RUHAGOYACU.com

"Bashatse kungurisha muri Vietnam, nsanze ntacyo bimfasha ndabyanga"- Migi warangizanyije na Azam ikamwishyura amezi 8 ye

Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ uherutse gusinya mu ikipe ya Gor Mahia FC yo muri Kenya, yamaze kugera mu Rwanda, ni nyuma yo kurangizanya n’ikipe ya Azam FC yakiniraga muri Tanzania.

Migi watandukanye na Azam FC mu ntangiriro z’uku kwezi, asigaje amezi umunani y’amasezerano, yasinyiye Gor Mahia imyaka ibiri mu cyumweru gishize.

Muri Nyakanga 2015, nibwo uyu mukinnyi yavuye muri APR FC yari amazamo imyaka umunani, ajya muri Azam FC, ariko iyi yamusezereye agisigaje amasezerano, ariko ishaka kumugurisha mu gihugu cya Vietnam.

Nyuma yo gusanga ntacyo byari kumufasha dore ko ngo amafaranga yari kugurwa yari guhabwa Azam FC ndetse n’ayo yari kuzajya ahembwa bakayagabana, Migi akaba yaranze kwerekeza muri Asia.

Migi yamaze kwishyurwa na Azam FCMigi yamaze kwishyurwa na Azam FC

Uyu mukinnyi akaba yari yagumye muri Tanzania yishyuza Azam FC amezi umunani yari asigaranye muri iyi kipe nk’uko amasezerano bagiranye yabiteganyaga.

Mu minsi ishize, Gor Mahia yo muri Kenya ikaba yaregereye uyu mukinnyi ndetse babasha kumvikana, asinyira imyaka ibiri iyi kipe ifite ibikombe byinshi bya shampiyona muri Kenya, aho yasanzemo abandi banyarwanda; Jacques Tuyisenge, Kagere Meddie, na Sibomana Abuba.

Nyuma yo kuva muri Kenya, Migi yasubiye muri Tanzania gukurikirana ikibazo cye na Azam dore ko ari naho umuryango we wabaga, ndetse iki cyarangiye kuri uyu wa Kane, yishyuwe amafaranga y’amezi umunani yagombwaga, hamwe n’umuryango we bagaruka mu Rwanda.

Mugireneza Jean aptiste 'Migi' azakinira Gor Mahia mu myaka ibiri iri imbereMugireneza Jean aptiste ’Migi’ azakinira Gor Mahia mu myaka ibiri iri imbere

Mugiraneza Jean Baptiste azajya muri Gor Mahia tariki ya 5 Mutarama 2017, kimwe n’abandi bakinnyi, bajya gutegura umwaka mushya w’imikino muri Kenya.

Uyu mukinnyi akaba yarafashije Azam FC gutwara CECAFA Kagame Cup ya 2015 batsinze Gor Mahia FC agiye gukinira ku bitego 2-0, ndetse ni we munyarwanda umaze gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa inshuro nyinshi, akaritwara kenshi mu makipe abiri atandukanye.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru