RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
Bamwe muri Njyanama ya Huye basabiye Mukura VS kongererwa ingengo y’imari
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nyuma yo kugaragarizwa n’Ubuyobozi bwa Mukura VS impamvu ari ngombwa, bamwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Huye basabiye iyo kipe ko yakongererwa ingengo y’imari, kugirango ibashe guhangana n’izayihangaye muri uyu mwaka w’imikino kubera amikoro.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Kamena ni bwo Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yateranye ngo isuzume kandi yemeze ingengo y’imari ako karere kazakoresha mu mwaka wa 2017-2018.

Nk’uko Kigali Today ibitangaza, Dr. Jean Chrisostome Ngabitsinze, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yagaragarije bagenzi be anabereye umuyobozi ko Mukura VS igenerwa Miliyoni 72 kuva mu myaka itandatu ishize, kandi ibiciro ku masoko byariho icyo gihe si byo biriho ubu, agaragaza ko ingengo y’imari iyo kipe igenerwa itakijyanye n’igihe.

Inama Njyanama y'Akarere ka HuyeInama Njyanama y’Akarere ka Huye

Ati “Ariya mafaranga yagenewe Mukura kuva mu myaka itandatu ishize. Ahanini ni ayo kwishyura imishahara. Simpamya ko abakinnyi bandi amafaranga bahembwaga mu myaka itandatu ari yo bagihembwa.”

“N’ibiciro ku isoko byagiye byiyongera, wareba n’andi makipe afashwa n’uturere ugasanga twebwe turacyari inyuma. Nka Bugesera igenerwa miliyoni zisaga 170.”

Mukura VS igenerwa Miliyoni 72 gusa mu gihe bivugwa ko amakipe akomeye nka APR FC, Police FC na AS Kigali yo akoresha ingengo y’imari irenga miriyoni 300 ku mwaka.

Igitekerezo cya Ngabitsinze cyashimangiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye wongeraho ko aho imishahara y’abakinnyi yatangiriye gusoreshwa, bityo MukuraVS ikaba yari ikwiye kugenerwa byibura miriyoni 96, mu gihe imishahara y’abakinnyi yaba itiyongereye.

Mukura VS ishobora kuzakurwamo inkingi za mwamba uyu mwakaMukura VS ishobora kuzakurwamo inkingi za mwamba uyu mwaka

Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yashingiye kuri ibyo byifuzo, isaba komisiyo y’ubukungu yayo kuziga kuri icyo kibazo, ikareba amafaranga Mukura VS ikwiye kugenerwa n’aho yava, bityo mu gihe cyo gusubiramo ingengo y’imari (révision budgétaire) ikazongererwa.

Umunyamabanga Mukuru wa Mukura VS, Niyobuhungiro Fidele yatangarije RuhagoYacu ko bagaragarije Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ko ingengo y’imari bagenerwa ikwiye kongerwa, bakaba bari bategereje ko icyifuzo cyabo cyemerwa ngo babone kwicara barebe amafaranga akwiye kwiyongeraho.

Ati “Twari twabisabye, ntabwo twagaragaje ayo baduha, icyo twebwe twagaragaje ni uko ari make ntacyo yamara ubu, ubundi tukazabyigaho nyuma tukareba ayo dukeneye, ayo akarere kaduha n’ayo twakura mu bandi bafatanyabikorwa ba Mukura VS.”

Mukura VS ni imwe mu makipe yakunze kuvugwamo ibibazo by’amikoro yagiye aba imbogamizi ku guhatanira ibikombe n’andi makipe akomeye, ndetse uyu mwaka wa shampiyona (2016-2017) uri mu myaka yabereye mibi iyo kipe, aho yasoreje ku mwanya wa 12 n’amanota 32, irushwa amanota 41 na Rayon Sports zari zisanzwe zihangana.

Mu mwaka 2017-2018, Akarere ka Huye kazakoresha ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda 15,893,288,471.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)