu buryo budakurikije amategeko.

Uyu mugabo usanzwe ari Umutoza wungirije wa Rayon Sports yakomeje agira ati “Njye unyita umunyamahanga ariko nkwibutse icyizere nagihawe n’abakurusha ubunyarwanda kandi bakunda igihugu. Njye wita umunyamahanga naritangiraga nkemerera abakinyi agahimbazamushyi kandi nkayabaha intsinzi yabonetse, ariko wowe no gukunda igihugu kwawe aho kugira ubongerere imbaraga, nawe ubwawe wiyongera mu bakinnyi ngo ubone prime (agahimbazamusyi), nkibaza aho ukundira igihugu.”

Ubwo yamurikaga umutoza Antoine Hey, Perezida wa FERWAFA yavuze ijambo ryasabye ko asabira imbabazi kuri Televiziyo y'igihuguUbwo yamurikaga umutoza Antoine Hey, Perezida wa FERWAFA yavuze ijambo ryasabye ko asabira imbabazi kuri Televiziyo y’igihugu

Iyi ntugunda ivutse nyuma y’igihe cyari gishize na none aba bagabo bahoze bakinira Amavubi bifatiye ku gahanga Umuyobozi wa FERWAFA, nyuma y’aho kuwa 21 Werurwe 2017 yavuze ko ku bwe abona u Rwanda rutarigeze rujya muri CAN kuko abagiyeyo bari abakinnyi b’abanyamahanga.

Icyo gihe yagize ati “Turi gutegura abana b’abanyarwanda. Mbere ntabwo twakoreshaga abanyarwanda, ikipe y’igihugu yabaga yuzuyemo abanyamahanga. Ni byo turi gukora ngo ntibizasubire. Nkange kubwange ntabwo u Rwanda rwagiye muri CAN kuko abayikinnye n’abaruhaye itike bari abanyamahanga’’.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. hh

    Kuya 9-11-2017 saa 18:00'

    ninde wakubwiye ko bakame na yannick batishyurwa,none c bakame n.a. yannick babishyuye bakora nkibyo Aba babagabo bakoze;kuba abanyamahanga ntitubihakanye;ark degaule abahe icyubahiro bakwiye

  2. Thousse

    Kuya 9-11-2017 saa 13:20'

    Abatuka Degaulle ahubwo maze kubona ko ari bo bafite ikibazo Degaulle yavuze ukuri %mujye mureka amatiku

  3. Mugabo Fils Olivier

    Kuya 9-11-2017 saa 13:00'

    njye ahubwo ngaye mbere na mbere uy munyamakuru wanditse iyi nkuru ngo" nubwo aya magambo ari ukuli" icyemeza ko ari ukuli c niki? warebye mu mutima wa bwana Degaule? ibintu byose bigira ingaruka nziza n,imbi . ubu c twavuga ng abakoloni ntacyo bakoze? nubwo hari bibi baduhaye? njyen rwose aba ba legenders bacu ndabashimiye mbikuye ku mutima. ahubwo ndumva Degaule yakagombye kuvuga ku bahaye nationality abo bakinnyi kurenza kubiha ng ntacyo bakoze. "UTAMENYE IYO AVA ,NTAMENYA IYO AJYA"

  4. stanly

    Kuya 9-11-2017 saa 09:24'

    Ndashimira abakiniye a mavubi Bose bwahaye ibyubahiro arikore hariho abanu bavuga amagambo adafututse umunu arifata agavuga amagamba nkayo nge ndamugaye nyane

  5. sniper

    Kuya 9-11-2017 saa 09:11'

    Ceceka aho kuko bano bagabo baravuga ukuri baradushimishije,baritanze kandi bakwiye kubishimirwa ubundi tukareba imbere dukinisha aban bacu ariko ntitukibagirwe aho twavuye kuko iyo baba bataradukundiye ngo badukinire ntitwari kugera aho twageze ,wowe urivugira none se Degaule siwe wazanye DADI amuterura amaze gutsinda !? yiyibagije ko Camera zamufashe se? amutaka none ngo nguki nagende areke abitangaga bakirihira ticket nibindi bikenewe byose kugirango bakine .

  6. gati kabisi

    Kuya 9-11-2017 saa 08:26'

    umupira wu rwanda uli mumarembera none se ubu wavuga ko abo bayobozi batumva radio badasoma nukuvugako nyuma ya dogoli na shebuja wiwe hali amadiru bakora kuli ayo mafr ya fifa sha none agezeho kwikora intakoreka muragira ngo nikindi afite aho atanga icyacumi nimugire ngo nizindi mbaraga afite usibye ko kuba ali umuswa numuswa byo yarabuvukanye ubuswa

  7. nshimiyimana pascal

    Kuya 8-11-2017 saa 16:52'

    yewana de Gaule azarye kwivuza kuko afite ikibazo mumutwewe amezenkumwana wimyaka 2 uvuga ibyahuyenabyobyose adatekereje nawe nuko ESE udakunda igihugu cyawe warya kumena amaraso mukibuga mwibuke gatete umukuno bigeze gukina bamukubita umugeri mumutwe amaraso arava bamushyiraho ibipfuko mumutwe anasubura mukibuga anahita atsinda igitego Paul kagame ahita amuha imodoka undinawe ahangare ngondabwo bitangiraga igihugu harimo nagasuzuguro amagamboye ararambiranye igihe cyari kigeze naveho haryeho abandi murakoze ,mwarikumwe Na .nshimiyimana pascar

  8. Bula

    Kuya 8-11-2017 saa 16:12'

    None se uherahe uhakana ko atari abahashyi uwo Desire ababajwe nuko batazongera kumubwira ngo atuzanirw ba mukoko

  9. Bula

    Kuya 8-11-2017 saa 16:09'

    Ukuri kurababaza koko niba mutari abanyamahanga se harubwo ufite ibyangombwa ko uri umunyarwanda ese mujya gukinira amavubi ntabwo babishyuye? Yanick se Bakame,rutanga nabandi harubwo babishyuye? Mwari abahashyi mujye mubyemera

  10. kagabo

    Kuya 8-11-2017 saa 15:26'

    De golle ashobora kuba afite ikibazo cyo mu rwikorerero

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru