RUHAGOYACU.com

Bandeze kugambanira Amavubi, ariko mu buzima bwanjye sinigeze nkora icyaha nk’icyo-Karekezi Olivier

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Karekezi Olivier, kuri uyu wa mbere mu gitondo yasubukuye imirimo mu ikipe ye nk’uko RuhagoYacu yari yabitangaje, akaba yakiriwe neza n’abakinnyi, abayobozi n’abafana ku kibuga cy’imyitozo mu Nzove aho iyi kipe ikorera imyitozo.

Uyu mutoza w’iyi kipe ya Rayon Sports yamaze iminsi 17 muri gereza, kuva yafungwa hakaba nta mpamvu yigeze itangarizwa abakunzi b’umupira w’amaguru.

Urukumbizi rwari rwinshi ku bakinnyi b'uyu mutozaUrukumbizi rwari rwinshi ku bakinnyi b’uyu mutoza

Olivier Karekezi yasanzwe ku itabaro ry’urupfu rwa nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti, atwarwa na Polisi, kuva icyo gihe (Tariki ya 15 Ugushyingo) kugeza afunguwe (tariki ya 02 Ukuboza) nta ruhande na rumwe yaba Polisi y’u Rwanda cyangwa umutoza Karekezi Olivier, rwigeze rutangaza impamvu nyakuri uyu mutoza yafunzwe iyi minsi yose.

“Ndashima Imana ko nongeye kugaruka mu kazi kanjye nkongera kubona abakinnyi banjye, ndishimye bikomeye.” Karekezi Olivier aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere nyuma y’imyitozo yo mu Nzove.

Karekezi yashinjwaga kugambanira ikipe y’igihugu

Uyu mutoza avuga ko ageze mu maboko y’abashinzwe umutekano mu Rwanda, bamushinje kugambanira ikipe y’igihugu, icyaha mu buzima bwe atigeze atekereza gukora.

“Nabwiwe ko nashatse kugambanira ikipe y’igihugu ku mukino wa Ethiopia. Nababwiye ko bidashoboka kuko nababwiye ko Rayon Sports yari ifitemo abakinnyi 8, kandi bose naboherereje ubutumwa mbere mbifuriza amahirwe masa, binongeye nkaba narandikiye umutoza wungirije Mashami ubutumwa nyuma y’umukino, mubwira ko nishimiye intsinzi bagize.”

Lomami wari wamusigariyeho yabanje kumuha raporo/Foto HardyLomami wari wamusigariyeho yabanje kumuha raporo/Foto Hardy

Karekezi yashinjwe n’umusore w’umurundi witwa Thierry

Karekezi ajya gufatwa n’inzego z’umutekano, ni amakuru bakesha umusore w’umurundi witwa Thierry werekanye ubutumwa bugufi yandikiranye na Karekezi amushinja ko yashakaga ko baroga ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

“Hari umusore witwa Thierry ni we wazanye ubutumwa bugufi avuga ko twandikiranye anshinja kuba naramuciyeho nshaka gutsindisha Amavubi.”

“Ibi ntabwo ari byo na gato, kuko mu butumwa bugufi twandikiranye harimo n’aho nanditse mu Kirundi, kandi njye sinzi ikirundi, byongeye kandi uyu ntabwo njye nziranye na we.”

“Yarebye ifoto yanjye yari kuri whatsapp ayikura kuri google, arangije aba ari yo akoresha yandikaho amazina yanjye ubundi afata telefoni 2 akajya yiyandikira ubutumwa akanisubiza.”

Yakomeje agira ati “Muri macye njye ntabwo nari nzi uyu musore, kuko mu mezi 4 hafi 5 maze inaha ntabwo nigeze mbonana na we n’inshuro n’imwe. Namubonye bwa mbere twicaranye ku meza ari ku nshinja ko naje kumureba ndi mu modoka ya benz y’umweru ngo twicara mu kabari ahantu, ngo nta muntu wigeze atwakira, ariko byose byari ibihimbano.”

Uyu mutoza yakrikiranye imyitozo y'abakinnyi be, ubona acyeye mu maso/Foto HardyUyu mutoza yakrikiranye imyitozo y’abakinnyi be, ubona acyeye mu maso/Foto Hardy

RuhagoYacu yamenye ko uyu Thierry yabaga i Kabuga, bikavugwa ko asanzwe ari inshuti ya Nzamwita Vincent De Gaulle, umutoza Mashami Vincent w’Amavubi ngo na bamwe mu bakinnyi b’Amavubi.

Abanyamkuru babajije Karekezi niba yararezwe na FERWAFA nk’uko bivugwa, Karekezi atangaza ko atazi niba ari Degaule cyangwa FERWAFA yamureze, icyo yabonye ari uko uyu musore ari we bahuye amushinja, atazi uwagejeje ikirego mu ishami ry’ubugenzacyaha rya Polisi y’u Rwanda

“Niba ari FERWAFA yatanze ikirego, niba ari Thierry wagitanze simbizi, igikuru ni uko inzego z’umutekano zabikurikiranye kuri ubu nkaba ndi hanze.” Karekezi Olivier, nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa mbere.

Karekezi avuga ko abakinnyi be batigeze baza kumushinja

Polisi y’igihugu yahamagaje Rutanga Eric na Yannick Mukunzi, bikavugwa ko bari bajyanywe gushinja Karekezi, ariko uyu mutoza yabihakanye avuga ko atari ko bimeze, kuko aba basore bari bagiye kubazwa na bo kuri iyi dosiye, ariko ntabyo kumushinja byarimo.

Abakinnyi batari mu ikipe y'igihugu bakaba batanarwaye ni bo bakoze imyitozo bonyineAbakinnyi batari mu ikipe y’igihugu bakaba batanarwaye ni bo bakoze imyitozo bonyine

Karekezi yongeye kwitsa avuga ko akunda igihugu cye, kandi yishimira ibyo yakoze mu ikipe y’igihugu, anavuga ko n’abandi bagakwiye kubanza guharanira kugira icyo bakora, cyafasha igihugu na ho we nta kibazo afite na gito.

Uyu mutoza yatunguwe no kwishyuzwa ku mukino wa Ethiopia kandi atari asanzwe yishyura

Olivier yemereye abanyamakuru ko ku mukino wa Ethiopia yaciwe amafaranga yo kwishyura itike yo kwinjira kandi yari asanzwe atishyura.

“Nageze ku kibuga ndi kumwe n’umufasha wanjye, banga ko twinjira, bavuga ko ngomba kwishyura, mbabajije uko byagenze icyaba cyahindutse, bambwira ko ari itegeko bahawe.”

“Umugore wanjye yasobanuje ababwira ko njye nakiniye ikipe y’igihugu ntagakwiye kwishyuzwa amafaranga yo kwinjira mu mukino, ko we yakwishyura ariko batagakwiye kwishyuza uwahoze akinira Amavubi ari na yo aje kureba, barabyanga, twese twishyuye ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda turinjira.”

De Gaulle ntanshinzwe-Karekezi Olivier

Uyu mutoza yabajijwe niba nta kibazo kidasanzwe afitanye na Perezida wa FERWAFA, avuga ko nta gihari kuko atari umukoresha we.

“Mu minsi ishize hari ababonye ntishimira ibyo yari yavuze ku bahoze bakinira Amavubi, ubu rwose nta kibazo mfitanye na we.”

“De Gaulle ntaho mpurira na we kuko ntabwo anshinzwe, sintoza ikipe y’igihugu, ndumva ari bwo naba ndi mu nshingano ze.”

“Ibyo yavuze ejo bundi ntacyo nigeze mbivugaho.”

Karekezi Olivier yiteguye gukomeza akazi ke!

Uyu mutoza yavuze ko yashenguwe bikomeye no gutakaza umutoza wungirije Ndikumana Hamad Katauti, ariko yiteguye gukomeza akazi ke, kandi akizera ko azabona umusaruro mwiza mu ikipe ya Rayon Sports.

“Ntabwo nzasubira i Burayi nzakomeza amasezerano yanjye n’ikipe ya Rayon Sports, ngiye kwicara nganire n’abayobozi ba Rayon Sports dushake umutoza wo kungiriza, ubuzima bukomeze.”

Abayobozi ba Rayon Sports barimo Gacinya, King Bernard na Prosper bari mu bakurikiranye imyitozo y'ikipe yabo kuri uyu wa mbere/Foto HardyAbayobozi ba Rayon Sports barimo Gacinya, King Bernard na Prosper bari mu bakurikiranye imyitozo y’ikipe yabo kuri uyu wa mbere/Foto Hardy

Rayon Sports ifite umukino na Etincelles ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.
Bimenyimana Bonfils Caleb yakiranye urugwiro Umutoza we Karekezi OlivierBimenyimana Bonfils Caleb yakiranye urugwiro Umutoza we Karekezi Olivier
Rayon Sports izakina na Etincelles kuwa kabiri w'icyumweru gitahaRayon Sports izakina na Etincelles kuwa kabiri w’icyumweru gitaha
Olivier Karekezi kugeza ubu yungirijwe na Preparateur physique, Lomami MarcelOlivier Karekezi kugeza ubu yungirijwe na Preparateur physique, Lomami Marcel

Andi mafoto mu myitozo ya mbere ya Karekezi Olivier nyuma y’ifungurwa rye, mukande hano

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Gilbert

    Kuya 16-12-2017 saa 08:23'

    Nyamara ndumva ,FERWAFA na De Gaulle barengana ahubwo ikibazo gifite Thierry. ahubwo POLICE ikomeze ikurikirane ikibazo Karekezi yaba afinye na Thierry kd niba ntacyo ahanwe n’amategeko

  2. ntirandekura

    Kuya 12-12-2017 saa 18:52'

    nkabafana.bareyo.twishimiye.igaruka.ryumutozawacu.tumube.inyuma

  3. Kigali

    Kuya 12-12-2017 saa 16:44'

    Police y’urwanda ni icukumbura izasanga uwafungishije Karekezi ari nawe warogesheje Katawuti; ikindi kandi uwo muntu arazwi neza ntagushidikanya, uretse ko hagomba ibimenyetso. Reka rero hakorwe anketi kuri Thierry nti tuzumve ngo yarekuwe cg ko ko yanze gutanga amakuru. Niba Karekezi mwaramurekuye nuko Thierry yananiwe kumushinja, noneho ni mufate umugome wamwoheje kuko muramukeka, niba twifuza ko Police yacu ikomeza kwizerwa n’abaturage u Rwanda rukaba igihugu kigendera ku mategeko nimukore ipererez kuwishe katauti n’uwabeshyeye Olivier.

  4. E

    Kuya 12-12-2017 saa 16:05'

    Uwagufungishije Reka Mucire Umugani Umugabo Arya Inshuti N inshuro Bigashira Adahaze Yagira Umururumba Agakosha Nyina Kabiri .Nyamara Iyakaremye Niyo Ikamena Murakoze

  5. dove

    Kuya 12-12-2017 saa 15:30'

    tumenyereye ko police itumenyesha impamvu z’uwatawe muri yombi.nyamara kuri karekezi ntayo twamenye.
    abanyamakuru mwatubariza umuvugizi wa police icyo iperereza ryabonye.
    niba hari uwabeshyeye karekezi bigatuma afungwa,we yarakurikiranwe?
    ese abamutumye kubeshya bo bite?
    ntago byumvikana uretse police kutubwira ukuri kwabyo

  6. ruhago

    Kuya 12-12-2017 saa 15:17'

    ARIKO mana weeèè FERWAFA yacu simbizi ibyago gusa Police uzatubeire you byagenze KAREKEZI wacu ararengana kandi turamwemera.
    KAREKEZI humura ikipe izabikora kandi tukurinyuma

  7. Emmy

    Kuya 12-12-2017 saa 15:02'

    Nukuri abantu barebye film yitwa 24hours iyi football nyarwanda irimo ibintu birenze ibigaragara keretse uwaduha umuntu ufite ubushobozi nku ubwa jeaque Bouer niwe wamenya ababiri inyuma

  8. REKA TUREBE AHO BYEREKEZA

    Kuya 12-12-2017 saa 14:00'

    Abagabi barabina kabisa gusa njyewe ndacyategereje kumva icyo Police ibivugahi niba yaranasanze umuntu ari umwere byubura Policw yacu yagombye gusobanurira abanyarwanda uko byagenze kuko nanubu turacyari mu gihirahiro. Hari ibihuha byirirwa bivurwa ngo icyari kigamijwe ni ukugirango Abaregend bakiniye amavubi badatanga candidature muri FERWAFA, kuburyo bisanishwa no kuba KAREKEZI yarafunguwe nyuma yo gutanga candidature muri FERWAFA. Ibi rero bishyira icyasha kuri Police yacu twizera ni nayo mpamvu njyewe nifuzaga Police igize icyo ivuga kuri iyi disiye ya KAREKEZI byanashoboka uwo bita Thiery basanga yarakoreshejwe abamukoresheje ndetse nawe bakabata muri yombi bigatangaruzwa abanyarwanda. Murakoze

  9. ahahaha

    Kuya 12-12-2017 saa 12:42'

    MURI MAKE UMUTOZA WACU YARAGAMBANIWE.
    yagambaniwe nande?
    TWIZEYE POLISI YACU ISIGAYE IRI PROFFESSIONNELLE IRIBUTWEREKE IZO NYANGARWANDA ZASHATSE KWAMBIKA IBARA UMUNTU NKA KAREKEZI WARWANIYE U RWANDA MURI SPORT .
    nibabatwereke vuba KANDI BABAMBWE ku mugaragaro, IGIHANO CY`URUPFU GIHITE KIGARUKA.
    WO MUTINDI NGO NI THIERRY WE NDUMVA YABAMBWA EJO MU GITONDO niba yarangije kubwejwgura ngo aratanga amakuru.
    KAREKEZI WACU TUKURI INYUMA MU NTAMBARA WATANGIYE YO GUTEZA UMUPIRA WACU IMBERE.
    IMANA IZADUFASHE UZAYOBORE IRIYA NZU BITA FERWAFA YUZUYEMO ABAZIMU KANDI NI WOWE WASHOBORA KUBIRUKANA TUKURI INYUMA

  10. babou

    Kuya 12-12-2017 saa 12:00'

    ibyo ni degaule wabikoze kuko yaje no kubivuga mwitangazamakuru ,ntamuyobozi dufite rwose uwaduhindurira twese twagaruka muri football icyatwihera rwemarika wenda haribyo yahindura

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru