RUHAGOYACU.com

Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports

Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC baheze mu gihirahiro bibaza ejo hazaza habo mu mupira w’amaguru nyuma y’aho batibona mu ndorerwamo y’iyo kipe y’umwaka utaha muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri ariko kandi bakaba nta n’amakipe agaragaza ubushake bwo kubifashisha kandi barabwiwe ko barererwa umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Byatangiye byitwa ibihuha, abandi bati ‘ikigamijwe ni ukubererekera Kiyovu Sports’, ariko ibyo bamwe bumvaga nk’inzozi baje kuzikabya, Isonga FC yihana gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere abakinnyi bayo bari barakobokeye iyo tike.

Abakinnyi b'Isonga FC ngo bose bakwije imyaka 18 ni yo mpamvu bahise bashyirwa ku isokoAbakinnyi b’Isonga FC ngo bose bakwije imyaka 18 ni yo mpamvu bahise bashyirwa ku isoko

Igikuru mu byatangwajwe nk’impamvu, ni uko iyi kipe ari irerero, bityo ikaba igamije kwigisha abana umupira w’amaguru bagakinira u Rwanda, bitandukanye no kuba yahatanira ibikombe nk’uko bamwe babitekereza.

Kuba abakiniraga Isonga FC muri uyu mwaka wa 2016/2017 barahataniye itike yo kuzamuka bava mu cyiciro cya kabiri bakajya mu cya mbere kandi bakabigeraho, aho batsindiwe ku mukino wa nyuma, ni ikimenyetso cy’uko barezwe kandi bakaba barakuze, bityo hakaba hari hageze ko bajya gutanga umusanzu mu yandi makipe nk’uko byanzuwe n’ubuyobozi bw’iyo kipe bakiniraga.

Isonga FC yakinnye umukino wa nyuma wa shampiyona y'icyiciro cya kabiriIsonga FC yakinnye umukino wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Icyakora igiteye impungenge kugeza ubu, ni uko igihe cy’isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda kigenda cyicuma, ariko benshi muri abo bakinnyi b’Isonga FC bakaba batabona n’ababagaragariza ko babakeneye mu makipe yabo, ibyo bigatuma bahera mu gihirahiro bibaza uko ejo hazaza habo mu mupira hazamera.

Umwe muri bo waganiriye na RuhagoYacu ariko ntiyifuze gutangazwa amazina ku mpamvu ze bwite, yavuze ko uretse bake muri bagenzi be bari kwitoreza muri APR FC na bo bakaba batarahabwa amasezerano, abandi bose bakiri aho gusa bategereje uwabasaba ko bamukinira cyangwa se uwabafasha kubona amakipe bakinira.

Yagize ati “Iyaba twari tumenye ahantu duhagaze, kuko nta n’ikintu batubwira kandi igihe cyagiye. Turimo gukora imyitozo dutegereje uwaza ashaka ko tumukinira, ariko ntawe tubona, ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe ntacyo budutangariza.”

Umuyobozi w'Isonga FC, Muramira Gregoire yizeye ko abakinnyi be bazabona amakipe bose haba muri D1 cyangwa D2Umuyobozi w’Isonga FC, Muramira Gregoire yizeye ko abakinnyi be bazabona amakipe bose haba muri D1 cyangwa D2

Aba bakinnyi bari bamaze ibyumweru mu biruhuko nyuma yo gusoza igihembwe cya kabiri cy’amasomo dore ko benshi biga mu mashuri yisumbuye uretse ko harimo n’abayarangije, ubu buri wese akaba akora imyitozo ku giti cye ariko hakaba ubwo biyumvikaniye bagakorera hamwe.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko abo bakinnyi ntawe uzazitirwa n’aramuka abonye ikipe imushaka, icyakora kandi ngo utazayibona na we bazamurekura asubire iwabo, ndetse ngo hategerejwe ko igihembwe cya gatatu cy’amasomo kirangira bagasezererwa.

Icyakora uretse abari bamaze kwigira hejuru mu myaka, abakiri bato bo bashobora kuzahaguma, bakazaba ari bo bubakiweho Isonga FC y’umwaka utaha w’imikino, dore ko hitezwe kuzajonjorwa abandi bakinnyi bakiri bato bazaza gusimbura abazaba barasezerewe.

Cyitegetse Bogarde (3) na we ari mu banyamahirwe bari gukora imyitozo muri APR FCCyitegetse Bogarde (3) na we ari mu banyamahirwe bari gukora imyitozo muri APR FC

Umuyobozi w’Isonga FC, Muramira Gregoire yatangarije RuhagoYacu ko bizeye ko abakinnyi babo bazabona amakipe, ariko bakaba batari mu bo iyi kipe izaba ifite umwaka utaha, kuko gahunda ari ukuzana abandi bana bafite imyaka 14 na 15 muri Mutarama umwaka utaha.

Muramira yagize ati “Twabashyize ku isoko, kandi hari amakipe amwe yagaragaje ko abakeneye. Ubu bari ku isoko […] Twizeye ko bazabona amakipe bose, kandi abatazabona mu cyiciro cya mbere, bazareba uko bajya mu cyiciro cya kabiri.”

“Dufite gahunda yo kuzana ikindi cyiciro cy’abana bazaba baje kubasimbura, turateganya kuzafata ab’imyaka 14, wenda ku buryo muri MUtarama bazaba bafite 15. Tuzafata ab’imyaka 14 na 15 kugirango tubafashe guteza imbere impano zabo mu mupira w’amaguru.”

Kugeza ubu abakinnyi batatu ni bo bari gukora imyitozo mu ikipe ya APR FC barimo Ishimwe Christian, Cyitegetse Bogarde na Mucyo Aimee Derick, abandi bose bakaba bagitegereje ababarambagiza.

Patrick Mugisha ni rutahizamu ushobora kuzaba ari undi wundi mu myaka nk'ibiri iri imbere kubera ubuhanga bwe ariko ntarabona ikipePatrick Mugisha ni rutahizamu ushobora kuzaba ari undi wundi mu myaka nk’ibiri iri imbere kubera ubuhanga bwe ariko ntarabona ikipe

Marc Nkubana (2) bamwe mu bafana bari batangiye kumubonamo umusimbura wa Rusheshangoga MichelMarc Nkubana (2) bamwe mu bafana bari batangiye kumubonamo umusimbura wa Rusheshangoga Michel

Ishimwe Christian (6) ni umwe mu bari gukora imyitozo muri APR FCIshimwe Christian (6) ni umwe mu bari gukora imyitozo muri APR FC

Tresor Ndabarasa, umwe muri ba myugariro beza bagaragaye muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu mwaka ushize na we ari mu bategereje kubona ikipeTresor Ndabarasa, umwe muri ba myugariro beza bagaragaye muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mwaka ushize na we ari mu bategereje kubona ikipe

Ubwugarizi bwa Uwineza Aime Placide na Tresor Ndabarasa bushobora kuba ari bwo bwa mbere bwari bukomeye muri shampiyona y'icyiciro cya kabiriUbwugarizi bwa Uwineza Aime Placide na Tresor Ndabarasa bushobora kuba ari bwo bwa mbere bwari bukomeye muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nibisure

    Kuya 16-08-2017 saa 20:11'

    aba nibihangane ntawe ubitayeho, banyuze inzira ifunganye irimo amayobera, Nababayobora ntibazi ibyo barimo. ubwo nyine abo bana nibisure.

  2. kagenzi

    Kuya 16-08-2017 saa 16:38'

    Njye numva abaguzwe mu yandi makipe ari byo baabcutsa ariko abatarabona amakipe kugeza igihe igura ry`abakinnyi rizaba rirangiye bagakomezanya n`isonga nineho ahubwo ikazazana abana basimbura abo babonye amakipe bajyamo. Nibura abakazajya abacutsa ugize imyaka 20 atarigaragaza ngo agire ikipe imugura kuko ubwo n`ubundi kuri we biba byananiranye!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru